Iperereza:
Uko Appolinaire w’i Muhanga yahindutse
Muhire Ramadhan wo muri Zimbabwe!
THE RWANDAN
May
23, 2020
Yanditswe
na Marc Matabaro
Hari inkuru yasohowe ku wa 21 Gicurasi 2020 mu kinyamakuru kibogamiye
kuri
Leta y’u Rwanda igihe.com, iyo nkuru ikaba ifite umutwe ugira
uti: Hagaragaye
indi foto bivugwa ko ari
iya “Muhire” uba muri Zimbabwe ushinjwa uruhare
muri Jenoside
Ndetse
inaherekejwe n’amagambo agira ati: “Nyuma
y’icyumweru kimwe IGIHE
ikoze icukumbura ku ifoto y’umugabo wafotowe mu gihe cya
Jenoside yakorewe
Abatutsi afite umuhoro bigaragara ko ari mu bikorwa byo kwica Abatutsi,
hagaragaye indi ya vuba aho benshi bongeye gushimangira ko uwo muntu
wafotowe mu
1994 ari Muhire Ramadhan usigaye uba muri Zimbabwe.”
The
Rwandan mu iperereza yakoze yasanze ibi byanditswe
n’ikinyamakuru
igihe.com ari itekika rivanze n’ubugome burengeje ukwemera!
Aka
karengane katangiriye ku muturage Appolinaire w’i Muhanga
none karototera
Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe.
Dore
uko ukuri kumeze. Uyu musaza ugaragara afite umuhoro ni Appolinaire
bita Kaguru kuko acumbagira atuye i Ruli mu mujyi wa Muhanga
(Gitarama). Ni
umuturage utifashije, atunzwe no guhinga no kugenda mu ngo abaririza
abafite
ibijerekani n’amasafuriya byatobotse akabisana, ni uko
abayeho.
Ubukene
ntibumubuza kuba intangarugero, indakemwa ndetse
n’umukiristu, dore
ko muri kiliziya gatolika yo mu Ruhina (Kiliziya ya Mutagatifu
Andereya) ari mu
bashinzwe umutekano, kuyobora abakirisitu, kubereka ibyicaro mu
kiliziya ku
cyumweru no ku minsi mikuru. Ni inshingano ihabwa umukirisitu mwiza
kandi
w’umukorerabushake.
Mu
1994 yasohotse iwe mu rugo agiye mu mirimo mu murima we yitwaje umuhoro
nk’uko agaragara ku ifoto aho yari ageze mu Cyakabiri ku
muhanda wa kaburimbo,
imbere y’inzu y’ubucuruzi ubu irimo boutique na
farumasi ahateganye na Bar
Zenith yo kwa Muganza. Kuri iyo foto inzu igaragara ni ya Twagirumukiza
Vianney
mwene Gahirima.
Appolinaire
yarahageze ahasanga abasirikari bahahagaze bari kumwe
n’abazungu, baramuhagarika bamuganiriza neza ababwira ko ari
kujya mu murima,
baranamufotora dore ko ntaho yari guhera abyanga, nyuma baramureka
arikomereza
aragenda.
Haciye
imyaka yaje gutungurwa n’uko hari abamubwiye ko babonye ifoto
ye
kuri televiziyo, ndetse no ku nzibutso bivugwa ko yari Interahamwe
yakoze
ubwicanyi muri jenoside. Yatakambiye ubuyobozi bunyuranye asaba ko
ifoto ye
itakomeza gukoreshwa ityo, biba iby’ubusa ahubwo aza
gutumizwa n’urukiko Gacaca
rwakoreraga ku biro by’umurenge wa Shyogwe.
Yisobanura
imbere y’inteko y’urukiko, atanga
n’abagabo benshi bari bahari
babonye afotorwa, ataha yizeye ko noneho agiye guhabwa uburenganzira
bwe.
Kugera ubu byaranze kuko iyo foto iracyakwirakwizwa ngo yari
Interahamwe ngo
iyo foto yafashwe ari mu gikorwa cy’ubwicanyi.
Bamwe
mu bari bagize inteko y’urukiko Gacaca yatumije Appolinaire
akaburana
iyo foto ni aba bakurikira:
1.
Mukayisenga Aurélie wari umwarimukazi, ubu ari muri pansiyo,
2.
Murererehe Médiatrice bakunze kumwita Mama Aimée,
yari umwanditsi
w’inteko,
3.
Fideli wigeze kuba umugenzacyaha bakunze kwita Papa Nyampinga,
4.
Espérance afite umugabo w’umusirikare muri RDF
witwa Gaston, n’abandi
abaduhaye amakuru batibuka.
Ntibyumvikana
uko iyo foto ya Appolinaire w’i Muhanga igerekwa kuri Muhire
Ramadhan uri muri Zimbabwe uvuka i Kibungo. Nibamushakire ibindi
bimenyetso,
naho iriya foto ntizamuhama, nyirayo arahari ntayihakana kandi afite
ibimenyetso by’uko yafotowe.
Nyamara
no kw’ifoto y’umwimerere hari amagambo agira ati: “picture
dated 12 June
1994 showing an Interahamwe Hutu militiaman holding a machete
in Gitarama, center Rwanda. (Photo
credit
should read ALEXANDER JOE/AFP/Getty Images)”
Ibi
bikaba bihura n’inkuru ya Appolinaire w’i Muhanga
kurusha inkuru ya
igihe.com ivuga Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe uvuka i Kibungo.