Perezida Kagame yaciye amarenga ku gufunga Ambasade y’u Bufaransa

Yanditswe kuya 10-10-2016 saa 14:57' na Philbert Girinema

 

 Kagame

Perezida Kagame yaciye amarenga ku ifungwa rya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda nyuma yaho Abacamanza babiri b’iki gihugu batangarije ko bagiye kongera gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida, Juvenal Habyarimana.

Hari hashize amezi agera ku 10 ubucamanza bw’u Bufaransa bufunze idosiye yo gukurikirana ibijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda kugeza mu 1994, gusa mu mpera z’icyumweru gishize, abacamanza babiri b’Abafaransa Nathalie Poux na Jean-Marc Herbau bongeye gusubukura iri perereza.

Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 1994 - 2002, kuri ubu uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, byatangajwe ko abacamanza b’Abafaransa bamwemereye kuri iyi nshuro gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Bitewe n’uburyo iki gihugu cyakomeje gushinjwa n’u Rwanda kugira uruhare muri jenoside, bamwe mu basesenguzi ntibajya babura kugaragaza ko ubucamanza bushobora kwifashishwa nk’intwaro ya politiki mu kuyobya uburari buhisha uruhare bwarwo.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira, yavuze ko niba u Bufaransa bushaka gusubiramo iri perereza bwabikora ariko ko bimuha umwanya wo kwibutsa ko ubutabera bw’u Rwanda butagendera ku bw’u Bufaransa.

Yanaciye amarenga kucyaba mu gihe byakomeza bityo, avuga ko hari Abadipolomate bakwisanga basigaye bajya gusaba visa z’u Bufaransa mu yindi Ambasade atari iyabwo.

Ati “Murabizi mu badipolomate hano murabyibuka mu minsi ishize aho kujya gusaba visa muri Ambasade y’u Bufaransa byagusabaga kujya mu yindi ambasade kuko igihugu gifite iyo ambasade gihagarariye inyungu z’u Bufaransa hano. Gutangira bundi bushya byaba bisobanuye ibyo na none. Ndasaba uwadukoreye iyo serivisi nziza kongera kwitegura kuyidukorera ku yindi nshuro.”

Umukuru w’Igihugu kandi yahumurije abanyarwanda batekereza ko ibyo byahungabanya ubusugire bw’igihugu avuga ko azabyikemurira kandi bikarangira neza.

Ati “Niba gutangira bundi bushya ari uguhangana, tuzahangana. Nta kibazo kuri icyo. Ntimugire ikibazo,mubindekere tuzabikemura. Ntabwo bizadutwara ibintu byinshi. Tuzabikemura.”

“Nabonye hari abantu bamwe bishimye mu itangazamakuru, abantu bamwe nari maze igihe ntabona mu itangazamakuru bavugavuga u Rwanda bagarutse, niba ari uburyo bwo kugaruka ku kazi kabo babikora. Gusa ndabizeza ko ibi bizakemuka nta kintu na kimwe duhombye.”

Si ubwa mbere iperereza nk’iri rikozwe

Nubwo atigeze na rimwe akoza ikirenge mu Rwanda, mu 2006 umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière yakoze raporo yashinjaga bamwe mu ngabo zari iza RPF-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda.

Iyi raporo Bruguière yayikoze agendeye ku buhamya yumviye i Paris, ntiyigeze aza kureba aho ibivugwa byabereye ku buryo byatumye ikemangwa cyane n’abahanga, bagaragaza ko yakoranwe ubunebwe n’agahimano kuko yagendeye ku buhamya bw’abarwanya leta y’u Rwanda batuye mu mahanga gusa, kenshi biganjemo abahunze igihugu nyuma yo gukora ibyaha n’amakosa akomeye.

Abandi bacamanza nabo b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, bakoze iperereza mu 2012, batangaza ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda, ntaho bihuriye n’ingabo za FPR bivugwa ko zari i Masaka.

Icyo gihe byashimangiwe ko yarashwe n’abahezanguni bari mu ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza kugira ngo haburizemo ishyirwa mu bikorwa ry’ amasezerano ya Arusha.

Iryo tsinda kandi ryahuje na "Raporo Mutsinzi" yemeje ko ibisasu byarashe iyi ndege byavuye mu nkambi ya Kanombe.

Trévidic na Nathalie bashimangiye ko mu ijoro indege ya Habyarimana yarashwemo ivuye muri Tanzania bwari bwije, Abafaransa bamurindaga bamusaba kurara agataha ku munsi ukurikira, ariko bamwe mu bayobozi muri leta ye bamushyiraho igitutu arataha.

JK : Urugiye cyera ruhinyuza intwali, Kagame arashyize yemeye ko ikibazo cyo kurasa indege aliwe kireba, ubundi yavugaga ko kitamureba na buhoro, none ati nimureke ndagikemura nijye kireba. Aha Nyamwasa aralye ali menjye ntakundi Kagame agiye kugikemura usibye kumwirenza atarajya gutanga ubuhamya.

Nyamara, Kagame yali yabanje kuvuga ko iyi dosiye ntacyo imubwiye, agomba kuba yasanze yalibeshye ishobora kumukoraho, nibwo atangiye gukangisha gufunga Ambassade.

Ikindi bibeshya banabeshya rubanda nuko abajuji Marc Trévidic na Nathalie Poux batigeze bemeza ko indege yarasiwe i Kanombe, ibi byanditswe n’uwiyise umu specialiste utaligeze ugera n’aho indege yarasiwe (Bagomba kuba baramupfumbatishije) none umenya bishobora gupfa ubusa.

Bakoze ibishoboka byose ngo babihuze nibyo batekenitse muli « Rapport Mutsinzi » gusa umuntu akaba atabura kwibaza impamvu bavuga ko indege yarashwe n’abahezanguni b’abahutu ariko ntibatubwire amazina yabo ngo banashyikilizwe ubutabera. Ntakuntu wamenya ko umuntu wakoze icyaha ari umuhutu utazi uwaliwe, ntakuntu wamenya ko umuntu wakoze icyaha ari umuhezanguni utazi uwaliwe.

Ikindi kinyoma : Ntamuyobozi muli Leta washyize kuli Habyarimana igitutu ngo atahe ntarare muli Tanzaniya kandi bivugwa ko ahubwo yaba ali Perezida wa Tanzaniya wicyo gihe wanze ko arara kuko ngo bitali byateganijwe. Ikindi nuko mubalindaga Habyarimana uko mbizi nta mufaransa walimo. Kereka niba bashaka kuvuga aba Pilotes bamutwaraga ko yenda alibo baba baramusabye ko yarara akazagenda bukeye.

 

Tweet