Kwibuka ku nshuro ya 16 bizabera i Bugande.

Mercredi 1 Juillet 2009

Inkuru ya Twagira Wilson mu Mvaho nshya n° 1899 (tariki ya 29 Kamena- 01 Nyakanga 09)


Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda basabye Minisitiri Museminali Rosemary ufite Ububanyi n'Amahanga mu nshingano ze ko kwibuka abazize Jenoside ku nshuro ya 16 byazabera mu gihugu cya Uganda by'umwihariko ahashyinguye imibiri y'abarohowe mu kiyaga cya Vigitoriya bajugunywe mu nzuzi muri 1994.
Hon. Mukamurangwa, umudepite mu Nteko, yatanze icyo gitekerezo ku ya 23 Kamena 2009, ubwo Minisitiri Museminali yari yitabye Inteko y'abadepite mu rwego rwo kuyigezaho ibisubizo mu nyandiko ku bibazo yabajijwe bijyanye no gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside no gufata neza inzibutso.

Hazajya urwibutso mu rwego rw'Akarere.

Ku bijyanye n'igikorwa cyo kujya kwibukira mu gihugu cy'Ubugande, Depite Mukamurangwa asanga hakwibukirwa mu rwego rw'Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba "East African Community" bityo uburemere bw'ikibazo cya Jenoside bukarushaho kumvikana henshi maze n'izo nzibutso bashyinguyemo zikajya zifatwa neza mu rwego rw'Akarere. "Ibyo ni bimwe mu byafasha mu gufata abakoze Jenoside bakidegembya mu bihugu bya EAC ndetse n'Afurika", ni ko Depite Mukamurangwa yabibwiye Inteko rusange y'abadepite.
Ku ngingo y'iyimurwa rya zimwe mu nzibutso za Jenoside zidafashwe neza, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yabwiye abadeptie ko zigiye kwimurirwa ahitwa Lambu, Kasengero na Golo mu Karere ka Mpigi muri Uganda nk'uko Minisitiri ufite Umuco mu nshingano ze yabyemeranyije n'abayobozi ba Uganda.

"Ni inzibutso zizaba zifite ubudahangarwa n'ubutaka bashyinguyeho bweguriwe Abanyarwanda", ni ko Minisitiri Museminali yabibwiye Inteko rusange y'abadepite.
Depite Evariste Kalisa ni umwe mu badepite basuye ahari izo nzibutso muri Uganda, akaba yaragaragarije Inteko rusange ko n'ubwo ikibazo kimaze igihe cyivugwa hakirimo ibibazo ahanini biganisha ku ngengo y'imari yo gushyira mu bikorwa imirimo yose ikenewe ijyanye no kwimura imibiri y'abazize Jenoside. Aboneraho kwibutsa intumwa za rubanda ko hagikenewe gukorwa inyigo y'ingengo y'imari ikenewe mu gikorwa cyose kugira ngo izo nzirakarengane zisubizwe icyubahiro cyazo ati "N'imiryango ifite ababo bashyinguweyo nibigiremo uruhare bidahariwe abanyamahanga gusa".

Amagambo yanditse ku nzibutso si ugupfobya.

Ku kibazo cy'inyito irebana n'amagambo yanditswe kuri izo nzibutso za Jenoside ku nkengero z'ikiyaga cya Vigitoriya nk'uko bamwe mu badeptie babibona, Hon. Kantengwa yavuze ko kuba handitswe ngo " Victims of the Rwandan Conflict" batabikoze ku bushake ahubwo ko ari abanyamahanga batari bazi ikibazo cy'Abanyarwanda ko ari Jenoside yabaga. Ati "ni inshingano z'Abanyarwanda kubasobanurira ukuri kwabyo ntibakomeze gushingira ku nyito n'amagambo asa n'aho apfobya kandi ntacyo bagambiriye" .