Gushyira Gen Musemakweli Jacques mu Rukiko rwa Gisirikare: Abajenerali bo mu Rwanda bararye bari menge.

Vendredi 1 avril 2011 5 01 /04 /Avr /2011 20:49

http://www.veritasinfo.fr

 Général Jacques Museminali

Brig. Gen Jacques Musemakweli yagizwe perezida w’urukiko rwa gisirikare.  Iyo nkuru ikinyamakuru Umuvugizi kiyikesha inama y’abaminisitiri  yateranye kuya 30/3/2011. ibi bivuze ko kumuha uriya mwanya ari kintu gikomeye cyane ko ak’abajenerali bamwe bo mu Rwanda  kaba kagiye gushoboka, dore ko yayoboye urwego rw’ubutasi rwa gisirikare, DMI, igihe kinini , akanayobora urwego rwa politiki mu gisirikare, G5.

Gen Musemakweli nta kindi aje gukora mu rukiko rwa gisirikare, uretse gushyira mu bikorwa amabwiriza azajya ahabwa avuye ibukuru yo kwirenza abasirikare bo mu rwego rwo hejuru barimo abajenerali, bazajya bahimbirwa ibyaha mu rwego rwo  kubicyiza.

Gen Musemakweri aje muri urwo rukiko mu gihe rwarimo icyuho cyatumye imanza zarwo zimwe zisubikwa igihe kitazwi. Umujenerali ushobora kuzahura bwa mbere n’inteko iyobowe nawe ni Gen Laurent Nkunda, umaze imyaka ibiri abamwunganira basiragira mu nkiko zo mu Rwanda. Gusa, abakurikiranye ibya Gen Nkunda n’ibyagiye bimuvugwaho bigiye bivuguruzanya, nta washidikanya ko urubanza rwe Gen Musemakweri azaruca akurikije amabwiriza azavana ibukuru nk’uko bisanzwe bigenda ku manza za politiki mu Rwanda.

Abakurikiranira hafi ibya politiki bemezako ibi ari ikimenyetso ko hari abasirikare benshi bagiye kurushaho gufungwa kandi bazaja bakorera ku mabwiriza ya Kagame, dore ko baboneye isomo kuri Gen Karyango asimbuye na Lt Col Dr Mack ubwo bafunguraga Col Mudenge. Ubu ubushishozi n'amabwiriza ni byo bizajya bikora mu minsi itaha aho gukoresha amategeko.

Na none kandi kuba Gen John Peter  Bagabo yagumye mu rukiko rukuru rwa gisirikare akanazamurwa ni ukubera kumenyera kuba igikoresho mu bintu byose adakoresheje ubwenge k'uburyo ari we mucamanza mu mateka y'isi yose waburanishije urubanza mu munsi umwe nta batangabuhamya yumvishe akanarukata. Rwari urubanza rwa bamwe mu bagize "RNC". Nta gushidikanya ko nyuma yo kwerekana ko ashoboye kuba inkomamashyi, yagororewe kuzamurwa mu rukiko rukuru rwa gisirikare agakomeza kumira bunguri amabwiriza. Gen Bagabo azajya yuzuza ibyo Gen Musemakweri yafashe bityo bakagaraguza agati abo Kagame yakuyeho amaboko. Ikindi kandi  ibi ni ikimenyetso gikomeye cyane  ko abagenerali  bagomba kurya bari menge kubera ko bagiye kurushaho kwongerwa mu gufungwa! Uko gen Kayumba yabanyuze mu myanya y’intoki siko bose bazagira ayo mahirwe.

Ikirezi, Kampala.