Vendredi
1 avril 2011
Brig. Gen
Jacques Musemakweli yagizwe perezida w’urukiko rwa
gisirikare. Iyo nkuru
ikinyamakuru Umuvugizi kiyikesha inama
y’abaminisitiri yateranye kuya 30/3/2011.
ibi bivuze ko kumuha uriya mwanya ari kintu gikomeye cyane ko
ak’abajenerali
bamwe bo mu Rwanda kaba kagiye gushoboka, dore ko yayoboye
urwego
rw’ubutasi rwa gisirikare, DMI, igihe kinini , akanayobora
urwego rwa politiki
mu gisirikare, G5.
Gen Musemakweli
nta kindi aje gukora mu rukiko rwa gisirikare, uretse gushyira mu
bikorwa
amabwiriza azajya ahabwa avuye ibukuru yo kwirenza abasirikare bo mu
rwego rwo
hejuru barimo abajenerali, bazajya bahimbirwa ibyaha mu rwego
rwo
kubicyiza.
Gen Musemakweri aje muri urwo rukiko mu gihe rwarimo icyuho cyatumye
imanza
zarwo zimwe zisubikwa igihe kitazwi. Umujenerali ushobora kuzahura bwa
mbere
n’inteko iyobowe nawe ni Gen Laurent Nkunda,
umaze imyaka ibiri abamwunganira basiragira mu nkiko zo mu Rwanda.
Gusa,
abakurikiranye ibya Gen Nkunda n’ibyagiye bimuvugwaho bigiye
bivuguruzanya, nta
washidikanya ko urubanza rwe Gen Musemakweri azaruca akurikije
amabwiriza
azavana ibukuru nk’uko bisanzwe bigenda ku manza za politiki
mu Rwanda.
Abakurikiranira hafi ibya politiki bemezako ibi ari ikimenyetso ko hari
abasirikare benshi bagiye kurushaho gufungwa kandi bazaja bakorera ku
mabwiriza
ya Kagame, dore ko baboneye isomo kuri Gen Karyango asimbuye na Lt Col
Dr Mack
ubwo bafunguraga Col Mudenge. Ubu ubushishozi n'amabwiriza ni byo
bizajya
bikora mu minsi itaha aho gukoresha amategeko.
Na none kandi kuba Gen John Peter
Bagabo yagumye mu rukiko rukuru rwa
gisirikare akanazamurwa ni
ukubera kumenyera kuba igikoresho mu bintu byose adakoresheje ubwenge
k'uburyo
ari we mucamanza mu mateka y'isi yose waburanishije urubanza mu munsi
umwe nta
batangabuhamya yumvishe akanarukata. Rwari urubanza rwa bamwe mu bagize
"RNC". Nta gushidikanya ko nyuma yo kwerekana ko ashoboye kuba
inkomamashyi, yagororewe kuzamurwa mu rukiko rukuru rwa gisirikare
agakomeza
kumira bunguri amabwiriza. Gen Bagabo azajya yuzuza ibyo Gen
Musemakweri yafashe
bityo bakagaraguza agati abo Kagame yakuyeho amaboko. Ikindi
kandi ibi ni
ikimenyetso gikomeye cyane ko abagenerali bagomba
kurya bari menge
kubera ko bagiye kurushaho kwongerwa mu gufungwa! Uko gen Kayumba
yabanyuze mu
myanya y’intoki siko bose bazagira ayo mahirwe.
Ikirezi,
Kampala.