UBUHANUZI BWA MAGAYANE KUBIZABA MU RWANDA.

Ntawe uyobewe ko amaraso yamenetse i Rwanda kandi mu mpande zose, kuburyo
ntawagombye kulilimba itsinzi iri hejuru y,amaraso y,abana b,Urwanda.
Biteye isoni iyo nsomye amagambo nkayo ya bamwe yogeza intsinzi, agaheza
bamwe mu Rwababyaye,kandi nta munyarwanda usumba undi.

Ese muribuka ko nta numwe wunguka mu ntambara, uretse kuyogoza igihugu no
kuvutsa abenshi ubuzima bwabo biherewe n’Imana.

Nkimara gusoma iyi nyandiko nahise ntekereza ibyerekeranye n’Ihanura
rya Bwana Magayane, nubwo rikubiyemo icyo nakwita Mystere kuko rikubiyemo
byinshyi , kandi akaba bimwe bimaze kujya ahagaragara, bituma ngaya nivuye
inyuma abalilimba itsinzi,kuko batareba kure.

Kuva muri 1987 , niho naganiriye n’umusore nakoreshaga wari uvuye muri
Gereza ya Ruhengeri, antekerereza inkuru za Magayane, mwita umusazi, kandi
yarambwiraga ko yafunganwe nawe ko ibyo ambwira ya byiyumviye n’amatwi ye.
Nyuma yaho gato niho nabonye ko ibyo yambwiye byatangiye kuboneka, bintera
kwibaza byinshyi cyane.
Nyuma yaho gato niho uwari uyoboye ikigo kikomeye cya Gisilikari i Kanombe
yivuganwe n’umwangavu wari umaze iminsi itatu kwa Hitler, aha yashakaga
kuvuga ko yakoze stage mu Budage, niko byagenze koko.

Arongera ambwira ko yari yaraburiye Lizinde ko bazafunganwa hamwe, akaza
gufungurwa aba impunzi imyero itatu gusa, akaza gutaha agambanye, amennye
ibanga, kandi agasanga umugore we wisezerano baramwivuganye.
Ko abo yisunze bazamuvutsa ubuzima, kandi akongera akaba impunzi igihe gito,
mbere y’uko asezera kuri iyi si kandi yishwe nk’imbwa.
Ntibyatinze, mwabonye uko byagenze.

Yansobanuriye ko mu Rwanda hazava amaraso menshi, Kigali igaturwa
n’ibihunyira nyuma y’urubura rwa mezi atatu gusa, abazibeshya bagahungira
amajyaruguru bazagusha ishyano,kuko bazagenda batambuka imirambo.
ABAZAHUNGIRA AMAJYEPFO BAZAGENDA MU MAHORO, ARIKO BAZARIRA ayo kwalika
batahutse, abandi bakazagwa ishyanga inyuma y’ishyamba [ ariyo Tingi-Tingi
ahali], NGAKOMEZA KU MWITA UMUSAZI.
Yakomeje ansobanurira ko ababajwe n’abana bakomoka mu murera kuko aribo
bazariha ibintu byose bibi ingoma zose zakoze, kandi bo ari abere.
Ntibyatinze mwiboneye ibyabereye mu Ruhengelri rw,Imurera, aho commune
Nyakinama, Nyamutera , Mukingo,Nkumba,Nyakinama Nkuli zisa naho zahanuguwe
kw’ ikarita y’u Rwanda.

Ntiyahagarariye aho, yarakomeje ati u Rwanda ruzategekwa n’Umugambanyi uva
inda imwe na Nyiri ubukombe bw’ i Kanombe [Aha yavugaga Pasteur Bizimungu
warezwe na Mayuya}, ko kandi amaherezo ye ari ingororano azahabwa y’inzu
itavamo izuba, kandi ko azatakamba, akabura abamwumva kubera ukugambana kwe
izuba riva, yewe ko azasaba nuwo yimye ariko ntiyumvwe, ariko nyuma
azarokorwa n’uwo yagiriye nabi, kandi atakekaga, kuko yicishije ababyeyi be bose.

Uyu Mutegetsi uzategeka igihugu avuye hanze, ntazatinda kuri ubwo butegetsi,
ahubwo azabusubiza abo azaba yarisunze atabizi , kandi ahembwe guhekenya
amabuye, ari mw’ icura-burindi.
Uzamusimbura nawe, ariwe uzaba warohereje abana benshi gutambuka igiti
kinini kiri imbere ya Gereza Lizinde na Magayane bazaba bafungiwemo,
ko azategeka gusa imyero ibili, ariko ko atazarenza umwero wa kabiri.
Ahangaha ndakeka ashaka kuvuga ko Kagame wohereje inkotanyi mu gitero cyo mu Ruhengeri Aho
zabohoje abanyururu barimo na Lizinde(ariwe uzaba warohereje abana benshi gutambuka igiti kinini
kiri imbere ya Gereza) Naho imwero ibiri ndakeka ari mandat ebyeri Kagame azategeka ariko
ntarenze iya Kabiri

"Ko nibabona ihene itambutse igiti kiri imbere ya Gereza y’i murera, n’igiti kaminuza kiri imbere yayo
kikuma, bazamenye ko Urwanda rugiye kubona umutegarugori mu busholisholi".

Aha ndakeka yarashakaga kuvuga ko nyuma y’igitero cyo mu Ruhengeri cyabohoje gereza Hazaba
Premier Ministre w’umugore ariwe Agatha Uwilingiyimana

"Icyo gihe, uzaba ayoboye igihugu kandi ukunda amahoro, ibye bizaba birangiye. Inyamaswa
y’ihembe rimwe izamushwanyaguza,agende atanasezeye ku muryango we, ariko ntazigera agwa mu maboko y’umwanzi."

Icyo gihe ndacyeka yarashakaga kuvuga Habyarimana Wapfuye asize umuryango aho yagiye mu
mahanga atazi ko azongera kubonana n’umuryango we agahanurwa na missile sam 16 (inyamaswa
y’ihembe) akaba yaraguye muri jardin y’ iwe.

"Ntazigera ahambwa nyuma y’ imisaruro itandatu, kandi ingombyi ye izarenga imisozi n’amashyamba,
nyuma yuka agaruka mu Rwamubyaye gushingurwa mu cyubahiro."

Ndakeka yarashakaga kuvuga ko Habyarimana azahambwa mu bya nyabyo nyuma y’imyaka
itandatu Yarapfuye kandi ko ashobora kuzahambwa burundu mu Rwanda

"Ibi bizaba harangiye inzara imeze nka Ruzagayura i Rwanda, abanyarwanda bifuze gusuhuka
babibure, kuko amahanga yose azaba atakibifuza kubera ko ikinyoma kizaba cyatahuwe."

Aha ndumva ari iriya nzara imaze igihe mu Rwanda kandi ko n’abanyarwanda Bahunga ubungubu
bagarurwa mu gihugu cyabo haba mu Burundi, tanzaniya cyangwa congo.

"Azashyingurirwa rimwe n’umutegetsi ukomye uzaba yasezeye kuri iyi si azize
abagizi ba nabi, kandi ari nawe wakoze ibishoboka byose ngo inyamaswa izaba
yarahitanye Habyarimana igere i Rwanda."
Ashobora kuba yarashakaga kuvuga Seth Sendashonga, Kanyarengwe cyangwa Bizimungu Pasteur

"Nyuma hazaba urwikekwe mu butegetsi bwose, umwana ntiyizere nyina wa mubyaye,
n’ababyeyi bikange abana babo.Hazaba imyivumbagatanyo hirya no hino i Rwanda,icyizere kibe gike
kuri buri wese, kandi ko n,abatuye i Rwanda bazifuza kuruvamo bakabibura."

Wenda yashakaga kuvuga ibiri kuba ubungubu aho mu kazu ka FPR hari urwikwekwe hakaba hari
n’abategetsi benshi i Kigali basigaye bafungwa abandi bagahunga kubera urwrcyekwe rwo kutamenya
Utahiwe nkaba Karegesa, Habamenshi na ba ministre na député bashaka guhunga abandi bagafatwa
Kandi ko hashobora kuzaba Désobéissance civile kubera amshyaka ari kuvuka asobora kuzatsinda FPR ?

"Nyuma yiyo myivumbagatanyo, Urwanda ruzagendwa, kandi abaruhunze bose barutahukemo
nta nkomyi, rutegekwe n’umwana ushyira mu gaciro kandi utarigeze akaraba amaraso bibaho,
yunge abanyarwanda bose, ubwoko buveho, uturere tuveho, amahanga abumve bose kandi abayoboke,
hatangire imanza nyakuri zizira amacenga n,amacakubiri."

Ese ahangaha yaba yarashakaga kuvuga Paul Rusesabagina ushobora kuzategeka u Rwanda kuko
amahanga yose amuziho guhuza abanyarwanda ? kndi bavuga ko yakijije abantu

"Infungwa zose zizafungurwa,kandi muri zo hazavamo abacamanza nyakuri,bazi akarengane, kandi
bashyire mu gaciro.
Urwanda ruzagendwa n’amahanga kandi rutembe amata n,ubuki"

Aha wenda ashaka kuvuga impfungwa nyinshi ubu ziri muri za Prison zimaze mo imyaka 12 nta
madosiye ?

Nb :
Muri icyo kiganiro nagiranye n’umwe mubabanye na Magayane, hakubiyemo
byinshi, uwabyandika ntiyabirangiza.
Ariyo mpamvu nasaba abanshishoza bose kwicisha bugufi, ntibihutire
kuririmba intsinzi, kuko indagu za Magayane ntaho ziragera.



Indagu za Magayane ubu zigeze he?