Rwanda
– USA : Perezida Donald Trump w’Amerika yiyemeje
guhangana n’abanyagitugu bo
muri Afurika ahereye kuri Paul Kagame !
Publié
le 24
janvier 2017 par veritas
Perezida
Trump aratunga agatoki
abanyagitugu bo muri Afurika
Kuva
kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017, abanyarwanda bakomeje
gutangazwa cyane n’ubwoba budasanzwe buri
kugaragazwa na Paul Kagame !
Ubwo bwoba bukaba bugaragazwa n’uko Paul Kagame ubwe yavuze
ko Padiri Nahimana
Thomas nta mpamvu nimwe igomba kumubuza kujya mu gihugu cye
cy’u Rwanda n’ubwo
nta bya ngombwa yaba afite by’u Rwanda, ariko kuri uyu wa
mbere taliki ya 23
Mutarama 2017, Nahimana Thomas akaba yarabujijwe kwinjira mu ndenge ya
SN
brussels yagombaga ku mugeza mu Rwanda, ibyo bikaba byaratewe
n’ibaruwa ya
Kigali yandikiwe amakompanyi y’indege zose ko atagomba
gutwara Nahimana amugeza
mu Rwanda, abantu benshi baruwime !
Kuri
uyu wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2017 ibiro bishinzwe abinjira
n’abasohoka mu Rwanda
byatanze inkuru y’uko Padiri Nahimana wagombaga gufata indege
ya SN Brussels
imugeza i Kigali, ahawe ikaze mu Rwanda. Ku gicamunsi cy’uwo
munsi nibwo
ambasaderi wa Paul Kagame mu Bubiligi yanditse ku rubuga rwa facebook
ko
Nahimana Thomana wagombaga kuza mu Rwanda azanywe n’indege ya
KLM atariko
bimeze, ko ahubwo Nahimana yagombaga kuza n’indege ya SN
Brussels ivuye mu
Bubiligi, iyo ndege nayo ikaba yamusize kuko atujuje ibyangombwa
bimwemerera
kujya mu Rwanda ! Padiri Thomas Nahimana, asobanura
ko indege ya
KLM bayibujije kumutwara nawe agahita afata indi ya SN Brussels, mu
gihe yajya
kuyinjiramo bakaba baramweretse ibaruwa yanditswe na Kigali ko
atemerewe kujya
mu Rwanda ! Ese ni ari uko bimeze, Paul Kagame
aracyafite ijambo mu
gihugu cyangwa hari ikibyihishe inyuma ?
Paul
Kagame si ubwa mbere abeshya, ubwo yarahiraga akabeshya isi yose ko
ataziyamamariza manda ya gatatu, Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ngo nibamurebe
mu maso ngo ntabwo ari umuntu wo kwiyamamariza manda ya gatatu
! Ubu se
bimeze bite ? umuntu nkuwo se niwe wagira isoni zo
kubeshya Padiri Nahimana
ngo amwemereye ko azaza mu Rwanda nta nkomyi kandi atari byo? Paul
Kagame
ntagira isoni ; ubwo umwami KigeliV yatabarukaga ; hakemezwa ko umugogo
we
uzashyingurwa mu Rwanda, Kagame yakoze uko ashoboye
kugirango uwo mugogo
uzashyingurwe atawurebyeho n’amaso ye kandi
uwo mwami ari uwo mu
murwango we ! Umugogo wa Kigeli, ukigezwa mu Rwanda Kagame yahise afata
gahunda
yo kujya mu gihugu cy’Ubuhinde, mu gihe cyo ku wutabariza
(kuwushyingura) Paul
Kagame yagiye mu nama ihuza ibihugu by’Afurika
n’Ubufaransa, murumva uwo
Kagame, hari ukundi kuri yari kubwira Padiri Nahimana koko ?
Kubera
ibyo binyoma yakomeje gukwiza isi yose, byabaye ngombwa ko
abanyamerika bamushingiye igiti, bagera ubwo bamukuraho amaboko kubera
kubabeshya! Ishyaka ry’abademocrate
ryayoborwaga n’umuryango wa Bill
Clinton, akaba ari naryo ririmo abantu benshi basangiye na Kagame
amabanga
menshi y’ubugizi bwa nabi, ryatsinzwe na Donald Trump
ritangiye kumuha akato. Kuva
ku italiki ya 20 Mutarama 2017, Donald Trump akaba ariwe uyobora ku
mugaragaro
igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu Kagame
akaba afite ubwoba
bw’uko uwamurwanya wese akoresheje intwaro cyangwa ubundi
buryo yahita
amustsinda kuko nta nkunga y’abanyamerika ashobora kubona
nk’uko yayihabwaga
mu bihe byashize ! Kagame akaba rero atakwiyemeza
guhangana na padiri
Nahimana Thomas ufite ubwenegihugu bw’igihugu
cy’Ubufaransa ! Niba se Kagame
atinya Thomas Nahimana kandi ari umunyarwanda w’umwirabura, Kagame
azatinyuka gufunga gute aba jenerali bo mu ngabo z’igihugu
cy’Ubufaransa
b’abazungu bari muri « turquoise ? » mu
Rwanda ashinja gukora jenoside
!
Kuri
uyu wa Kabiri taliki ya 24 Mutarama 2017, Perezida wa leta zunze
ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump
yarushijeho gutera ubwo Paul Kagame,
kuko Trump yiyemeje kwiyandikira ubwe umugambi afitiye Paul Kagame ! Ku
rukuta
rwe rwa twitter, Donald Trump yagize ati : « Nkuko
nabibabwiye kenshi, ku
banyagitugu bo muri Afurika duhereye kuri Kagame, Museveni na Mugabe
kimwe
n’abandi bose, ndababwiza ukuri ko igihe cyabo kigeze, nkaba
mbasaba kumpa
iminsi micye gusa ! »
Iyi
mvugo ya Perezida Donald Trump ikaba ituma Kagame atagitora agatotsi
kandi koko igihe cye kirageze kuko « uwicishije
inkota nawe azicishwa
indi » Paul Kagame ntabwo
azakurwa ku butegetsi na demokarasi,
hagomba gukoreshwa imbaraga nk’uko nawe yazikoresheje
kugirango afate ubwo
butegetsi ! Abamukingiraga ikibaba muri Amerika
bagiye ku ruhande,
Kagame arabona iminsi ye ibaze, ntabwo rero muri ibi bihe bimukomeranye
aribwo
yakwemera ko Padiri Nahimana Thomas ajya mu Rwanda kugira ngo nawe
ahagurutse
abanyarwanda bashobore kurwanira uburenganzira bwabo
!
Paul
Kagame asanga gufungura urubuga rwa politiki mu
Rwanda ari
urupfu kuri we ariko kandi kurufunga
nabyo biganisha ku rupfu
kuriwe ! Ibi akaba aribyo bita mu kinyarwanda : «
kuba hagati
nk’agati ko mu ruzi » ! None se
Paul Kagame azabwira Trump ko ari
umuyobozi mwiza kuko adakunda demokarasi ari akaba yarubatse «
Kigali
Convention Center » idafite aho ihuriye
na «Trump City»?
Nkuko bivugwa muri Bibiliya, ntacyo byaba bimaze
kugira ubutunzi bw’isi
yose ariko ukamburwa ubuzima ! Bimariye iki
abanyarwanda kubona hari
imiturirwa iri ku bakwa i Kigali ariko imirambo yabo igahora yerera mu
kiyaga
cya Rweru abandi bicwa n’inzara ? Kagame niwe wenyine wasobanura
icyo iryo terambere risobanura kubanyarwanda !
Ubwanditsi.