Ubuhamya bwa Deus Kagiraneza :


Nitwa Kagiraneza Deus.

Ninjiye mu gisirikare cya FPR-INKOTANYI mu gihe cy'intambara ya 1990.

Nashinzwe cyane cyane imilimo yo kuneka muri DMI (Directorate of Miltary
Intelligence), nyuma nza kuba Perefe w'agateganyo wa Ruhengeri, bukeye mba Depite
uhagarariye FPR hanyuma nsubira mu milimo ya gisirikare. Ubu nkaba ndi impunzi mu Bubiligi.
Mu milimo nagiye nkora nabonye byinshi, cyane cyane ubwicanyi bwakorwaga na DMI kuva
tukili mw'ishyamba na nyuma y'aho dufatiye Leta.

TUKIRI MW'ISHYAMBA

Abasore bazaga batabaye baturuka i Burundi, mu Rwanda no muri Zaïre bishwemo benshi bazira
gukekwaho ubutasi cyangwa se ubuhutu cyane cyane mu bavaga mu Rwanda. Abana bamwe
bazize ko bari barize kuko bamwe mu bayoboraga ingabo batinyaga ko amaherezo abo bana baje
nyuma bashoboraga kuzategeka igisirikare.

Abakekwaga baratoranywaga bakinjizwa muri DMI, noneho bagahatwa ibibazo ku butasi
cyangwa ubuhutu babaga bashinjwa. Icyemezo cyamaraga gufatwa, bakicishwa agafuni kubera
kwanga urusaku rw'imbunda mu karere twabaga twihishemo ariko cyane cyane byari ugukorera
mw'ibanga kugira ngo na bagenzi babo batamenya irengero ryabo.


 

Abayoboraga DMI mur'icyo gihe ni aba:


1. KAYUMBA NYAMWASA (ubu ni Général Major akaba Chef d'état-major w' Ingabo ) ;

2. RWAHAMA Jackson (ubu ni Lieutenant Colonel akaba ayobora Urukiko rwa gisirikare ) ;

3. NZIZA Jack (ubu ni Lieutenant Colonel akaba ategeka DMI ) ;

4. MUNYUZA Dani (ubu ni Major ) ;

5. NZABAMWITA Joseph (ubu ni Major akaba umwe mu bayobozi ba Auditorat militaire
ishinzwe gushinja abasirikare imbere y'inkiko ) ;

6. MUPENZI Jean Jacques (ubu ni Major akaba yarayoboraga iperereza rya Gendarmerie mu
minsi ishize ) ;

Aba bose ni abanyarwanda baturutse muri Uganda dore ko ari bo batoni bakaba ari bo bayobora
igisirikare kuva mw'ishyamba kugeza ubu.

Abana b'abatutsi twiciraga muri Training Wing i Gishuro muri Byumba bazabazwe Major Dani
Munyuza na Lt.Col.Jackson Rwahama.

Ibyo kandi ntibyakorerwaga muri DMI honyine kuko no
muri za Unités, abana baturukaga mu bihugu bivuga igifaransa cyane cyane ababaga barize
(babitaga "intellectuals" mu buryo bwo kubannyega ) batotezwaga ndetse haboneka urwitwazo
bakicwa. Byageze aho abana baturukaga i Burundi batoroka basubira iwabo ari benshi cyane.

Ababyeyi babo bagombye kohereza intumwa ku rugamba kubaza niba ibyo babaga babwiwe
n'abo bana byari ukuri. Icyo gihe, Kagame yarabahumurije bya nyirarureshwa ariko nta
muyobozi w'ingabo n'umwe wigeze ahanirwa ibyo bikorwa.


TUMAZE GUFATA LETA


Twahawe inshingano zo kwikiza abantu bose bakekwagaho kutavuga rumwe na FPR duhereye
ku bahutu.

Ibyo byarabaye mu Ruhengeri aho nategekaga nka Perefe kandi no mu zindi
préfectures ni ko byagendaga mur'icyo gihe kuko ahenshi hategekwaga n'abasirikare.

Byaragaragaye i Gitarama aho Perefe Major SEWANYANA yajugunyaga imirambo y'abahutu
mu byobo byari i Kabgayi. Byaragaragaye kandi i Butare aho Perefe Major ZIGIRA yicishije
abahutu i Save no ku Kabutare. Ibi byose twabikoranaga n'abayobozi b'Ingabo. Col. IBINGIRA
azabazwe abo yagiye yica inzira yose aho ingabo yayoboraga zanyuze kuva Kibungo, Bugesera,
Butare na Gikongoro. Azabazwe kandi iby'amahano yabereye i Kibeho mu nkambi z'impunzi.

Vuba aha muri 1999, abasirikare b'abatutsi b'abanyiginya bageze kuri 70 biciwe i Nasho muri
Kibungo. Abo bazabazwe Col. BAGABO (ikimuga cy'imbago cyari Chef d'état-major adjoint wa
Gendarmerie mu minsi ishize ubu kikaba kiyobora Urukiko rukuru rwa gisirikare ) na Major
ZIGIRA John utegeka Military Police.


NDASABA IMBABAZI


Kubera ayo mahano yose yakozwe kandi amwe muri yo nkaba narayagizemo uruhare
mbitegetswe n'abari bankuriye, nafashe icyemezo cyo guhunga buriya butegetsi bubi bw'i Kigali
nkaba nsabye imbabazi ku byo nakoze kandi niteguye gutanga ibisobanuro birambuye ndamutse
mbisabwe. Nifatanije n'Abanyarwanda bose bafite umutima ukunda igihugu biyemeje guhirika
ingoma y'amaraso ya Général Major KAGAME Paul.

 

KAGIRANEZA Deus

Belgique