Yashyizwe ku
rubuga na Kuwa
15/11/2017
Robert n’umugore
we
Grace Mugabe
Grace
Mugabe yahungiye muri Namibia nk’uko umudepite wo mu ishyaka
ritavuga rumwe na
Leta, Eddie Cross yabitangarije BBC.
Uyu
mudepite wo mu ishyaka Movement for Democratic Change (MDC) yavuze ko
yabwiwe
ko Grace Mugabe yemerewe guhunga nijoro ubwo ingabo zafataga ubutegetsi.
Hari amakuru yavugaga ko Perezida
Mugabe yemeye kurekura ubutegetsi
ariko
agasaba ko umugore we yakwemererwa guhunga.
Perezida
wa Africa y’Epfo yatangarije BBC ko yahamagaye Robert Mugabe
aho afungiye mu
nzu akamubwira ko ameze neza.
Jacob
Zuma yari yahamagariye abatuye Zimbabwe kurangwa n’ituze.
Ingabo za
Zimbabwe zatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko zafashe
ubutegetsi zigambiriye kwigizayo abanyabyaha bari iruhande rwa Perezida
Mugabe,
zikemeza ko uyu mukambwe n’umuryango we barinzwe neza.
Ishyaka Zanu PF ryari
riyobowe na Mugabe ryatangaje ko yasimbuwe kandi Zimbabwe atari
umutungo we
bwite.
Perezida
wa Zimbabwe
Robert Mugabe w’imyaka 93 yavanywe ku butegetsi
n’abo mu ishyaka rye
bamurwnayaga
Maj
Gen Sibusizo Moyo ni we watangaje ko ingabo zafashe televiziyo
y’igihugu, ZBC. Yavuze ko abanyabyaha ari
bo batumye Zimbabwe
yugarizwa n’ibibazo by’ubukungu
n’imibereho bityo bakwiye kugezwa mu nkiko.
Ingabo
zivuga ko ibi byahereye mu 2015 mu matati yabaye imbere mu ishyaka rya
Zanu-PF
mu kurwanira ubutegetsi no gusimbura Mugabe w’imyaka 93 akaba
amaze imyaka 36
ku butegetsi yagezeho mu 1980.
Uyu
musirikare wasomye itangazo kuri TV y’igihugu yavuze ko
abaturage ba Zimbabwe
bakwiye kuguma mu mahoro gusa bakirinda kugendagenda bitari ngombwa
muri ibi
bihe, ariko ko abakozi bakomeza imirimo na business zigakomeza mu gihe
bagisubiza ibindi mu buryo.
Ikinyamakuru
Herald cyaho cyatangaje ko mu bayobozi bakuru batawe muri yombi harimo
Minisitiri w’Imari, uw’Uburezi na bamwe mu
Bakomiseri bakuru mu ishyaka rya
Zanu PF.
Ishyaka
ZANU PF ryatangaje ko uwari Visi Perezida, Emerson Mnangagwa uheruka
kwirukanwa
na Perezida Robert Mugabe ari we ubu wabaye Perezida
w’ishyaka akigera i
Harare.
Kuri
Twitter, ZANU PF yatangaje ko mu ijoro ryakeye Perezida Mugabe
n’umuryango we
batawe muri yombi bakaba bacungiwe umutekano ku bw’inyungu zo
kurengera itegeko
nshinga n’isura y’igihugu ngo byari ngombwa ko
bibaho.
Ishyaka
ryatange ko ZANU PF ndetse n’igihugu cya Zimbabwe atari
umutungo bwite wa
Perezida Mugabe n’umugore we.
Kuri
Twitter bati “Uyu
munsi ni intangiriro
y’ibihe bishya, kandi inshuti
“comrade” Mnangagwa azadufasha kugera
kuri
Zimbabwe nziza kurushaho.”
Ishyaka
Zanu-PF ryatangaje ko nta ‘coup d’etat’
yabayeho ahubwo ko “habayeho guhinduranya ubutegetsi
mu mahoro havanwaho
abayobozi bamunzwe na ruswa bakanatabwa muri yombi hamwe
n’umusaza wari
warifatiwe n’umugore we ubu na we ufunze. Abo bacye bari
banze gufungwa na bo
bafunzwe.”
Amakuru
ava muri Zimbabwe ni ay’uko Inyubako Inteko ishinga Amategeko
ikoreramo irinzwe
n’ingabo ndetse ikaba ifunze.
Trevor
Vusumuzi Ncube umunyamakuru uzwi cyane muri Zimbabwe akaba akorera muri
Africa
y’Epfo, yanditse ko mu bayobozi bakuru bafunzwe harimo Albert
Ngulube wari
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iperereza na Kudzai Chipanga
Perezida
w’Urubyiruko rw’ishyaka Zanu PF wari watangaje ejo
ku wa kabiri ko
bazashyigikira Mugabe, byarimba bagatanga ubuzima bwabo.