Ifoto y’umunsi: Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

 
Yanditswe na
IGIHE

Kuya 22 Nzeri 2017

 
 Trump Kagame

Perezida Paul Kagame yahuye n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu Mujyi wa New York ahateraniye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 72.

Ifoto yashyizwe hanze igaragaza Perezida Kagame na Trump bari kumwe n’abafasha babo Jeannette Kagame na Melania Trump.

Ku wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2017, Perezida Trump yakiriye abaperezida bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye Inteko rusange ya Loni. Mu biganiro bagiranye, Perezida Trump yabashimiye iterambere ryihuse mu by’ubukungu umugabane wa Afurika uri kugeraho.

Yagize ati “Mfite inshuti nyinshi ziza mu bihugu byanyu zishaka ubukire. Ndabashimira cyane. Bakoresha amafaranga menshi.”

Perezida Kagame afata Trump nk’umwe mu bazahindura imibanire ya Amerika n’umugabane wa Afurika. Mu kiganiro cyo ku wa 4 Gicurasi, yagiranye na Jeune Afrique, kigasohoka muri No 2940 yo kuwa 14 kugeza kuwa 20 Gicurasi 2017, yagaragaje ko gutorwa kwa Donald Trump n’ubuyobozi bwe, bisa n’impinduka zikomeye muri politiki mpuzamahanga.

Yagize ati “Mpamya ko ibyabaye kwa Trump ku rwego mpuzamahanga ari ikintu cyiza. Azakora impinduka kuri Amerika, Aziya, Afurika mu buryo ubwo ari bwo bwose. Politiki yari ikeneye guhinduka, kandi niba iduha amahirwe twe Abanyafurika yo kongera gutekereza ku kamaro k’inkunga no gushaka ikindi cyerekezo, ihawe ikaze. Ariko haracyari kare guca urubanza ku buyobozi bwa Trump na politiki ye kuri Afurika.”

Perezida Kagame yahuye na Trump nyuma y’uko muri iki cyumweru yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa, byibanze ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika.

 Kagame Trump

                    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahuye na Donald Trump na Melania Trump

Andi mafoto ya Perezida Trump n’abakuru b’ibihugu muri Afurika

 Trump Presidents Africains

Perezida Trump yakiriye abaperezida bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye Inteko rusange
 ya Loni iteraniye i New York

 Trump

Trump

 Trump_Buhari

                             Perezida Donald Trump asuhuza Muhammadu Buhari wa Nigeria

 

JK : I Kigali basigaye batekenika n’amakuru ? Ntabwo Kagame yigeze abonana na Trump
        nkuko abanyamakuru b’igihe.com bashaka kubitwemeza. Iliya foto Kagame n’umugore
        we bahagararanye na Trump n’umugore we nizo bafotora abaperezida bose baje muli
       AG ya ONU bifotoranya na Perezida w’Amerika kuko inama iba yabereye
       mugihugu cye.

     Trump Museveni

     Trump

         Nta muperezida bakilira ahantu hatali ibendera ly’igihugu cye. Murabona iminota
        Perezida Macron yamwakiliye, ibendera ly’u Rwanda lirahali naho aho yifotoranyije na
        Trump hali ilya Amerika gusa kuko ni abaperezida barenze ijana bahifotoreje.

Kagame_Macron

        Ikindi banditse kitali ukuli nuko haliya Trump yakiliye abaperezida b’Afurika, ntabwo
        Kagame yali mubatumiwe, ntabwo yali abalimo nkuko bashaka kubitubeshya,
        murabona ko naho ntabendera ly’u Rwanda rihali, nyamara bali babeshye nanone ko
        ngo Trump ashaka ko Kagame amufasha kuvugurura ONU. Namwe muliyumvira aho
       ukuli kuli. Mwumve muliyi video, bavuze ikibazo cy’umutekano muli Afulika n’iterambere
        Umuntu akibaza aho bwa budasa balilimba i Kigali bushingiye ? Umenya itekenika
        lyaramaze kuvumburwa na bose ko ali icyuka none bageze aho gutira ifoto bakayizana
        ahantu Kagame atigeze akandagira bakatubeshya ko yali ahali. Ibi cyera
        byarashobokaga naho ubu wapi !!!!!!



Tweet