Ifoto
y’umunsi: Perezida
Kagame yahuye na Donald Trump
Yanditswe na
IGIHE
Kuya 22
Nzeri 2017
Perezida
Paul Kagame yahuye n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald
Trump mu Mujyi wa
New York ahateraniye Inteko rusange y’Umuryango
w’Abibumbye ku nshuro ya 72.
Ifoto
yashyizwe hanze igaragaza Perezida Kagame na Trump bari kumwe
n’abafasha babo
Jeannette Kagame na Melania Trump.
Ku wa
Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2017, Perezida Trump yakiriye abaperezida bo
ku
mugabane wa Afurika bitabiriye Inteko rusange ya Loni. Mu biganiro
bagiranye,
Perezida Trump yabashimiye iterambere ryihuse mu by’ubukungu
umugabane wa
Afurika uri kugeraho.
Yagize ati
“Mfite inshuti nyinshi ziza mu bihugu byanyu zishaka ubukire.
Ndabashimira
cyane. Bakoresha amafaranga menshi.”
Perezida
Kagame afata Trump nk’umwe mu bazahindura imibanire ya
Amerika n’umugabane wa
Afurika. Mu kiganiro cyo ku wa 4 Gicurasi, yagiranye na Jeune Afrique,
kigasohoka muri No 2940 yo kuwa 14 kugeza kuwa 20 Gicurasi 2017,
yagaragaje ko
gutorwa kwa Donald Trump n’ubuyobozi bwe, bisa
n’impinduka zikomeye muri
politiki mpuzamahanga.
Yagize ati
“Mpamya ko ibyabaye kwa Trump ku rwego mpuzamahanga ari
ikintu cyiza. Azakora
impinduka kuri Amerika, Aziya, Afurika mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Politiki
yari ikeneye guhinduka, kandi niba iduha amahirwe twe Abanyafurika yo
kongera
gutekereza ku kamaro k’inkunga no gushaka ikindi cyerekezo,
ihawe ikaze. Ariko
haracyari kare guca urubanza ku buyobozi bwa Trump na politiki ye kuri
Afurika.”
Perezida
Kagame yahuye na Trump nyuma y’uko muri iki cyumweru
yagiranye ibiganiro na
Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa, byibanze ku bufatanye bugamije
inyungu
rusange ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano
muri Afurika.
Perezida Kagame na Madamu
Jeannette Kagame bahuye na Donald Trump na Melania Trump
Andi
mafoto ya Perezida Trump n’abakuru
b’ibihugu muri Afurika
Perezida Trump yakiriye
abaperezida bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye Inteko rusange
ya Loni iteraniye i
New York
JK : I
Kigali basigaye batekenika n’amakuru ? Ntabwo Kagame
yigeze abonana na
Trump
nkuko abanyamakuru b’igihe.com
bashaka kubitwemeza. Iliya foto Kagame n’umugore
we bahagararanye na Trump n’umugore
we nizo bafotora abaperezida bose baje muli
AG ya ONU bifotoranya na Perezida
w’Amerika kuko inama iba yabereye
mugihugu cye.
Nta
muperezida bakilira ahantu hatali ibendera
ly’igihugu cye. Murabona iminota
Perezida Macron yamwakiliye,
ibendera ly’u Rwanda lirahali naho aho yifotoranyije na
Trump hali ilya Amerika gusa kuko
ni abaperezida barenze ijana bahifotoreje.
Ikindi banditse kitali ukuli nuko
haliya Trump yakiliye abaperezida b’Afurika, ntabwo
Kagame yali mubatumiwe,
ntabwo
yali abalimo nkuko bashaka kubitubeshya,
murabona
ko naho ntabendera ly’u Rwanda
rihali, nyamara bali babeshye nanone ko
ngo Trump ashaka ko Kagame
amufasha kuvugurura ONU. Namwe muliyumvira aho
ukuli kuli. Mwumve muliyi video, bavuze
ikibazo cy’umutekano muli Afulika n’iterambere
Umuntu akibaza aho bwa budasa
balilimba i Kigali bushingiye ? Umenya itekenika
lyaramaze kuvumburwa na bose ko
ali icyuka none bageze aho gutira ifoto bakayizana
ahantu
Kagame atigeze akandagira
bakatubeshya ko yali ahali. Ibi cyera
byarashobokaga naho ubu wapi !!!!!!