Philippe
Mpayimana wiyamamaza kuba perezida ni muntu ki?
BBC
Gahuza
310717
Philippe
Mpayimana ni ubwa mbere
yiyamamarije kuba perezida mu Rwanda
Philippe
Mpayimana wiyamamaza nk'umukandida wigenga yavutse mu mwaka wa 1970.
Arubatse
kandi afite abana bane.
Avuga ko
yavukiye mu karere ka Nyaruguru, ahahoze ari muri perefegitura ya
Gikongoro.
Ariko ngo
yabaye cyane mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw'u Rwanda.
Bwana Mpayimana
yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw'amashuri i Save (Groupe Scolaire
Save)
akomereza amashuri yisumbuye muri Kaminuza y'U Rwanda i Nyakinama.
Yaje kwiga
ibijyanye n'itangazamakuru mu gihugu cy' Ubufaransa ndetse aba n'umwe
mu
batangije televisiyo y'u Rwanda yashinzwe mu ntangiro ya za 1990.
Uretse kuba
umunyamakuru, Mpayimana yaminuje mu bijyanye n'indimi n'isesengura
ryazo,
ubumenyi yakuye mu gihugu cya Kameruni.
Bwana
Mpayimana yiyamamaza avuga ko
yifuza kurandura ubusumbane hagati y'abakire n'abakene.
Azwi
nk'impirimbanyi y'uburenganzira bwa kiremwamuntu.
Kandi
yakunze kumvikana avuganira uburenganzira bw'impunzi dore ko na we
yanyuze muri
ubu buzima mu gihugu cya Congo-Kinshasa.
Uyu mugabo kandi
yanabaye mu buhungiro mu bihugu bya Congo Brazaville na Kameruni mbere
yo
kwerekeza mu gihugu cy'Ubufaransa.
Uyu mugabo
mushya muri Politiki y'U Rwanda, yabaye mu gihugu cy' Ubufaransa
nk'impunzi mu
gihe kigera ku myaka 13.
Cyakora
ntiyakunze kumvikana avuga nk'ufite inyota yo kwinjira muri politiki.
Mpayimana ni
n'umwanditsi w'ibitabo
Mu bitabo
bye bizwi hari nka "Réfugiés
rwandais, entre marteau et enclume :
récit du calvaire au Zaïre",
aho agaruka ku buzima bugoye -
agereranya na kaluvaliyo - yabayemo nk'impunzi mu cyahoze ari
Zaïre hagati
y'umwaka wa 1996 na 1997, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Kongo.
Intego ze mu
kwiyamamaza:
-
Bwana
Mpayimana yiyamamaza avuga ko yifuza kurandura ubusumbane hagati
y'abakire
n'abakene.
-
Kuringaniza
imbyaro
- Ndetse no gukemura ikibazo cy'imisoro ikomeje kwinubirwa na benshi mu Rwanda
JK : Niba
abantu
baza muli mitingi ye bangana kuliya, muli bo abazamutora ni
bangahe ?