IGIHEMBO CYA RUSESABAGINA KIRARIKOZE : DORE
« ABAGABO » BAMBARIYE GUHEMUKA !
Chantal Kibibi

http://www.leprophete.fr

Makuza BernardRusesabagina 

Makuza: ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi !

Ntabwo rwose njye natunguwe no kubona ukuntu abantu bari basanzwe bazwi mu Rwanda nk’abagabo batekereza biyemeza guhaguruka bagakora AGACO k’ABASHINJABINYOMA ! Abo ni Bernard Makuza,Bertin Makuza, Wellars Gasamagera,Albert Bryon Rudatsimburwa JMV Mutesa,JP Bizimanana n”umushakashatsi” Tom Ndahiro ! Kuba aka Gatsiko kari kayobowe n’umunyamafuti Tom Ndahiro, bihita byereka ushaka kubona ko intambwe z’aba banyamazimwe zikataje mu nzira y’ikibi !

 Nanjye narokokeye muri Milles Collines , nkaba rwose ntakwihanganira ko aba bantu bakomeza gutoba amateka, babeshyera intwari zagiriye rubanda akamaro, ahubwo bagashora igihugu cyose mu murongo mubi wo gushimagiza abicanyi n’amabandi !

Ndashaka kuvuguruza ibinyoma bitatu byambabaje kurusha ibindi , ngo :

(1)Mu 1994, Rusesabagina yaje Muri Milles Collines aje kuyibohoza.

(2)Rusesabagina ntabwo yadutabaye kuko yaducaga amafaranga y’ikirenga.

 (3)Rusesabagina yaciye telefoni mu buryo bwo kuduhima ngo tutavugana n’abacu.

 Muri iyi nkuru ndashaka kwereka Abanyarwanda muri make ukuntu aba Bashinjabinyoma atari abantu bo kwizerwa ahubwo ari abagizi ba nabi bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera ! Ndahera k’uwakagombye kwiyubaha kurushaho, ari we Bernard Makuza, abandi nzabagarukaho ubutaha.

  1. Rusesabagina yageze muri Milles Collines aje kuyibohoza ?

Muri 1994, Rusesabagina yari Diregiteri jenerali w’amahotel ya SABENA. Ni we munyarwanda wenyine wageze kuri icyo cyubahiro.Kuba  yaravuye muri Diplomate akaza kuba muri Milles Collines , ntiyari azanywe no kubohoza iyo Hotel k’uko Abashinjabinyoma babivuga ahubwo yari nk’iwe mu rugo , kubera akazi yari ashinzwe, yashoboraga kuba muri Hotel ashaka haba Milles Collines,Diplomate,  Carrefour de l’Europe na Sodehotel ziba I Buruseli,hotel Camayen y’ i Konakri, Memling Hotel iri Kinshasa ! Reka mbahe n’andi makuru yafasha mu kumva aho ukuri guherereye:

  
* Kuva 1984 kugera 1992, Rusesabagina yakoreraga muri Mille Collines.

*Mu 1992 : Umuzungu witwaga Patrick Kniping n’umunyarwanda witwa BUHAYI Jean Baptiste(uvuka Giciye) bayoboraga Hotel Diplomate basezerewe na Compagnie , maze Rusesabagina ahita ava muri Mille Collines ajya kuyobora Diplomates.

 *Muri Mata 1994, kuba Rusesabagina yaragombye gusubira muri Mille Collines hari impamvu :

 *Muri mata 1994, abazungu bamaze kugenda, Rusesabagina ni we wari ushizwe Hotel za Sabena mu Rwanda.

*Taliki ya 09/04/1994, Leta y’Abatabazi imaze kujyaho yemeje ko igiye gutura muri Hotel Diplomate. Gusa kubera ko FPR yahise imenya ko ariho bahungiye, yahise itangira kuhohereza ibisasu bya  rutura.

*Taliki ya 12/04/1994, Leta y’Abatabazi yahungiye I Gitarama, Hotel Diplomate isigara ituyemo abasilikari bakuru barimo ba Gatsinzi Marcel, Ndindiriyimana, Bizimungu…

*Guhera kuri iyo taliki, Rusesabagina  yumvikanye n’abazungu bamukuriye ko akwiye  kujya kuba muri Mille Collines kuko ariyo yari imaze kugeramo abantu benshi kandi ikeneye Diregiteri wakwita kuri abo bantu.Diplomate nta muyobozi yari igikeneye kuko yari yabohojwe n’abasilikari.

*Kuri iyo taliki ya 12/4/1994, muri Mille Collines hari hamaze guhugira abantu bagera kuri 400, nta byo kurya bafite…bari bakeneye umuntu wabitaho. Ng’uko uko Rusesabagina yaretse ibyo guhunga nk’abandi ngo abe yajyana umuryango we mu gihugu kirimo umutekano, ahitamo guhama hamwe ahangana n’Ibitero binyuranye, arengera abari bahungiye Milles Collines. Abazi neza uko yitanze nibo nyine badahwema kumuha ibihembo! Abambariye guhemuka bo bagahekenya amenyo….!

2. Bernard Makuza: kuki yacecetse imyaka 17 yose, ubu akaba ari bwo yibutse gushinja Rusesabagina ?

Nta wakwibuka ukuntu se umubyara ari we Makuza Anastase yari umugabo wubashywe n’Abanyarwanda, ngo abure kubabazwa n’uko uyu murwanashyaka w’imena atagize amahirwe yo kwibyara ! nta gushidikanya ko Anastase Makuza aramutse azutse akabona uko umuhungu we yijanditse muri politiki y’ubwicanyi , ikinyoma n’ubajura ,iyo akaba ari yo politiki ya FPR ikomeje gahunda gupyinagaza RUBANDA yahita yumirwa agasaba kongera kwipfira !

Ibyo Bernard Makuza akora ubu abiterwa n’iki ?

(1) Yishinze mubyara we Paul Kagame(ngo ba nyina bava inda imwe), amushora muri politiki yo kwica Abanyarwanda no gusahura u Rwanda! Dore  noneho Bernard Makuza asigaye aniyemerera ku mugaragaro ko yabaye ICYITSO cy’Inkotanyi zitwaga Inyenzi, guhera kera! Ndetse ngo guhera mu 1992, yari ashinzwe gutanga amakuru ayoherereza Inkotanyi! Bene aba nibo batumye Interahamwe zitumara! Kandi ni mu gihe, twari mu ntambara Interahamwe nazo zirwanagaho, zifuzaga gutsinda umwanzi wari uzirembeje hamwe n’ibyitso bye! Twibuke ko muri icyo gihe gukorana n’umwanzi nk’uko Bernard Makuza yabigenje, byari icyaha gihanishwa kwicwa. Kuba Bernard atarishwe ni uko yagize Abahutu bamurwanaho! Nyamara arasa n’uwamaze kurengwa akabyibagirwa!

(2) Bernard Makuza si shyashya , azwiho akaboko karekare

Uwavuga ibintu uko biri, yagira ati : ibyago byagwiriye igihugu cyacu mu 1994, byakuye Bernard Makuza aho Ruganzu yakuye u Rwanda! Burya ba Rusahuriramunduru si baringa, babaho rwose!

Mu 1994, Bernard yari amaze kwirukanwa muri PETRORWANDA kubera impamvu zo kwiba amafaranga y’iyo Sosiyete! Icyo cyaha kandi yaranagifungiwe. Paul Kagame wikundira gukorana n’abicanyi n’abajura wabona ari cyo yamukundiye !

Aho Bernard Makuza afunguriwe, yarakennye cyane . Noneho mu buryo bwo kwirwanaho agura akavatiri ka occasion akagira Taxi yatwaraga abagenzi kuri Milles Collines! Iyo Rusesabagina aza kumwangira gukorera aho hantu …? Udufaranga twavaga kuri ako  gataxi nitwo twari tumutunze kuko nta kandi kazi yagiraga. Ahari na we wabona ajyaho akihandagaza ngo yahaye Rusesabagina uruboho rw’amadolari kugira ngo amwakire muri Mille Colline!!! Ibyo mu Rwanda rw’Inkotanyi ni umuti w’amenyo gusa!

Aha hadufashe kumva byinshi !

Mu by’ukuri birazwi neza ko Leta ya Kagame yasabye kenshi Bernard Makuza kureba icyo yabeshyera Rusesabagina,  akabyanga rwose! Ndetse twibuke ko Bernard ubwe yatanze ubuhamya busobanutse buvuga neza Paul Rusesabagina, akabushyikiriza RAKIA OMAR wanditse ibitabo ku Rwanda, akabushyikiriza n’umuzungu wakoze sinema yitwa HOTEL RWANDA. Ubu se atewe n’iki kwihandagaza akivamo ? Ntabona ko bimutesha agaciro imbere y’abazungu yari yarahaye ubuhamya ? Ubu se noneho azajya ababwira ko Rusesabagina yavugaga icyo gihe yahindutse cyangwa hariho ba Rusesabagina babiri: uwo yatakaga ko yafashije abantu mu Mille Collines n’uw’Interahamwe wabamaze!? Ni iki kintu gikomeye giteye Bernard Makuza kubeshya izuba riva ?

Impamvu zaba nyinshi ariko dore iz’ingenzi:

(1) Makuza afite ibyo adashaka gutakaza Kagame yamusezeranije! Nyuma yo kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, n’ubwo Bernard Makuza yahawe umurimo wo kuba umuyobozi wungirije wa SENA, ari kwitegura ko mu 2017 ari we uzasimbura Kagame ku buperezida , mu gihe cya Manda imwe gusa. Nyuma Kagame akongera akitoresha mbese nka wa mukino tuzi mu Burusiya hagati y’umunyagitugu POUTINE n’umugererwa we MEDVEDEV!

(2) Iyo nyota niyo ituma Bernard Makuza noneho yariyambuye ubumuntu akaba yarambariye guhemuka: ari kwigura, ari kwicuruza, kugira ngo icyo cyubahiro kitazahabwa undi! Mumwitege, ntacyo atakora kugira ngo ashimwe na Shebuja!

(3) Gutahuka kwa Pierre Celestin Rwigema nako kwateye Bernard Makuza ishyari rikomeye kuko yibwira ko uyu Muhutu ashobora kugaragara nk’igikoresho cyiza mu maso ya Kagame, amaherezo akaba yazamutwara umwanya! Ubwo rero ibyo turi kwerekwa bikaba mu by’ukuri ari IRUSHANWA ry’Abaja ritangiye!

Bagiye kurushanwa kwambarira guhemukira Rubanda. Buri wese agomba kwereka Kagame ko ari we wazarengera inyungu z’Agatsiko kurusha abandi, ko azorosa ibyaha byose bya Kagame ntibyongere kuvugwa…..n’ibindi.

UMWANZURO

Bernard Makuza yayoboye Leta ya Kagame imyaka 10 yose! Iyi Guverinoma yayoboye yaricaga, igafunga Abanyarwanda b’inzirakarengane, igasahura igihugu ? Ko Bernard Makuza avuga ngo Rusesabagina nta we yakijije we yakije nde?

Rusesabagina nta muntu yishe.Kuba amashyirahamwe mpuzamahanga n’abayobozi b’ibihugu by’Abazungu baramuhaye ibihembo n’imidari incuro zisaga ijana ni uko hari icyiza bamubonyeho.Kandi abo bazungu babibwiwe n’Abanyarwanda babyiboneye n’amaso yabo harimo na ba Bernard Makuza, Odeta Nyiramirimo….abo nyine batangiye gucurika indimi kubera inyungu z’inda zabo gusa!

Twibutse ko icyo Rusesabagina azira ari uko yatinyutse kuvugira RUBANDA akereka amahanga avuga icyongereza ukuntu Leta y’igitugu ya FPR Inkotanyi ikomeje gutsemba Abanyarwanda n’Abanyekongo, gusahura u Rwanda n’umutungo kamere wa Kongo, gukora jenoside y’Abahutu nk’uko byaje kwerekanwa na Raporo Mapping ya LONI taliki ya 1/10/2010.

Ntabwo rero twakomeza guceceka ngo umuntu wabaye intwari agaragurwe mu cyondo turebera kandi yaratugiriye akamaro.

Ubutaha nzabereka uko bariya bashinjabinyoma bandi bari ku kiraka cya Kagame cyo kubeshya amahanga! Gusa ndabasaba ngo bicare gato bazirikane: Ubu koko twemere bitwuzurizweho ngo USHIZE IMPUMU YIBAGIRWA UWAMWIRUKANSAGA ?...

BIRACYAZA…..

 Chantal KIBIBI, Kigali- Rwanda.