Amakuru akomeje kuvugwa hano mu mugi i Kigali.



None ku wa mbere tariki ya 26 ugushyingo 2007, amakuru agezweho hano Kigali ni itoroka rya Col Karegeya Patrick watorotse inzego z' umutekano kuwa gatanu anyuze ku mupaka wa Gatuna.

 

Ayo makuru yashyizwe ahagaragara uyu munsi n'ikinyamakuru UMUSESO cyasohotse kuri uyu wa mbere.

Kugira ngo ahitemo kunyura ku mupaka wa Gatuna, Col Patrick Karegeya, yarafite amakuru y'uko abakozi baho ku mupaka badakora neza. Ibyo ni byo bita "Gusinzira ku kazi". Yajyanye n'umukecuru we wari waraje kumusura dore ko we yarasanzwe atuye i Kampala.

 

Bageze ku mupaka, yabwiye umushoferi na nyina  ngo bage kwerekana ibya ngombwa guteza cachet yo gusohoka ku byagombwa), we yigumira mu modoka.

 

Bagarutse, nk'uko yakabiketse, ba bakozi si ugusinzira gusa noneho baranagona. Ubwo baba bakandagiye icyuma bambuka umupaka.Bamaze kugera Uganda ahitwa Kabale, ngo bahasanze indi modoka yarimo ba rutuku batatu. Ubwo bakomeje iya Kampala ariko ntibahatinze.

 

Ubu biravugwa ko bahise burira indege yerekezaga i Doha muri Quatar, aho hakaba ari mu bizinga by'abarabu. Aho rero ngo ni ho Col Karegeya agiye gukomereza kwiyondora dore ko bene wabo bamusizemo imvune zitari zakira.

 

Ubu rero Leta ya Kigali irahangayitse cyane bikomeye. Inkuru y'itoroka rya Karegeya yabaye kimomo mu murwa mukuru w'u Rwanda ku buryo abantu bibaza akari inyumaUbutegetsi ngo bufite impungenge kubera amabanga menshi kandi akomeye y'igihugu yasohokanye.

 

Ikindi kandi giteye impungenge ngo ni uko Col Karegeya ashobora kuba afatanyije na bya bipinga bisanzwe bizwi bikorera hanze birimo umudamu witwa Vigitoriya Ingabire na ba Mushayidi n'abo ba Rusesabagina. Byabateye ubwoba bikabije kubera inkuru yaraye isakaye i Kigali ivuga ko izo "negative forces" zose zamaze kwifatanya zikaba zigiye gukorera hamwe.

 

Col Karegeya atorotse yari amaze iminsi nyuma yo gufungurwa kwe, abonanye na bamwe mu bakuru b'ingabo barimo Kabarebe na Muhire. Abo bakuru b'ingabo ngo bamusabye ko yakwihanganira ibyamubayeho nk'umugabo ku neza ya bose nk'uko byahoze byigishwa muri Cyama. Ngo bari bamubwiye bati : "Cunga matunda yako mbele kama kawayida!". Uyu munsi kandi Karegeya yagombaga kwibonanira na mwenyewe muzehe Kidjana.

 

Ikinyamakuru Umuco cyo cyatangaje ko hari igihugu k'igihangange cyari cyafashije Col Karegeya kubona akazi mu gihugu Cya SUDAN. Ni ukubitega amaso!

 

Ngaho rero rubanda rw'umwami cyane cyane mwe mwese yagiriye neza, nimumuhe ikaze aho i shyanga inyuma y'u Rwanda!

 

Mumubwire muri rwa rulimi yumva neza cyane muti: Well come Mr Patrick Karegeya! Enjoy your stay in exile!

 

Don't forget this: Il n'est jamais trop tard pour bien faire. Surtout pour fuir son ennemi. A condition toutefois de se tenir prêt à démasquer son ami d'hier devenu l'ennemi d'aujourd'hui.

 

Pop_info2005@ yahoo.fr