Magufuli yerekanye ko adashaka gusinya amasezerano u Rwanda rwamaze gusinyana n’Abanyaburayi

Yanditswe na James Habimana

26/02/2017

http://izubarirashe.rw

  Magufuri
                                            Magufuli na Museveni muri Tanzania (Ifoto/Internet)

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, yagagaraje ko amasezerano y’ubuhahirane ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasiarzuba birimo gusinyana n’ibihugu by’Uburayi, ari ubukoloni bushya.

Magufuli yabwiye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ko byaba ari bibi igihugu cye (Tanzania) kiramutse gishyize umukono kuri aya masezerano, u Rwanda na Kenya byo byamaze gusinyaho.

Aya masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi hagati y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), afatwa nk’azoroshya ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere hagati y’iyi miryango yombi, harimo no gukuraho imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize iyo miryango yombi.

U Rwanda na Kenya byamaze kuyasinya ariko ibindi bihugu birimo Uganda, u Burundi na Tanzania byanze kuyasinya.

Ubwo Perezida Magufuli yakiraga Yoweri Museveni wa Uganda muri Tanzania, yongeye kuvuga ko gusinya aya masezerano byaba ari ubukoloni.

Yagize ati “Ndizera ko Uganda izagera ikirenge mu cyacu (Tanzania) mu rwego rwo guharanira inyungu z’ibihugu byacu, aya masezerano twayaganiriyeho igihe kinini ariko kuri njye mbifata nk’ubundi buryo bwo gukolonezwa, byaba ari bibi ku gihugu cyacu.”

Perezida Museveni na we avuga ko kuba ibihugu bimwe bya Afurika byaranze gushyira umukono kuri aya masezerano, bigaragaza ko abayateguye bari bafite umugambi wo gutandukanya Abanyafurika, nk’uko  igitangazamakuru “The Citizen” kibuvuga.

Bimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuha bivuga ko aya masezerano azagirira inyungu ibihugu bimwe, mu gihe ibindi ntacyo bizakuramo.

N’ubwo hari ubwumvikane buke muri ibi bihugu, igihugu nka Kenya cyo gikeneye cyane ko ayo masezerano ashyirwaho umukono kugira ngo kibashe kugeza ibicuruzwa byacyo ku isoko ry’i Burayi kitatswe imisoro, gusa igihugu nka Tanzania icyo gishimangira ko nta nyungu aya masezerano azazanira EAC, ahubwo azaha isoko rigari ibihugu byo mu bihugu by’Iburayi bifite inganda zateye imbere, ibicuruzwa byabo bikiharira amasoko yo mu karere n’u Rwanda rurimo.

Gusa kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa, birasaba ko ibihugu byose bya EAC biyasinyaho nk’uko byemeranyije, cyane ko ngo azaba ari isoko ry’akarere aho kuba igihugu ukwacyo.

JK : Tanzaniya niba yanga gusinya aya masezerano nuko izi ko byatuma inganda zayo zaba zitagishoboye guhangana n’ibikorerwa mubihugu byateye imbere bigize UE. Ikibazo cyigiye gusenya uyu mulyango nuko aya masezerano naramuka adasinywe, amafaranga UE yabahaga agize hafi icya kabili cy’ ingengo y’imali ya EAC, ntazaba agitanzwe. Ikindi nuko ibihugu biyigize nabyo bitagitanga umusanzu kubera ubukene bubyugalije, mumyaka ili imbere uyu mulyango wa EAC uzaba usigaye mumateka.

Nimwiyumvire uko imali yawo iteye muli iki gihe.

 

Tweet