Intumwa nshya ya Amerika mu Biyaga Bigari Linda Greenfield izanye amatwara akarishye ku kibazo cyo guhindura itegeko nshinga

 

http://imirasire.com

Yanditswe: 11/03/2015

Linda Thomas

“Niba abaperezida b’abanyafurika batubahirije itegeko shinga ryabo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizafasha abaturage abakuru b’ibihugu byabo barangije manda zabo kwifatira inshingano
Ibyo n’ibyatangajwe n’intumwa nshya ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Biyaga Bigari, Linda Greenfield, wasimbuye Russ Feingold.

Mu gihe Russ Feingold yasize asabye abakuru b’ibihugu byo muri Afurika by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza itegeko nshinga, Madamu Linda Thomas-Greenfield wamusimbuye we yagiye kure kuko nta cyahindutse kuri politiki ya Amerika kuri Afurika.

Mu gushyiraho iyi ntumwa nshya mu Biyaga Bigari, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagaraje ubushake bwazo mu gukomeza gukurikiranira hafi abakuru b’ibihugu byo mu Biyaga Bigari.

Mu kiganiro madamu Linda Greenfield yahaye Radio RFI, ntiyigeze arya iminwa ku bijyanye no guhindura itegeko nshinga bamwe mu bakuru b’ibihugu byo mu karere bakekwaho kugerageza guhindura kugira ngo babone uko biyamamariza kuyobora manda zirenze izo bagenerwaga n’itegeko nshinga ryari ririho mu bihugu byabo.

Yagize ati: Niba abaperezida b’abanyafurika batubahirije itegeko nshinga ryabo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizafasha abaturage b’ibihugu abakuru babyo barangije manda kwifatira inshingano.” Yakomeje agira ati: Turahatirwa kwizera ko Washington inashobora gutuma abaturage b’Abanyafurika bigumura ku bayobozi.
Ese uku niko byagenze muri Burkina Faso? N’ikibazo kikibazwa.

Ariko ukurikiranye neza iyi ntumwa nshya ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Biyaga Bigari, wari usanzwe ari umunyamabanga wungirije wa leta ushinzwe ibibazo by’Afurika, asa n’ucira amarenga aba bayobozi.

Mu minsi ishize uyu mudamu yigeze gutumirwa mu biganiro mpaka, byarimo abahagarariye umuryango mpuzamahanga batandukanye, ku kibazo cy’irangira rya manda za perezida Kabila nka perezida wa Congo, inkuru yasohotse muri Jeune Afrique N°2804 yo kuwa 05 kugeza 11 Ukwakira 2014.

Muri iki kiganiro madamu Linda yashyigikiye ko abaperezida b’Abanyafurika bagomba gukora manda 2 hanyuma bakagenda. Ese yaba ari yo mpamvu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamugize intumwa yazo muri ibi bihugu abakuru b’ibihugu babyo bakekwaho kugerageza guhindura itegeko nshinga? Icyo nacyo n’ikibazo kikibazwa nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Lambert Mende agerageza gusubiza Linda Greenfield yavuze ko atabona aho imibanire na manda y’abaperezida bihuriye. Ngo aho kugaragaza uko inzego za Afurika zikwiye kumera, inshuti nyazo za Afurika zakagombye guhuza politiki nyafurika n’imibanire n’imico byayo.

Russ Feingold wasimbuwe na Linda Greenfield,yavuye ku mwanya w’intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Biyaga Bigari mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka nyuma y’umwaka n’igice yari amaze kuri uyu mwanya, akaba yarasuye Ibiyaga Bigari inshuro 15 nk’intumwa y’Amerika.

Dennis Nsengiyumva - imirasire.com