Amateka ya Bernard Makuza ni ayahe ?
Yicariyubusa Amandini.

http://www.leprophete.fr

Agacurama 

 Agacurama= umuntu umeze ate ?

 Twibaze

Maze iminsi nkulikirana ibivugwa ku mbuga zinyuranye bireba uwahoze ali minisitiri w’intebe, ubu akaba yaragororewe umwanya w’ubusenateri ali we Berenardi Makuza, bikantera kwibaza. Muli iyi minsi byarushijeho, ubwo ku rubuga www.leprophete.fr hasohotse inyandiko ya Madame Agnès Murebwayire yise “Igihembo cya Rusesabagina gikomeje kuvugisha abagabo amangambure”. Iyi nyandiko yasohotse taliki ya 29 Ukwakira 2011.

Ugendeye ku ifoto uwateguye inkuru yaherekeresheje iyo nyandiko, wakwanzura ko Makuza Berenarido arushwa ubwenge n’akaguge bari kumwe, nako kitwa Berenarido. Nyuma y’iyo nyandiko hakurikiraho ibitekerezo binyuranye nk’uko urwo rubuga rusanzwe rubigenza, rugaha Abanyarwanda bose umwanya wo kwisanzura, buli wese akavuga icyo ashaka. Nihaye akanya mbisoma byose. Icyantunguye cyane si abagaragaza ububwa bwa Makuza Berenarido. Koko rero akwiye kugawa : umuntu wiyemerera ko yahishwe muri hoteli Milles Collines, akabana na Rusesabagina, nyamara akarenzaho akamutuka ngo ntiyamujyanye iwe kumuhishayo ? Icyantunguye rero ni ibivugwa kuri se Makuza Anasitazi, wawundi warongoye nyina wabo wa Perezida Kagame Pawulo. Nta munyarwanda n’umwe utumvise ibigwi bishyirwa kuri uyu mugabo Makuza wari umuparimehutu w’imena. Rubanda rwose ruzi ko uyu mugabo yari umuhutu w’umurwanashyaka kandi w’umunyabwenge. None ndabona hari amakuru yiyemeje kubibeshyuza. Bamwe ngo Makuza Anasitazi yari umututsi. Abandi ngo yari umuhutu wagabiwe ubututsi. Hari n’abemeje ko yahoraga ahindagura bitewe n’ibihe. Ikibazo si ukuba umuhutu cyangwa umututsi nko guhora ahindagura. Burya muzatinye umugabo uhindukira ku ijambo. Njye byambereye urujijo. Ababizi muduhe amateka y’ukuri. Dore bimwe mu bitekerezo nasanze ku rubuga www.leprophete.fr.

Ibyo Makuza Anasitazi avugwaho    

 
Uwiyise Libonukuri aragira ati :

“Amakuru yizewe neza yemeza ko Bernard Makuza mubyara wa Kagame atigeze aba umuhutu. Ise Anastasi Makuza yari umututsi wuzuye. Ngo ise umubyara (sekuru wa Bernard) yagizwe umuhutu kuko yari yagomeye umwami. Umwami yanga kumwica ahitamo kumwambura ubututsi amugira umuhutu. Nyamara kubera ko akoko kadahera, Makuza Anastasi yaje kwizerwa na Rudahigwa amushyira mu Nama Nkuru y'i bwami. Ni ukuvuga nka Komite nyobozi ya MRND cyangwa Biro ya FPR. Iyo Nama Nkuru y'i bwami birazwi ko nta muhutu n'umwe washoboraga kuyikandagiramo. Kuba rero Berenarido afite ubwenge buke cyane bifite imvano: sekuru yagomeye umwami, none umuvumo warabakurikiye. Arutwa n'iyi Bernard ibanza”.

Ruvugamadabo we aragira ati :

“(...)Bwana Bernard Makuza ni mwene Anastase Makuza. Uyu Anastase Makuza kera yali Umuhutu w'i Bufundu (Gikongoro). Aho abereye umukarani wa chef Semugeshi, ahinduka Umututsi, no kujya kwiga i Kisantu (Congo) yali Umututsi, ni na bwo arongoye Veronika, mushiki wa Ruvugamadago. Uyu Ruvugamadago akaba « Umwega w'umugagi». Ndetse n’igihe agiye (Makuza) muli RADER hamwe na ba Ndazaro, Bwanakweri, Padiri Stanislas Bushayija, prince Rwigemera n'abandi, Makuza yali Umututsi (Aha tuributsa ko igihe RADER ishingwa nta Muhutu walimo). Igihe MDR-Parmehutu imaliye kugira ingufu, A. Makuza aba « Umuhutu » ; akorera MDR cyane, ku bulyo yajyaga avuga ko hazabaho igihe abana b'Abahutu bazabaza bati : « Umututsi yasaga ate ? ». Hali n'umugani yaciriye Abatutsi, agira ati : « Hali ibintu bitatu, mushobora guhitamo kimwe : 1) Honga, 2) Hunga, 3) Hora ». Ibyo byose barabikoze : Hari abahunze, hari abahonze, ubu rero barahora.

Reka nsoze mvuga iby’uwiyise Abahonze avuga. Ati :

 “Uretse na none ko yigeze (Anasitazi Makuza) kuvugira mu nteko nkuru ya ONU, ati : « Ntitwanga Abatutsi kuko ali Abatutsi, twanze ko bihaliye ubutegetsi kuva imyaka magana ! ». Ibi ntitubivugira kuguteranya « n'ubuhake », ni ukukwibutsa amateka. (...) Muli cya gihe MDR-Parmehutu ya Grégoire Kayibanda yali yibasiye Abakiga, A. Makuza yabibayemo uwa mbere, aliko na none ashaka nawe ubutegetsi (kuko byamukijije Nkeramugaba wali umumereye nabi ku Gikongoro). Yari anamaze guta umurongo ho gato. Nyuma ya Coup d'État yo ku wa 5 Nyakanga 1973, A. Makuza ahabonera agahenge, ntihagira umusagalira. Aliko na bwo ntiyayobotse Republika ya kabili nyabyo. Bigeze aho abali bashinzwe iperereza baza gusanga Anastase Makuza yaragiye ahindagura ubwoko, bamushyikiriza ubucamanza, hamwe n'uwitwa Palatin Kabarisa, Joseph Ndwaniye, Pierre-Célestin Nyetera (utali Antoine-Th.), Jean Sebukangaga (sculpteur) ndetse na Pierre-Claver Gashumba w'umunyanduga biza kumugeraho. Bacibwa ibihano, kuko bihinduye Abahutu kandi ali Abatutsi. Nyamara kandi, bagize ubwoba bw’ubusa, kuko Kayibanda na MDR-Parmehutu ye atigeze yanga Abatutsi bayobotse (bahônze) ilyo Shyaka. Twavugamo nka Katabarwa, Gatwa, Habiyaremye, Sekerere, Ruhashya, Gasamagera, Ncunguyinka, n’abandi tutarondoye. Abo bose bali mu myanya yo hejuru, ntibigeze bahindura ubwoko. Ubwo A. Makuza, kimwe nabo bose babasubiza indangamuntu zabo z'ubututsi (...)”.

Umwanzuro

Iyi nyandiko nyanditse nibariza amateka y’ukuri ya Anasitazi Makuza, ariko uru rusobekerane rw’amateka y’umuntu hari icyo burya ruba rwerekana. Aho Makuza Berinarido imyitwarire ye ntiyaba ayikomora kuri se umubyara ? Na we se umuntu w’umugabo wari mu ishyaka ise yahozemo ari ryo MDR, ryamara gusenywa akabeshya rubanda ngo nta shyaka agira mwe mwumva ari bizima ? Umugabo muzima wamaze imyaka icumi yicaye ku ntebe wamubaza icyo ayisizeho akakibura koko ? Reka tureke n’ibyo : buriya iyo abona mubyara we Kagame arimbagura abantu akicecekera, atekereza ko igihe ibya Kagame bizaba nk’ibya Kadafi we azasigara ? Harya ko avuga ngo Rusesabagina nta muntu yarokoye, we yarakoye bangahe ? Ubu se avuye ku ntebe y’icyubahiro amaze iki ? Hari uwo akijije mwe mukurikira ?  

Yicariyubusa Amandini, Kigali