Ubuhamya bwa Deus Kagiraneza :
Nitwa Kagiraneza Deus.
Ninjiye mu gisirikare cya FPR-INKOTANYI mu gihe cy'intambara ya 1990.
Nashinzwe cyane cyane imilimo
yo kuneka muri DMI (Directorate of Miltary
Intelligence), nyuma nza
kuba Perefe w'agateganyo wa Ruhengeri, bukeye
mba Depite
uhagarariye FPR hanyuma nsubira mu milimo ya gisirikare. Ubu nkaba ndi impunzi mu Bubiligi.
Mu milimo nagiye nkora nabonye byinshi,
cyane cyane ubwicanyi bwakorwaga na DMI kuva
tukili mw'ishyamba na nyuma y'aho dufatiye
Leta.
TUKIRI
MW'ISHYAMBA
Abasore bazaga batabaye baturuka i Burundi, mu Rwanda no muri Zaïre bishwemo benshi bazira
gukekwaho ubutasi cyangwa se ubuhutu cyane cyane mu bavaga mu Rwanda. Abana bamwe
bazize ko bari barize kuko bamwe
mu bayoboraga ingabo batinyaga ko amaherezo abo bana baje
nyuma bashoboraga kuzategeka igisirikare.
Abakekwaga baratoranywaga bakinjizwa muri
DMI, noneho bagahatwa ibibazo ku butasi
cyangwa ubuhutu babaga bashinjwa. Icyemezo cyamaraga gufatwa, bakicishwa agafuni kubera
kwanga urusaku rw'imbunda mu karere twabaga twihishemo ariko cyane cyane
byari ugukorera
mw'ibanga kugira ngo na bagenzi babo batamenya irengero ryabo.
Abayoboraga DMI mur'icyo gihe ni aba:
1. KAYUMBA NYAMWASA (ubu ni Général Major akaba Chef d'état-major w' Ingabo
) ;
2. RWAHAMA
Jackson (ubu ni Lieutenant Colonel akaba ayobora Urukiko rwa gisirikare
) ;
3. NZIZA Jack (ubu
ni Lieutenant Colonel akaba ategeka
DMI ) ;
4. MUNYUZA Dani (ubu
ni Major ) ;
5. NZABAMWITA Joseph (ubu
ni Major akaba umwe mu bayobozi ba Auditorat militaire
ishinzwe gushinja abasirikare imbere y'inkiko ) ;
6. MUPENZI Jean Jacques (ubu ni Major akaba yarayoboraga iperereza rya Gendarmerie mu
minsi ishize ) ;
Aba bose ni abanyarwanda baturutse muri
Uganda dore ko ari bo batoni bakaba ari
bo bayobora
igisirikare kuva mw'ishyamba kugeza ubu.
Abana b'abatutsi twiciraga muri
Training Wing i Gishuro muri Byumba
bazabazwe Major Dani
Munyuza na Lt.Col.Jackson Rwahama.
Ibyo kandi ntibyakorerwaga muri DMI honyine kuko no
muri za Unités, abana baturukaga
mu bihugu bivuga igifaransa cyane cyane ababaga barize
(babitaga "intellectuals"
mu buryo bwo kubannyega ) batotezwaga ndetse haboneka urwitwazo
bakicwa. Byageze aho abana baturukaga
i Burundi batoroka basubira
iwabo ari benshi cyane.
Ababyeyi babo bagombye kohereza
intumwa ku rugamba kubaza niba ibyo babaga
babwiwe
n'abo bana byari ukuri. Icyo
gihe, Kagame yarabahumurije
bya nyirarureshwa ariko nta
muyobozi w'ingabo n'umwe wigeze ahanirwa
ibyo bikorwa.
TUMAZE GUFATA LETA
Twahawe inshingano zo kwikiza abantu
bose bakekwagaho kutavuga rumwe na FPR duhereye
ku bahutu.
Ibyo byarabaye mu Ruhengeri aho nategekaga nka Perefe kandi
no mu zindi
préfectures ni ko byagendaga mur'icyo
gihe kuko ahenshi hategekwaga n'abasirikare.
Byaragaragaye i Gitarama aho Perefe
Major SEWANYANA yajugunyaga imirambo
y'abahutu
mu byobo byari i Kabgayi. Byaragaragaye kandi i Butare aho Perefe Major ZIGIRA yicishije
abahutu i Save no ku Kabutare. Ibi byose twabikoranaga n'abayobozi b'Ingabo. Col. IBINGIRA
azabazwe abo yagiye yica inzira
yose aho ingabo yayoboraga zanyuze kuva Kibungo, Bugesera,
Butare na Gikongoro. Azabazwe
kandi iby'amahano yabereye i Kibeho mu nkambi z'impunzi.
Vuba aha muri 1999, abasirikare b'abatutsi b'abanyiginya bageze kuri 70 biciwe i Nasho muri
Kibungo. Abo bazabazwe Col. BAGABO (ikimuga cy'imbago cyari Chef d'état-major adjoint wa
Gendarmerie mu minsi ishize
ubu kikaba kiyobora Urukiko rukuru rwa gisirikare ) na Major
ZIGIRA John utegeka Military
Police.
NDASABA IMBABAZI
Kubera ayo mahano yose yakozwe kandi
amwe muri yo nkaba narayagizemo uruhare
mbitegetswe n'abari bankuriye, nafashe icyemezo cyo guhunga
buriya butegetsi bubi bw'i Kigali
nkaba nsabye imbabazi ku byo
nakoze kandi niteguye gutanga ibisobanuro birambuye ndamutse
mbisabwe. Nifatanije n'Abanyarwanda bose bafite umutima ukunda igihugu biyemeje guhirika
ingoma y'amaraso ya Général
Major KAGAME Paul.
KAGIRANEZA
Deus
Belgique