Perezida Kagame yishimiye imbabazi zasabwe na Papa Francis

 

Yanditswe na Mathias Hitimana

Kuya 20 Werurwe 2017

Kagame Vatican
                            Papa Francis yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame

 

Tariki 20 Werurwe ishobora kuba itazibagirana na rimwe mu mateka y’umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika; Papa Francis yashyize atera intambwe ikomeye yo gusabira Kiliziya ndetse n’abayigize imbabazi ku Mana kubw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Paul Kagame wari uherekejwe na Madamu Jeannette Kagame bagiriye ku butaka butagatifu bwa Vatikani, bagiranye ibiganiro na Papa Francis wabakiranye urugwiro rwinshi, ndetse hanabaho n’umwanya wo guhererekanya impano ubwo Papa yashyikirizwaga inkoni ya Kinyarwanda itatse amasaro.

Mu biganiro bagiranye nyirizina bakomoje kuri byinshi birebana no kwiyubaka kw’igihugu ndetse na Kiliziya mu Rwanda n’uruhare rwayo mu iterambere, aho Perezida Kagame yashimiye Papa Francis ku bikorwa by’ingenzi birebana n’iterembere Kiliziya yagizemo uruhare kuva mu myaka irenga 100 ishize, by’umwihariko mu birebana n’uburezi ndetse n’ubuvuzi.

​Mu kuri gusesuye n’ubwubahane hagati y’impande zombi, habayeho kuganira ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi hashingiwe ku kumva kimwe amateka y’u Rwanda ndetse n’ubushake mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside​.

I​tangazo ryaturutse i Vatikani rigaragaza ko ​yicishije bugufi, "Papa Francis yasabye Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo bose" mu byabereye mu Rwanda.

​Nyuma gato yo kubonana na Papa Francis, Umukuru w’Igihugu yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo agaragaza uburyo yakiriye neza imbabazi zasabwe. ​

Yagize ati "Umunsi mwiza no guhura na Papa Francis...ibihe bishya mu mibanire hagati y’u Rwanda na Kiliziya. Kubasha gusabira imbabazi ibibi muri ubu buryo ni igikorwa cy’ubutwari."

Imbabazi zasabwe na Papa Francis ntizisanzwe, cyane ko yakomeje ku ruhare rwa "Kiliziya" muri rusange ndetse n’abayigize bose. Hari hashize imyaka hafi 23 iyi ntambwe yo gusaba imbabazi kwa Kiliziya itegerejwe. Mu gihe Papa yasabye Imana imbabazi ku byaha byakozwe na Kiliziya ndetse n’abayigize, kuri ubu igitegerejwe ni imbabazi zizasabwa Abanyarwanda muri rusange, ndetse n’abacitse ku icumu by’umwihariko.

Mu myaka yo hambere mu kinyejana gishize, abapadiri bera bagize uruhare rukomeye mu gucamo Abanyarwanda ibice ubwo bababibagamo amacakubiri ashingiye ku moko. Biturutse ku ruhare rwabo nibwo Tutsi, Hutu na Twa byahindutse amoko nk’uko tubizi muri iki gihe. Ntibyagarukiye aho kuko imyaka yashize indi igataha, kugera ubwo abasenyeri, abapadiri, ababikira ndetse na bamwe mu bakirisitu bagiriye uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bidasubirwaho, imbabazi zasabwe na Papa Francis zitangije ibihe bishya mu mubano hagati ya Leta y’u Rwanda na Kiliziya wakunze kurangwa n’agatotsi kuva mu 1994.

JK : Uru ruzinduko Kagame yagiliye muli Vatican ruratera urujijo ukulikije ibyatangajwe na Vatican mw’itangazo yasohoye, wareba ibyo Perezida Kagame yatangaje k’urubuga rwe rwa twitter aho avuga ko yishimiye intambwe Papa yateye mugusaba imbabazi. Aha umuntu akibaza imbabazi zasabwe ni bwoko ki ? Zasabwe nde ? Ubusanzwe, usaba imbabazi niwe ujya kureba uwo azisaba ikindi usaba imbabazi niwe utanga icyiru cyangwa agatanga impano ashimira umuhaye imbabazi, kuli Kagame byose biraculitse. Kagame niwe  wafashe urugendo  (visite privé  nkuko bitangazwa na Vatican)  ajya kureba abasaba  imbabazi aba ali nawe utanga impano.

Mw'itangazo lya Vatican livuga ko Papa yasabye Imana imbabazi kubyo Kiliziya itakoze ntabwo yasabye imbabazi abanyarwanda ntanubwo yasabye imbabazi zibyo Kiliziya yakoze  ahubwo nibyo itakoze (manquement de l'Eglise).

Kagame Inkoni

            Perezida Kagame yahaye Papa Francis inkoni ya Kinyarwanda itatse amasaro

Ikindi abantu bibaza muli uru ruzinduko abaherekeje Kagame bambaye imikara batega ibitambaro nk’abagiye guhamba, niki aba bantu bagiye gushyingura i Vaticani ? (Ibyaha, ubwicanyi, ubusambo, agahinda,…) ?

Ntabwo aliko bili ahubwo ngo ni umuco wa Kiliziya kubantu bagiye kubonana na Papa, ngo ni ubulyo bwo kwicisha bugufi imbere y’umushumba wa Kiliziya kw’Isi.
Kanda usobanukirwe n’ibyuliya mwambaro.

Imikara
                          Aba banyarwandakazi bambaye imikara bagiye gushyingura nde muli vaticani?

Abayobozi bo mu Rwanda nabo bararushanwa kuvugisha Itangazo lya Vaticani ibyo Papa atavuze, JD Bizimana aravuga ko nubwo Papa asabye imbabazi ngo yibagiwe kuvuga kubapfobya jenoside bikaba bihuye n’ibyatangajwe n’umukuru wa Ibuka Dusingizemungu J.Pièrre. 

Itangazo lya Vatican

Ibyatangajwe na Bizimana

Ibyanditswe kubyatangajwe na Vatican

1.    Ibyo Kiliziya mu Rwanda yakoze.

2.    Imbabazi zasabwe n’ Abasenyeli mu Rwanda

3.    Inkuru yatangajwe na Radio Rwanda

4.    Ibyatangajwe na Ibuka: Dr Dusingizemungu



Déclaration de Mgr Philippe Rukamba




Tweet