UBUHANUZI BWA MAGAYANE.

 

Ababa bazi iby'izi Cassette zivugwa badusobanurira.

 



MAGAYANE YARI UMUGABO UFITE IMPANO Y' UBUHANUZI, AKABA
YARAKOMOKAGA
MU KARERE BITAGA UBUKONYA, KOMINI YA GATONDE, MU RUHENGERI.
MBERE YUKO MVUGA IBYO YAHANURIYE ABANDI, DORE IBYO YIHANURIYE
UBWE:


Perefe Zigiranyirazo muramu wa
Habyarimana akimara kwumva ko nta kabuza abatutsi bari
hanze bazafata urwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n'umuzungu
warubahaye, Zigiranyirazo yatse insinzi, Magayane ati
kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha abanyenduga kuko nibo
bazi amacenga y' abatutsi, bityo mwebwe mukicara.

 

Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane,

Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati: ku wa kane nzapfa maze kurya imboga.
Niko byagenze. kuko yahawe i mboga z' isogo yakundaga jeudi yitaba Imana. Yanabwiye n' uwo musoda wamutekeraga ko azagwa mu
maguru y' abagore, niko byabaye uwo musore yagiye gusambanya umugore
w' undi mugabo, ategerwa kw' irembo bamutsinda aho.

Ibyo yahanuriye abandi ni ibi:

-          Yabwiye ambasaderi Kagenza Alphonse muli nzeli 1972
ko Kayibanda uzengurutse urwanda rwose ngo aribuka isabukuru
y' imyaka 10 y'ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka
itatu azamara ategeka, ko nategura n' imva ye itazaboneka.

- Yabwiye Kanyarengwe Alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka
arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshywa, akabona ibibi n' ibyiza,
nyuma agapfa adahinnwe azize indara-mabuno. Yavuze ko hari abazungu
bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b' abatasi bazabakurikira
bakagwa kuli Muhungwe byarabaye, abacanshuro bashatse
gufata Congo banyuze i Goma en 1978 surete ya Lizinde yari ikaze ibata
muli yombi bafatirwa mu mahoteli ku Gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri,
nyuma yaho abandi bakoreye plan yo gufata Rwanda na Congo byombi muli
parc y' i birunga i Rwindi (congo),baje mu Rwanda n' ibyuma kabuhariwe
bifotora, indege ibagusha muli komini Kanama(bugoyi-gisenyi) hafi
ya Muhungwe.

-          Magayane yahamagariwe gukora animation
bamamaza banacengeza amatwara ya muvoma, ati: uwabyiniye
Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na bwenge nyakuli Kayibanda, ntiyabyinira muvoma izanywe n' abungura bazubika u Rwanda.
Bourgmestre Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND, akanatuka prezida wayo ngo ni umwungura w' umushyushya.
Nyuma y' icyumweru baramurekuye,

-          Magayane abwira Kabalira ati: kumfungira ubusa kwawe nawe
uzafungirwa ahatava izuba. Bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, yafungiwe muli prison special mu ruhengeri.

-          Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati: ugiye kuzafunganwa n' abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi.
Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafranga, iyo
mashini yari ihuriweho na Majyambere n' ibindi bikomerezwa. Lizinde

abigejeje i bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga
akari i murore bati: tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga
coup d'Etat, ahite afungwa.


 

-          Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso cy' ifungwa ryawe n' umwana uzabyarwa na madame Habyarimana ari ikimara.
Byarabaye uwo mwana avukira mu bubiligi ari ikimara (baramuhishaga).
Nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muli yombi. Magayane
ati Lizinde nufungurwa n' ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo
akanya gato,
uzahunga, zizagutsinda hanze.

 

-          Magayane yabwiye adjudant chef wayoboraga gereza ya Ruhengiri witwaga Sembagare ati: uri igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo i Muramba-Gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa.

 

-          Magayane yabwiye undi muyobozi w' iyo gereza adjudat Cyarahani ati:uzicirwa muli iyi prison, umwaga wawe uzashirira aha.

Yabwiye abanyururu bagenzi be ati: iyi myenda mubona y' umukara
twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana( rose) yarongeye
ati:ibohozwa ry' iyi prison rizabanzirizwa no kuma kw' iki giti
cy' inganzamarumbu mubona imbere ya gereza, ati hano munzu
ndani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi.

Bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo musenyeri Nsengiyumva yasuraga gereza ya Ruhengeri, bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva
iramena amasafuriya irya ubugali.

Magayane ati : ngicyo ikimenyetso mwatashye, mais abazahungira
Rwabeya muzashira. Abahungiye Rwabeya-Musanze bahuye n'
abacodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita
inyenzi.

 

-          Kubera atahwemye kwikoma ingoma ya kinani, byateye ubwoba
abayobozi ba gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by ipererza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n' ibyegera bye baza,
maze ubuhanuzi bufatwa kuli za CASSETTES buranandikwa. dore
uko yavuze:


- Wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n'
imfunzo kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahiryi.
Ibimenyetso n' abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushorishori umugore w'umugambanyi, Inyamaswa y' ihembe
limwe izaba ibiyogoza mu rukiga na ndorwa, iyo nyamaswa izakwira
urwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye.

 

-          Habyara ati : shaka insinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe
buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo
nk' ubufindo.

 

-           Magayane ati: uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho Bihwahwa wo ku ruzi rw' iwanyu, nyuma ye ngo
hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa
ihembe inshuro enye, ihirikwa rya Rwabujindiri rizagenda ritya:

 

-          Magayane ati: azaraswa umwambi w' igishirira na bene-nyina ari
mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho
rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe
uzaba ari inyuma y' igihugu azane ihumure, acyure rukara rw' igisage
ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n' uburumbuke n' amahoro yanyayo.

 

-          Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera:
hazabaho isubiranamo ry' abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara,
agahili n' agahinda, no kwiyahura.
Hazabaho urwikekwe yewe n' umwana azatinya se na nyina ;
hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome
hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n' akataribwa,
bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure rwara rw' umugara rubundiye
mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira.

Bazafatanya n' abanyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo
intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l'ONU ya gatatu.
Magayane ati : uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi.
Hazabaho inyoni z' uducurama zizarika mu biti by'abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry' isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w' urusenge, Hazabaho abandi bazahanura nkanjye bakabizira.
Hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka.
Umwami w' ishyamba azaza kwiba.

Mwibuke ko Magayane yavuze ati:
Nimubona Kigali yuzuye amase atewe n' imyigaragambyo y'inka,
muzamenye ko kinani yahirimye, kuko amase azasimbuzwa intumbi
z' abantu. byarabaye mu kwa gatatu 1993, umugabo watswe
igikingi yazanye inka ze kuli rond-point Kigali. Inka zacunzwe n'
aba Gd umugi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma intumbi zasimbuye
amase.Ikindi gikomeye yaravuze ati:
Habyarimana nupfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati aliko abazahungira mu majyaruguru y' uburengera-zuba bazapfamo benshi. koko abahungiye Goma,
Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo basanze docteur ru....umututsi
ukomoka ku Kibuye uba mu bihugu byo hanze yakwije amarozi muli nord Kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi, umuneke, ikijumba, ikigeli,
bashyize no mu bigage, inzagwa,n' amasigara, imbaga yarahatikiye ngo
ni kolera daaa!

-          Magayane yabisubiyemo inshuro itatu ati: aba bavantara
baturutse i bugande bazafata kino gihugu nta kabuza, ati aliko
bararye bali menge kuko bazakibavanamo kandi nabi.
Ababizi bemeza ko abo mu kazu ka fpr imitungo yabo yambukijwe kera ikaba ili muli Erythrea, ethiopie, afrika y' epfo, i burayi na amerika.
Mbese barasahura nkaho nta mizero bafitiye u rwanda.

-          Ubu buhanuzi  mbukesha umwe mu bakozi b' ibiro by' iperereza bo hambere
en 1978 wandikiraga kinani ibivuzwe na Magayane.
Ukunyunganira kwanyu bizanshimisha.

Ntabwoba Grégoire.