Rwanda: Abakirisitu Gatolika nibabwizwe ukuri kuri jenoside.

 

Inyandiko ya Tom Ndahiro, mu Mvaho (www.orinfor. gov.rw)

Hari benshi batigeze bamenya ko umwaka w'2009 ari umwaka w'umusaseridoti. Nanjye nabibwiwe na Kinyamateka
N0 1769 yo muri Nyakanga 2009, (urup.12), ahari inyandiko ifite umutwe ureshya umusomyi: "Abapadiriri baregwa icyaha cya jenoside".
Interuro ya mbere itangira ivuga ngo: "Muri uyu mwaka w'abasaseridoti, Kinyamateka yifuje gufasha abakunzi bayo kumenya ukuri ku bapadiri b'u Rwanda…" baregwa icyaha cya jenoside.
Mu by'ukuri ntabwo iyo nyandiko ifasha abakunzi bayo kumenya ukuri ku bapadiri b'u Rwanda nk'uko batangira babivuga. Ntarayisoma nibazaga ko koko ikiyivugwamo cyane ari icyo.

Nibazaga ko ngiye kumenya amakuru y'abapadiri nka ba Seromba w'i Nyange watanze uruhushya rwo gusenyeraho Kiriziya abatutsi bayihungiyemo bakabica bakabamara. Nari nzi ko ngiye gusoma ibyemezo byafatiwe abapadiri birirwa bamamaza urwango rw'abatutsi kumugaragaro, ko noneho bagiye kubuzwa gukomeza gusomera abantu misa, ko bagiye kwamburwa ububasha bwo kubatiza no kwicuzwaho ibyaha.
Sibyo nasanzemo. Harimo amazina make cyane y'abapadiri bafunzwe bakurikiranwaho icyaha cya jenoside, kimwe n'abahamijwe icyo cyaha n'Inkiko bakaba barakatiwe. Igice kinini cy'inyandiko, hafi 80% kigizwe n'inkuru ndende y'ukuntu umupadiri witwa Josaphat Hitimana yahanaguweho n'urukiko Gacaca icyaha cya jenoside yashinjwaga na bamwe mu baturage. Igice gito, hafi 20% nicyo cy'ingenzi kuko gikubiyemo ubutumwa bukomeye. Izina rya padiri Josaphat Hitimana ryabaye igikoresho gusa cyo gusohoza ubutumwa.
Ubutumwa bw'ingenzi bukubiye muri iyo nyandiko ni ubushake bwo kwibagiza abantu jenoside no gushyigikira abajenosideri. Ibyo kandi bikaba bimaze gufata intera ndende mu nyandiko no mu mvugo haba mu gihugu ndetse no mu mahanga, cyane cyane ahari indiri y'abajenosideri. Igitangaje cyane ariko ni uko inkuru itanditswe n'umunyamakuru, ahubwo ari iy' Ubwanditsi. Muri icyo kinyamakuru cyose, ni iyo nkuru yonyine, gusa yanditswe n'ubwanditsi. Kimwe n'ijambo ry'ibanze.

Iyo hakoreshejwe "Ubwanditsi" , ni ukuvuga ko ari "Kinyamateka" kandi nyiracyo akaba ari Inama y'Abepiskopi mu Rwanda, ibyo bikaba bisobanuye ko ubutumwa burimo ari ubwo abafite ububasha kuri icyo Kinyamakuru. Bitaba ari ibyo bikaba iby'umuntu wahawe inshingano yo gukora inyandiko nk'iyo akagira isoni zo kwiyitirirwa urukoza soni.
Iyo umusomyi ushishoza asesenguye neza ibikubiye muri iyo nyandiko asanga hakubiyemo ubutumwa buhamagarira guhakana no gupfobya jenoside, gushyigikira abajenosideri ndetse no kubangamira gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda:

1. Usibye mu mutwe w'inyandiko, ahandi usanga jenoside yitwa "amateka mashya, ibyabaye, ibintu...." Uwazize jenoside n'uwayirokotse, yaba nta dini agira, yaba umukristu, umugatolika usanzwe cyangwa umusaseridoti, ubwanditsi ntibubazi. Ntacyo bubaziho kuko nta na hamwe bubavuga cyangwa bubavugira. Ubwanditsi bwirinze kandi kugira icyo buvuga ku bapadiri baregwa jenoside bakaba barahunze ubutabera. Ibintu, ibyabaye ni amateka si ibyaha umuntu yaregerwa. Ibyo byitwa GUHAKANA JENOSIDE.

2. "Intego nyamukuru (y'ubwanditsi) ni iyo gufasha abakristu gusenga cyane ngo ibyo shitani yateye muri Kiliziya ntibizongere ukundi no gufasha abihebye, abambuwe isura n'icyubahiro kwihangana no kwemera guhozwa no guhindurwa na nyagasani." Ibyo ni ibyanditse muri iyo nimero ya Kinyamateka.
Iyo Kiliziya cyangwa Kinyamateka isaba abakrisitu bayo gusenga cyane kugira ngo "ibyo shitani yateye mu Kiliziya" bitazongera, kandi umuntu ari we gatozi ku cyaha yakoze, uwo muntu aba akuweho uruhare yagize (responsibility) , kuko uruhare ruba ari urw'uwo "Shitani" udashobora kuboneka ngo akurikiranwe mu mategeko. Ibyo nta kundi byitwa nabyo ni uguhakana jenoside.
Kuvuga ngo shitani yateye muri Kiliziya utavuze ko abatewe nayo ari abasaseridoti n'abo bayobora ni ukujijisha, cyane cyane iyo hatavugwa icyakozwe cyangwa ingamba ziriho zigamije kwitandukanya nabo.
Imvugo ishyirwa imbere ko Jenoside yakorewe abatutsi ari: "ibyo shitani yateye muri Kiliziya", bisobanura ko mu by'ukuri byabazwa shitani ntabwo byabazwa ababikoze, ndetse niyo mpamvu abakrisitu basabwa gufasha "…..abambuwe isura n'icyubahiro kwihangana no kwemera guhozwa no guhindurwa na nyagasani."
Iyi mvugo isa n'itangiye kumenyerwa, mu by'ukuri ihishe byinshi cyane. Ntaho itaniye n'iy'abavuga ko abakoze jenoside ntawabarenganya kuko bari babitegetswe n'abayobozi. Kinyamateka nayo ishimangira ko ntawabarenganya kuko ari shitani yabikoze, bityo ababihaniwe n'Inkiko bambuwe isura n'icyubahiro, bakwiye gufashwa kandi bakemera no guhozwa. Mu by'ukuri ibyo ni UGUSHYIGIKIRA ABAKOZE JENOSIDE.

3. Ubwanditsi bwa Kinyamateka bushima Gacaca ko "yarebye kure" ikaba "n'ubutabera bwunga aho buri wese avuga ikiri ku mutima..." ubwo bwanditsi buvuga ko busanga hari icyizere cy'iterambere rirambye, ariko rikaba ritashoboka mu gihe hakiri ikibazo cy'abantu bagifite "ipfunwe, inzangano, imijinya, akarengane, ubugome, inzika mu mitima yabo."
Urwo rutonde ntiruvuga ufite mu mutima we ibyo bizatuma amajyambere y'igihugu arambye atagerwaho. Baba se ari abakorewe jenoside cyangwa abafungiwe icyo cyaha? Baba se ari imiryango yabo? Iyo inyandiko nk'iyi idasobanutse neza, usoma atekereje ko abo bavugwa bashobora kuba ari abanditse cyangwa abandikishije inyandiko ntiwamurenganya kuko nabyo bishoboka. Ikigaragara cyo ni uko inyandiko nk'iyi ifasha cyane abatifuriza abanyarwanda UBUMWE N'UBWIYUNGE.

Mubyo nabashije gukurikirana, ni uko harimo amagambo atatu areba abakoze icyaha cya jenoside. Irya mbere ni "ipfunwe" naryo ku muntu ufite umutima wa muntu wo kuriterwa no kugaya ibyo yakoze. Abo bakaba atari benshi. Andi ni "akarengane" n' "inzangano" avugirwa kubahanirwa jenoside, bose bitwa ko barengana, bitewe n'inzangano gusa. Ayo magambo yandi ndetse n'ubugome bwakozwe n'abakoze jenoside, kenshi atwererwa abacitse ku icumu. Ibyo kandi bikaba umurage wa Perezida Juvenal Habyarimana wari wariyise "Ikinani cyananiye abagome n'abagambanyi. " Abagome bakaba ari abatutsi, abagambanyi bakaba abahutu batari bashyigikiye jenoside.

4. Umusozo niwo uhuza intango y'inyandiko aho ubwo bwanditsi bugira buti: "Abakristu bacibwa intege n'ibibi bivugwa cyangwa byabaye kuba padiri. Yego ibirego bifite ishingiro birababaje, kandi byibutsa wa mugani wa Kinyarwanda uvuga ngo: "Nta muryango ubura ikigoryi" …abafunzwe barahamijwe icyaha bagayishije Kiliziya… Muri uyu mwaka wo gusabira abapadiri, dukaze umurego mu gusabira n'abafunze kuri nyir'Ubutungane. " Inyandiko ikarangirira aho!
Ibyo ubwanditsi bwita "ibibi bivugwa" ni jenoside. Ku bapadiri babiryojwe bikitwa "ibyabaye kuba padiri". Umukristu ucibwa intege cyangwa ubabazwa no kumva umupadiri ashinjwa jenoside kandi batanamubeshyera, agashavuzwa no kumva yabihaniwe, ni mukristu ki? Ese uwo mukristu udaterwa intimba na jenoside yakozwe ahubwo akayiterwa n'umupadiri wakurikiranwe kubera ko yayikoze ni uwuhe watumye na ba nyiri Kinyamateka bamugirira impuhwe? Icyaba giteye intimba ikomeye umukristu nyawe ni uko yaba ahubwo ari Kiliziya ifite iyo ntimba cyangwa abayobozi bayo. Nizere ko ataribyo kuko uwaba afite iyo ntimba yabarizwa mu bantu bakomeje guhakana jenoside.

5. Uretse gutwerera shitani icyaha cyakozwe n'abantu, ubwanditsi bwa Kinyamateka bworoheje uburemere bwa jenoside haboneka inyoroshya-cyaha, iba ko "Nta muryango utagira ikigoryi." Umuntu w'ikigoryi iyo akoze ikosa arababarirwa kubera ko aba atazi icyo akora. Ubugoryi buba inyoroshya-cyaha. Nta musazi numvise uregwa ko yakoze jenoside. Jenoside ni icyaha cy'ubugome, si icyaha cy'ubugoryi. Itegurwa n'ubuyobozi n'abanyabwenge, igakorwa n'abantu bazima bazi ibyo bakora. Ni nayo mpamvu abayikora banayihakana. Ni uko baba bazi ububi bwayo. Ubwanditsi bwa Kinyamateka rero buributsa abakrisitu ko jenoside ari icyaha kimwe n'ibindi biterwa na shitani birimo ibibujijwe n'amategeko cumi y'Imana, dore ko icyaha cya jenoside kitarimo ntikibe no mu mategeko agenga Kiliziya gatolika (Canon Law). Ibyo koroshya icyaha cya jenoside bene ako kageni, byitwa GUPFOBYA JENOSIDE.