Generali Majoro Laurent Munyakazi akomeje kwisobanura imbere y’Urukiko rwa Gisirikare



Generali Majoro Laurent Munyakazi akomeje kwisobanura imbere y’Urukiko rwa Gisirikare kubera ibyaha bya jenoside aregwa. Ku ya 18 Nyakanga 2006, abatangabuhamya babiri barimo Tumusifu bakaba baramushinje uruhare n’Abafaransa muri jenoside yo muri 1994. Mu buhamya bwe ubwo yari imbere y’urukiko rwa gisilikare. Bwana Rafiki yemeza uburyo Generali Majoro Munyakazi yari agaragaye imbere y’isoko rya Nyarugenge i Kigali, ari kumwe n’agatsiko k’Abafaransa. Hafi yako hakaba ari hamwe mu hari imodoka yakoropaga amaraso mu muhanda. Abajijwe uburyo yakize kandi abo Bafaransa bari kumwe na Gén. Majoro Munyakazi barahamagaraga buri wese wahitaga hafi y’isoko Tumusifu yavuze ko yahungiye mu rugo rw’umuturanyi wabo Gilbert aba ari we umuhisha. Umutangabuhamya Rafiki yakomeje abwira Urukiko ko mbere yo ku gicamunsi cyo ku ya 8, Gen. Maj. Laurent Munyakazi ari kumwe n’abandi basilikare mu modoka y’ijipe yafashe Tumusifu hamwe n’abandi bagenzi be abajyana mu kigo cya Camp Muhima aho baje kuvana berekeza muri gereza nkuru ya Kigali izwi 1930. Uretse itotezwa mu magambo abazwa aho inyenzi ziri. Umutangabuhamya anasobanura ko byari bigeretseho no kumwica urubozo – torture hakoreshejwe amazi ya robine harimo no kubicisha inzara na bagenzi be.

Ahawe ijambo kugira icyo avuga Gen. Maj. Munyakazi yatangarije Urukiko rwari ruyobowe na Gen. Maj. Karenzi Karake ko atigeze na rimwe akorana n’abitwa Abafaransa. Icyakora yemerera ubushinjacyaha bwa gisilikare ko icyo yibuka icyo gihe gusa ari uko hari Abafaransa yari azi bakoraga mu mushinga « Coopération Militaire ». Ariko yongera kwivuguruza avuga ko hari abandi yari azi bakoranaga babarizwaga muri Etat Majoro y’ingabo na EGENA. Ku bijyanye n’ibyamuvuzweho ko yari umwe mu bafungiye Tumusifu muri Camp Muhima, Gen. Maj. Munyakazi yemeza ko wenda ngo bishoboka ko uwo mwana w’umuhungu koko yaba yarahatungiwe mbere yo kujyanwa muri 1930, uretse ko ngo atari mu bamufashe. Ku gikorwa cyo ku ya 9 Ukwakira 1990 avugwamo we na Renzaho ko bafatanyije kwimura imfungwa zari kuri gereza ku Muhima zijyanwa muri gereza nkuru ya Kigali aho zakusanyirijwe. Yahawe umwanya asobanura ko atari byo, kuko ngo nta burenganzira Renzaho yari afite bwo gutwara abantu muri gereza, ahubwo ko byarebaga Porokireri Nkubito.

Baritana bamwana

Ku bindi byaha Gen. Maj. Munyakazi avugwamo byo gukwirakwiza intwaro mu baturage batari babifitiye uburenganzira, ahakana avuga ko ibyo byakozwe na Perefe Renzaho hagati y’itariki 11 – 12. Yagaragaje uburyo Renzaho wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yazihaye abaturage mu turere. Abo ni abari bibumbiye mu mutwe « Defence Civil » ariko azinyujije mu bari abayobozi b’amasegiteri, kugira ngo bafatanyirize hamwe gukumira umwanzi bigasa n’aho Munyakazi na Renzaho bitana bamwana. Mme Nyiradadari Immaculée n’undi mutangabuhamya wari warahungiye muri kiriziya ya Mutagatifu St Famille basobanuye isano rinini babonaga hagati ya « Gén. Maj. Munyakazi na Padiri Munyeshyaka Wensislas. Ibyo akabishingira ahanini yuko yababonaga baje mu kiliziya kwitoranyiriza abo bashakaga, baje kujyana igihe icyo aricyo cyose, nabo bajyanaga ntibagaruke. Ku birebana n’akana k’imyaka 19 kari muri izo mpunzi Gen. Maj. Munyakazi yakubise umugeri kakagwa mu muferege, bitewe nuko ngo kari kabajije impamvu Munyakazi atanze amabwiriza yuko ibiryo byabatungaga babitwara. Mme Nyiradadari yasubiye mu magambo Gen. Maj. Munyakazi yavuze uko yakabaye ngo « n’abacu bari mu kazi babuze ibibatunga nkanswe inyenzi ». Twababwira ko umutangabuhamya Nyiradadari atabashije gusoza ubuhamya bwe kuko yakomeje gusobanura ibikorwa bya gen.Maj. Munyakazi ageze hagati araturika ararira. Twabibutsa ko muri urwo rubanza rwo ku ya 18 Nyakanga 2006, Gen. Maj. Munyakazi yari imbere y’urukiko wenyine nubwo Maître Mutembe umwunganira imbere y’amategeko yari yabimenyeshejwe mbere y’igihe ariko ntiyaboneka.

Abandi batangabuhamya 4 bazashinja Gen. Munyakazi muri Kanama
Twagira Wilson

Umurongo w’abandi batangabuhamya bashya biteguye gushinja jenoside Gen. Major Munyakazi Laurent utegerejwe mu Rukiko rwa Gisirikare ku ya 1 Kanama 2006, ubwo urubanza ruzongera gusubukurwa. Bwana Uwiragiye Emmanuel wari umwe mu mpunzi zari zahungiye muri Kiliziya Mutagatifu Ste Famille yabwiye Imvaho Nshya ko General Major Munyakazi atasibiga muri iyo nzu y’Imana aje kwitoranyiriza abantu. Mu bo yibuka yabonye yajyanye, kandi batigeze bagaruka yadusobanuriye ni abahungu b’abasore babiri ari bo Gasongo n’undi witwa Bihehe. Ubwo yitabaga Urukiko rwa Gisirikare ku ya 20 Nyakanga 2006, Bwana Michel Haragirimana wari Konseye wa Segiteri Cyahafi nawe yari mu rukiko i Nyamirambo. Aha akaba yarashinje General Major Munyakazi guhagarikira igikorwa cy’ijonjora mu mfungwa zitwaga ibyitso, kuko ngo General Major Munyakazi ari we watangaga amabwiriza yo kwitegereza neza ibiranga Abatutsi. Bimwe muri byo umutangabuhamya yasobanuye ni nko gutegeka ko buri Mugabo akuramo ipataro bakamwitegereza umurundi, indeshyo ye, no gukuramo ishati bagasuzuma ibitugu maze uwo basangaga afite ibyo byose agasubizwa muri gereza.

Yihakanye Gen. Major Munyakazi

Ku bijyanye n’inama abakonseye bose muri Kigali batumirwagamo mu rwego rwo kwerekana ababa bakorana ngo n’inyenzi, konseye Haragirimana yemera ko byari bya nyirarureshwa. Ibyo akabivugwa y’uko ngo ari igikorwa cyategurwaga kikanashyirwa mu bikorwa n’abajandarume bari bakuriwe na General Major Munyakazi. Ku by’inama yo kuwa 9n’uwa 10 Mata yari igamije kwiga uburyo hashyirwaho za bariyeri mu masegiteri yose no gutanga intwaro mu bakonseye, konseye Michel yemeza ko General Major Munyakazi ari muri bamwe bayoboye iyo nama, nyamara we akabihakana. Kuri ibyo byaha byose avugwaho cyane icyo guhitamo gufata abagombaga gufungwa nk’ibyitso. Gen. Major Munyakazi yemera ko n’ubwo ibyo byose byabaye atari we wabigaragayemo, avuga ko ahubwo ari guverinoma yateguraga urwo rutonde. Agaragaza uburyo we abona barafungirwaga ubusa. Tubibutse ko mu bandi batangabuhamy bamushinje hari uwari umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, uwari icyegera cye ufite ipeti rya Kapurali wari ushinzwe kumuherekeza umunsi ku wundi na senateri Mpayimana Elia wasabye kuvuga ibyo amuziho na n’ubu akaba atarabibonera akanya.

Jean de Dieu Manishimwe
18 rue Auguste Perret
75013 Paris