Twibaze
Maze
iminsi nkulikirana ibivugwa ku mbuga
zinyuranye bireba uwahoze ali minisitiri w’intebe, ubu akaba
yaragororewe
umwanya w’ubusenateri ali we Berenardi Makuza, bikantera
kwibaza. Muli iyi minsi
byarushijeho, ubwo ku rubuga www.leprophete.fr hasohotse inyandiko ya
Madame
Agnès Murebwayire yise “Igihembo cya
Rusesabagina gikomeje kuvugisha abagabo amangambure”.
Iyi nyandiko
yasohotse taliki ya 29 Ukwakira 2011.
Ugendeye
ku ifoto uwateguye inkuru
yaherekeresheje iyo nyandiko, wakwanzura ko Makuza Berenarido arushwa
ubwenge
n’akaguge
Ibyo Makuza Anasitazi
avugwaho
Uwiyise Libonukuri aragira ati :
“Amakuru
yizewe neza yemeza ko Bernard Makuza mubyara wa
Kagame atigeze aba umuhutu. Ise Anastasi Makuza yari umututsi wuzuye.
Ngo ise
umubyara (sekuru wa Bernard) yagizwe umuhutu kuko yari yagomeye umwami.
Umwami
yanga kumwica ahitamo kumwambura ubututsi amugira umuhutu. Nyamara
kubera ko
akoko kadahera, Makuza Anastasi yaje kwizerwa na Rudahigwa amushyira mu
Nama
Nkuru y'i bwami. Ni ukuvuga nka Komite nyobozi ya MRND cyangwa Biro ya
FPR. Iyo
Nama Nkuru y'i bwami birazwi ko nta muhutu n'umwe washoboraga
kuyikandagiramo.
Kuba rero Berenarido afite ubwenge buke cyane bifite imvano: sekuru
yagomeye
umwami, none umuvumo warabakurikiye. Arutwa n'iyi Bernard
ibanza”.
Ruvugamadabo
we aragira ati :
“(...)Bwana
Bernard Makuza ni mwene Anastase Makuza. Uyu
Anastase Makuza kera yali Umuhutu w'i Bufundu (Gikongoro). Aho abereye
umukarani wa chef Semugeshi, ahinduka Umututsi, no kujya kwiga i
Kisantu
(Congo) yali Umututsi, ni na bwo arongoye Veronika, mushiki wa
Ruvugamadago.
Uyu Ruvugamadago akaba « Umwega w'umugagi». Ndetse
n’igihe agiye (Makuza) muli
RADER hamwe na ba Ndazaro, Bwanakweri, Padiri Stanislas Bushayija,
prince
Rwigemera n'abandi, Makuza yali Umututsi (Aha tuributsa ko igihe RADER
ishingwa
nta Muhutu walimo). Igihe MDR-Parmehutu imaliye kugira ingufu, A.
Makuza aba «
Umuhutu » ; akorera MDR cyane, ku bulyo yajyaga avuga ko
hazabaho igihe abana
b'Abahutu bazabaza bati : « Umututsi yasaga ate ?
». Hali n'umugani yaciriye
Abatutsi, agira ati : « Hali ibintu bitatu, mushobora
guhitamo kimwe : 1)
Honga, 2) Hunga, 3) Hora ». Ibyo byose barabikoze : Hari
abahunze, hari
abahonze, ubu rero barahora.
Reka
nsoze mvuga iby’uwiyise Abahonze
avuga. Ati :
“Uretse
na none ko yigeze (Anasitazi Makuza) kuvugira mu
nteko nkuru ya ONU, ati : « Ntitwanga
Abatutsi kuko ali Abatutsi, twanze ko bihaliye ubutegetsi kuva imyaka
magana !
». Ibi ntitubivugira kuguteranya « n'ubuhake
», ni ukukwibutsa amateka. (...)
Muli cya gihe MDR-Parmehutu ya Grégoire Kayibanda yali
yibasiye Abakiga, A.
Makuza yabibayemo uwa mbere, aliko na none ashaka nawe ubutegetsi (kuko
byamukijije Nkeramugaba wali umumereye nabi ku Gikongoro). Yari anamaze
guta
umurongo ho gato. Nyuma ya Coup d'État yo ku wa 5 Nyakanga
Umwanzuro
Iyi
nyandiko nyanditse nibariza amateka y’ukuri ya
Anasitazi Makuza, ariko uru rusobekerane rw’amateka
y’umuntu hari icyo burya
ruba rwerekana. Aho Makuza Berinarido imyitwarire ye ntiyaba ayikomora
kuri se
umubyara ? Na we se umuntu w’umugabo wari mu ishyaka ise
yahozemo ari ryo MDR,
ryamara gusenywa akabeshya rubanda ngo nta shyaka agira mwe mwumva ari
bizima ?
Umugabo muzima wamaze imyaka icumi yicaye ku ntebe wamubaza icyo
ayisizeho
akakibura koko ? Reka tureke n’ibyo : buriya iyo abona
mubyara we Kagame
arimbagura abantu akicecekera, atekereza ko igihe ibya Kagame bizaba
nk’ibya
Kadafi we azasigara ? Harya ko avuga ngo Rusesabagina nta muntu
yarokoye, we
yarakoye bangahe ? Ubu se avuye ku ntebe y’icyubahiro amaze
iki ? Hari uwo
akijije mwe mukurikira ?
Yicariyubusa
Amandini, Kigali