UBUHANUZI BWA MAGAYANE
.

UMVA IBYO YAHANUYE.

Le messager Intumwa n° 29 du 16 / 03 / 1993.

1.MAGAYANE YAHANULIYE HABYARIMANA KW’AZAPFA AZIZE GUSOGOTWA INKOTA.

Ibinyamakuru byinshi byagiye byandika kubuhanuzi bwa Magayane, abenshi bakiyongereraho
n’ibyifuzo byabo. Byinshi mubyo Magayane yahanuye byarasohoye. Ibindi turacyabiteze yombi.
Hali abitwa NYIRABIYORO, MUKUNZI, MINANI, MUKABAZIGA, nabo ubuhanuzi bwabo murabusanga
muliyi numero.
L’ERE DE LIBERTE n° 9 mars 1993 yanditse impanuro za Magayane. Nkaba nifuza kugeza
kubasomyi b’ikinyamakuru icyo mbiziho kuko nafungiwe mu Ruhengeri igihe kirekire.
Magayane yanditweho byinshi, sinzinduwe no kubisubiramo, ahubwo ndagirango nunganire
uliya MPAYIMANA, ngire utuntu ngenda nkosoramo n'utundi nongeraho.

2.MAGAYANE AFUNGWA

yafunzwe n'urukiko rwa kanto ya Komine Gatonde mu 1978
rumukatira amezi
atandatu (6 mois) azira ko yilirwaga abwira umuhisi n'umugenzi ati HABYARIMANA
ndamukandagiye nimitse KANYARENGWE, ageze mu Ruhengeri ntiyongeye kujya
avuga izina.
Kanyarengwe muruhame, yamwitaga RUGANZU, uzambuka AKAGERA,
akazafata u Rwanda.
aliko ntarutegeke. Ati ntazageza kumyaka ibili ategeka u Rwanda.

3.Kw'ifungwa rya Major RIZINDE yagize ati:

Hali umugabo munini wambaye amataratara uzaba ashorejwe imbunda yilindishaga,
akulikirwe n'abandi bambaye utubuye kuntugu (inyenyeli) ; arakomeza ati:
abo nibamara kugera muli special, baliya bicwa n'inzara buli munsi,
ntibazongera kwicwa n' inzara, aliko hali intumbi aliko itishwe
n'inzara (Hali igisambo gikomoka muli préfecture Butare
cyali gikatiwe imyaka 40 cyahapfiliye muli mars 1983 kizize ko umuyobozi wa gereza
SUKIRANYA yanze kukivuza gipfa ali inyo umubili wose.
Yali yarakubiswe azize gutoroka gereza ya Butare.

4.Yabwiye SEMBAGARE wacungaga gereza ya Ruhengeri ati:

Sha, nawe uzafungwa kandi umusilikali uzagusimbura gutegeka iyi gereza nawe
ntamahirwe afite
kuko nawe azafungwa hanyuma igitero kizaza gufunguza abasilikali bazaba bafungiye
muli spécial, bazahamusiga azahicirwe n'agahinda.

IBISOBANURO

Sembagare yabajije Magayane ati: Insinzi ni iyihe kugirango ntazafungirwa muli spécial?
Ati: uzabajishe umuvuba uwushyire imbere y' umuryango wa spécial aliko umunsi wahavuye
nibwo uzafungwa.
uwo muvuba wahavanywe na CYARAHANE le 23 avril 1980 uwo munsi kandi nibwo
Sembagare yinjiye gereza ya Kigali, abasilikali bamuvanye ku Kabaya aho yali yalimuliwe.

CYARAHANI ntabwo yishwe na LIZINDE nkuko uliya mwanditsi abivuga.

ahubwo Inkotanyi mugufungura cachons Cyarahani yali afungiyemo,
zarashe akabuno k'ingufuli, kugirango bayitulitse, Cyarahani aho
yakwikinze kukibambasi cya kasho nkuko abandi babigenje, aza kurugi rwa kasho,
isasu liramukomeretsa, ba Lizinde mugusohoka, babura uko batwara Cyarahani kuko
yali yakomeretse cyane.Adj chef Sukiranya niwe wahorahoje Cyarahani nkaho yamuvuje.
Yangaga ko Cyarahani yazashinja Habyarimana iyicwa ry'abapoliticiens bo muli
Repubulika yambere.kubera ko Habyalimana aliwe wihereye Cyarahani amategeko
yo kwandika ku mafishi y'amahimbano ngo abo bapoliticiens bazize indwara
yitwa werewere (beliberi = avitaminose)

Magayane yarangije amezi atandatu yali yarakatiwe arataha ajya iwe;
ageze iwe aza kulya inka nyabingi yali yaramubujije, nibwo imusajije;
ubutegetsi bwa Komine bumufungira muli gereza ya Ruhengeri.
Mbabwire ko Magayane ageze mu Ruhengeri1980 yigeze kwegera za kasho
zegeranye na spécial abwira abali bafungiyemo alibo: Dogiteri MUREGO Donat,
Commandant BARIHUTA Damien, Capitaine UWABANDI, na SEBAHUNDE Maurice ati:
Bana banjye nje kubahumuliza, nimuhumure muzafungurwa,
mutahe nta n'umwe uzagwa muli gereza.

Ibyerekeye transfert ya Magayane muli gereza ya Kigali:

Magayane yaravuze ati: kandi muminsi ine sinzaba ngifungiye muli iyi gereza.
Abanyururu baramuseka bati: "agasaza karalindagiye"
Nibwo kumunsi wa kane asimbutse ahagarara kugisoro cyali kimanitse kurukuta
rutandukanya igipangu cy'abagore nicy'abagabo (akoreshejwe n'imbaraga zitali
izo kuli iyi si; icyo gikuta gifite nka metero 2 z'uburebure) atangira kwicundagura,
nyuma asimbukira hejuru y'amabati ya gereza agiye gusimbuka igipangu,
umunyururu arulira aramumanura.
Diregiteri wa gereza Cyarahani amwohereza gufungirwa i Kigali.
Kugera kuli bus yaherekejwe n'abanyururu: MWITIREHE na NTAMUHANGA.
Uwo Ntamuhanga wo muli komine Karago, wali ukatiwe gufungwa burundu,
yali yaligeze guteza utuyuzi kuli Magayane; Magayane ati:
wowe uzafungurwa aliko uli igikenya hanze ntuzahamara kabili.
Uwo Ntamuhanga yafunguwe muli 1983, akigera hanze akubitwa n'inkuba.
Hali abavuga ko Magayane yishwe n'abategetsi aliko sibyo:
yego Commandant BALIYANGA yaramukangaye, Magayane amaze kumubwira ati:
wishe abantu aliko nawe uzafungwa, ati igihe uzaba wubakisha ibigega uzamenye ko
igihe cyegereje.Ibyo bigega Baliyanga yabyubakishije mw'Ikora ku Gisenyi
…abihunikamo ibirayi

Magayane yazize FALIYARA wali capita w'abasazi ukomoka i Cyangugu ali
nawe wabahaga imiti, wali sergent mungabo z'u Rwanda.
Faliyara yahanuje Magayane ati: ese muzehe jyewe nzakizwa n'iki ?
Magayane ati: ntamukiro wundi uteze, uretse guswera abasazi.
Faliyara yararakaye aha Magayane imiti myinshi iramunangura.
Magayane yahanuye umunsi azapfiraho muli aya magambo:
Yabwiye umwana wali umutekeye imboga, hali kuwa kabili ati:
mwana wanjye ihangane sinzakurushya iminsi kuko nzapfa kuwagatanu.
Koko rero yapfuye ali kuwagatanu murukerera sa kenda na mirongo ine n'itanu z'ijoro (3 h 45 du matin)
Ihene yahanuwe na Magayane ko izinjira muli gereza yinjiye muli kamena 1982,
ntabwo rero ali muli 1981 nkuko byanditwe muli ERE DE LIBERTE.
Biliya byanditse kuli page 3 n° 9 muli icyo kinyamakuru cya Mpayimana Eliya,
ivura y'iminsi itatu ntabwo iragwa, izagwa mw'ivanwaho ry'ikinani.
Ahubwo ziliya mbabazi Habyalimana yatanze igihe PAPA asura u Rwanda,
Magayane yali yaravuze ko abo banyururu bazataha.

MUKABAZIGA DAFOROZA.

Uwo mukecuru yaraguliraga abategetsi bakomeye benshi halimo:
Habyarimana, Lizinde; Kanyarengwe; Buregeya; Serubuga (hajyagayo umugore)
n'abandi benshi tutarondoye, n'abandi…
Yaraguye ko Habyarimana azasimburwa n'umuntu uturutse inyuma y'igihugu,
aliko atali Kigeli, ngo kuko nta mwami uzongera gutegeka u Rwanda.
Yavuze ko kuvaho kwa Habyalimana bizabimbulirwa n'umuntu uzaba
umukulikira m'ubutegetsi uzicwa. Avuga ko uzasimbura Habyalimana
azagarura za chefferies; avugako mukuvaho kwa Habyarimana hazima abatutsi,
aliko n'abategetsi bose bategekana na Habyarimana bazicwa ali benshi,
aliko nyuma ya Habyarimana ikibazo cy'abahutu n'abatutsi
kikazarangira burundu.Kandi ko u Rwanda ruzakira.

Yabwiye Lizinde ati:
Nuva muli uyu mwanya wa maneko, uzagusimbura ntazigera yegulirwa uwo mwanya
(ni HABIYAMBERE Joseph) ati aliko uzasimbura uwo, azaba mubazagambanira Habyarimana
(uwo mugambanyi wahanuwe ni NDUWAYEZU).

Sé MUKABAZIGA Daforoza.

UMUPFUMU WO MU MUNIGI

Umupfumu wo mu MUNIGI(zaïre hafi yo mu Byahi)
Muli 1981, yavuze ko HABYARIMANA bazamukanda avuye mu mahanga kandi ko
icyo gihe hali invura y'amahindu izaba imaze kugwa mu RWANDA.
Yanavuze ko bazarasa indege ye, akazapfana n'abagabo batatu.
Ati kandi ntanva ya Habyarimana izigera ibaho.
Hali umupfumu nyirasenge wa Habyalimana, witwa Kamashara(utuye i Kabare)
yazaniye mwisengeneza we uwo mukecuru wali utatse amasaro umubili wose ati:
Mwana wanjye bazakwica, kandi igitero kizaza hali umunsi mukuru mulimo,
abazahunga bazirukanke mumasaka.
Yabimuraguliye bali mugasiza kw'ivuko.

UMWANZURO.

Izo mpanuro zose zihuliza kukintu kimwe.
Habyarimana azavaho yoretse abantu benshi. Aliko nawe ntazarokoka.
Ngo ukwanze atiretse agutura inzoga y'amanywa, kandi ngo umuntu
asiga urumwirukaho, aliko ntasiga urumwirukamo.
Inkotanyi zizafata KIGALI zinjiliye mu Bugesera, kandi intambara
ikazamara iminsi itatu Bikazaba ali mugihe cy'invura nyinshi.
Kubaraguye imihungire ya Kigali, bavuga ko uzahunga yerekeza aho amazi aturuka,
ni ukuvuga rero ko ali ukuzerekeza i Gitarama.
Abo bapfumu bose bavuze ko, nta insinzi bizagenda nk'uko byahanuwe.
Izo ndagu zose Habyarimana arazizi.Buli gihe iyo Habyarimana yenda kujya
mu mahanga, Yatumizaga Mukabaziga , akamara iwe I Kanombe ibyumweru bibili,
agataha ali uko Habyarimana atahutse.

(ubu Mukabaziga yitabye iyo hejuru).
------------------------------------------------------------------------------------------

SOMA IBISOBANURO BIKULIKIRA