“AKAMASA
KAZAMARA INKA KAZIVUKAMO’’
UBWAMI BURANGIJWE NA BENE BWO. SPECIOSE /
CHRISTINE MUKABAYOJO
Nibyo koko ngo umugani ugana akariho. Abari bagishidikanya kuri uyu mugani w’akamasa kazamara inka kazivukamo, murarushaho kuwusobanukirwa. Reka ntangire mbunvisha amagambo Speciose Mukabayojo mushiki wa Kigeli yavuze asubiza ikibazo cyari kimubajijwe nyuma yo gutanga kw’umwami Kigeli V Ndahindurwa taliki ya 16 Ukwakira 2016.
Mukabayojo:
“Bavugaga
ngo, umwami iyo aguye ishyanga ngo aba abaye umutabazi ntagaruka
mu Rwanda, iyo agarutse mu Rwanda ngo uRwanda rugenda rugira ibintu
by’ibyago.
Kandi nabiboneye kuri papa Musinga yaguye muri Congo Rudahigwa ashaka
kumuzana
kubera ko Atari azi imihango ya cyera, abasaza baramubuza. Bati mureke
ubwo
yari umutabazi. Agumayo. Yapfuye cyera cyane hashize imyaka irenga
mirongo
ingahe. Kandi na Rudahigwa igihe yagwaga i Burundi nabyo baravuze bati
iyo
batamugarura, bati buriya kugarura umwami yatangiye hanze ni bibi. Rero
nkomeye
agatima ukuntu u Rwanda rwagiye rugira amahano ya jenoside
y’ibiki! Ndavuga nti
wenda nibyo bizira. Ndavuga nti wenda byaba byiza kumurecyera hariya,
cyangwa
byashoboka se bakarindira bakareba niba nawe hari ikintu yaba yarasize
avuze ku
buzima bwe. Nabyo babirindire. Nta kindi nibyo nababwiye.”
Ntawabura
kwibaza uko Mukabayojo byaje kumugendekera nyuma, usibye ahandi
higeze kwunvikana yivugira ko ashyigikiye ko umwami atabarizwa mu
Rwanda kugira
ngo yigirire amahoro. Aha naho ntawabura kwibaza ayo mahoro
uwayamubuzaga.
Ku
bwanjye mu myunvire yanjye, ntitaye ku muco nyarwanda, imiziririzo
cyangwa amateka yagiye aranga igihugu cyacu; byakabaye mahire abayoboye
igihugu
cyacu bose bashyinguwe mu Rwanda kandi mu cyubahiro. Nkaba nifuza kandi
nizera
ko leta y’uRwanda mu gushaka gutabariza umwami Kigeli mu
Rwanda nta nyungu
zibiri inyuma. Ariko iyo ugiye mw’isesengura
ry’impanvu yabyo; usanga Atari ko
biri ahubwo hari byinshi byihishe inyuma twakagombye gusobanukirwa kuko
ni
amateka azatubazwa kandi akarazakomeza kuturanga twe
n’abazadukomokaho.
Dushakire
ahandi rero kuko kugarura umugogo w’umwami Kigeli mu Rwanda
harimo izindi nyungu zitagize aho zihuriye na mba no guha icyubahiro
uwahoze
ari umukuru w’igihugu. Iyo biza kuba ibyo Habyalimana na
Musinga haba harakozwe
ibishoboka byose ngo umurambo/umugogo byabo bigarurwe mu Rwanda.
Kigeli V Ndahindurwa iyo
atabarizwa mu mahanga
Gutabarizwa
kwa Kigeli muri Amerika bisobanuye iki kuri leta y’i Kigali?
Iyo Umwami Kigeli
aza gutabarizwa muri Amerika; hakurikijwe uko imihango ya cyami
ibiteganya,
hagombaga kuboneka umuzungura agatangazwa bakimara kumutabariza kuko
umwami
ntapfa aratanga (gutanga ingoma) Icyo kikaba aricyo kintu kingenzi
cyatumye
leta ya Kigali ihaguruka igashishikara igatera ubwoba ikabuza amahoro
Mukabayojo; ngo hato Kigeli atabona umuzungura mu mahanga.
Mu magambo
macye kandi yunvikana; umunsi wo gushyingura umwami Kigeli V
Ndahindurwa mu
Rwanda, uzaba ari umunsi wo kurangiza no gusezerera burundu ingoma ya
cyami mu
Rwanda kuko nta mwami wimikwa muri repubulika.
Ngiyo
impanvu nyamukuru yahagurukije delegation iyobowe na Paster Mpfisi na
Mgr
Mbonyintege. Ngiyo impanvu nyamukuru yatumye leta ya Kigali yirara mu
bahindiro
ikababuza amahoro ngo baharanire ko Umwami atabarizwa mu Rwanda
babishaka
batabishaka. Ngiyo impanvu nyamukuru yatumye Mukabayojo abuzwa amahoro
bigatuma
yemera ko musaza we ajya gutabarizwa i Rwanda kandi azi neza ko bizira!
Akamasa
kazamara inka kazivukamo koko! Mukabayojo nawe abaye akamasa, niwe
urangije
ingoma ya cyami mu Rwanda kandi ari umwe muri bo.
Imana
itabare u Rwanda n’abanyarwanda.
Gallican
Gasana
Samedi
7 janvier 2017