Kagame arasubiza Ambasaderi Suzanne Rice ati:
“ugomba kuba uri umurwayi”

by Chief Editor

Ku wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2011, Generali Paul Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu gikorwa ngarukakwezi cy’umuganda aho bateye ibiti mu rwego rwo kurinda no kubungabunga ibidukikije .  Perezida Paul Kagame yahavugiye ijambo, asaba abaturage gushishikarira gukora, bakirinda gutegereza ak’imuhana. Yanaboneyeho no kwamagana abavuga ngo nta demokarasi iri mu Rwanda. Aha, wasangaga uko kwikoma ababivuga abihera ku magambo Suzanne Rice yatangarije i Kigali ejobundi kuri 23 Ugushyingo aho yavugaga ko mu Rwanda nta bwinyagamburiro bwa politiki buhari.

Kagame m'umuganda 261111

Dore ijambo ryose Generali Kagame yavugiye i Nduba nyuma y’igikorwa cy’umuganda :

Muraho ? Muraho neza ? Mwakoze ; reka mbanze kubashimira gukora umuganda, mwakoze kandi mwawukoze neza nk’uko n’ibindi byose bisanzwe bigenda neza. Rero ndi bubaganirire mu magambo magufi ; naje kwifatanya namwe mu muganda, ntabwo ndi bwirirwe nsubira mu mateka, Umuyobozi w’Umujyi n’undi muyobozi wamubanjirije ngirango ibyo babivuze bihagije.

Uyu muganda twitabira kandi twifuza ko igihugu cyose cyitabira bifite impamvu, impamvu yabyo ni ugukangurira Abanyarwanda kumenya ko hari byinshi twakwigezaho biri mu bushobozi bwacu, biri mu maboko yacu, biri mu bwenge bwacu. Sibyo ? Kuko aho tuva n’aho tujya, aho tuva twarezwe mu buryo busa n’ubutubwira ko hari abandi batugomba imibereho yacu ; murumva icyo nshaka kuvuga ? Ko hari abandi bagomba kudutunga, ko hari abitwa abagiraneza twe twicara tukarambya, tugategereza abagira neza kuza kutugaburira, kuza kutwubakira amashuri, kuza kudukorera ibyo twifuza…

Abo bagiraneza ntibabaho ; nta mugiraneza ubaho umeze atyo. Mwari mubizi ? Nta mugiraneza ubaho ushobora kugutunga, uwo mugiraneza ushaka kugutunga abishakira iki ? Yabishakira iki ? Si umuntu nkawe ? None se azitunga, atunge abe, narangiza ashyireho namwe ? Kuki yakwitunga agatunga abe, yarangiza ashyiraho n’umuzigo wo kubikorera mwebwe ? Ni ukubera iki ? Cyangwa ubereye iki umuzigo, iyo ujya kwibaza ukavuga uti ” Ariko kuki jyewe mba umuzigo ugomba kwikorerwa n’undi muntu ?” Wabaye umuzigo wawe ukareka kuba umuzigo w’undi ? Iyo ubaye umuzigo w’undi, aho ashatse kukurekurira wikubita hasi ukameneka rwose. Wari wabona umuntu wikoreye umuzigo yaremerewe yagera aho aka… Eh, murabizi iyo wikoreye umuzigo wakuremereye, ukagera aho uwutura, ukavuga uti “ahuuu !” Tutitonze, tukemera kuba umuzigo w’abantu badutura hasi batyo, muranyumva ?

Uburyo bwa ngombwa bwa mbere bwo kutaba umuzigo uturwa utyo ni ugukora, ni ugukorera hamwe, ni ugukora umuganda nk’uyu nguyu kandi ni ugukora ibyangombwa birimo gutera aya mashyamba, birimo guhinga tukeza, birimo korora, birimo kubaka amashuri abana bacu bakiga, birimo kwitabira za mutuelle kugirango dushobore kugira aho twivuriza ubuzima bwacu bumere neza, birimo guhaha no guhahirana biduha rya faranga bahoze bavuga.

Ifaranga wakoreye ntabwo ari nk’ifaranga umuntu aguhera ubusa cyangwa yitwa ngo ahugereye ubuntu. Iyo ari iby’ubuntu gusa bya buri gihe ukabimenyera ukabigira umuco bikugira umuzigo.

Rero uyu muganda ujyanye n’imitekerereze yo kubaka u Rwanda rwacu rushya, kandi tubimazemo imyaka murabizi. Niyo mpamvu bahoze bavuga imihanda, bahoze bavuga amashanyarazi, nibyo n’ubundi mukwiye, ubundi byabujijwe n’iki ? Ntabwo dukwiye kubona imihanda cyangwa amashanyarazi cyangwa amazi cyangwa ibindi ngo tubibone nk’igitangaza cyangwa nk’imbonekarimwe ; niko bikwiye kandi birashoboka ko twabikora, twabikorera tukabyigezaho. N’iyo twakubakira ku nkunga n’ibindi ariko tubikoresha kugirango dushobore kugira ubushobozi, kugira imbaraga zishingiye kuri twebwe ubwacu.

Igikorwa cyose gishingiye ku mitekerereze imeze ityo kigira umusaruro kandi kiraramba. Naho ibindi mujya mwumva buri munsi bivugwa n’abantu bamwe, either izo nshuti cyangwa bamwe muri twe biyise ibitangaza, jye ntabwo ndabona, ntabwo ndumva neza ikintu cyo kuvuga ngo dushyira abana mu mashuri, ubuzima bw’Abanyarwanda bose tubwitayeho, Abanyarwanda bose turifuza ko bagira ibibatunga, bagira ibyo kurya, bakihaza kandi bakarya neza, tukagira iryo koranabuhanga bahoze bababwira rigera kuri buri wese, rigera no ku mwana wo muri primaire wiga gutara amakuru, kuyashakisha no kuyatanga.

Tugira uburyo mwebwe abaturage mwihitiramo ababayobora mukorana nabo ; jyewe ibyo navuga byose ubundi abantu bakwiye kuba bakora bashingiraho amajyambere yabo birakorwa. Hanyuma warangiza kubirondora byose, umaze kubivuga ukavuga uti : “Ariko abantu ntabwo bafite aho bavugira”. Aho badafite kuvugira ni aho kuvugira ubusa cyangwa kuvuga ntihagire ubasubiza. Twe icyo twakoze ni ugushyiraho uburyo buri muntu wese ashobora kuvuga ndetse akanasubizwa. Kuki wavuga ngo urateza imbere kuvuga ariko ntuze imbere gusubizwa igihe wavuze ibitari byo ?

Muri miliyoni zirenga cumi n’imwe z’u Rwanda ubungubu, buri wese ashobora kuvuga icyo ashaka, aho ashakiye, aho ariho hose kubera ko tugenda dushyira mu maboko y’Abanyarwanda ubwo buryo bwo gushobora kuba bahagarara bakavuga icyo bashaka. Ariko ntabwo nakwemera ngo urambwira ngo abakwiye kuba bavuga kandi batanasubizwa ni abantu bagera nko ku ijana cyangwa ijana na mirongo itanu mu bantu miliyoni icumi n’izindi. Abo se ni iki ? Kubera iki ? Muri bo ko harimo n’abavuga ubusa cyangwa ko muri bo ko hari n’abavuga ibisenya ! Igihe turiho twubaka u Rwanda ukaza kuvuga ibirusenya turagusenya. Nta n’umwe twabisabira imbabazi at all, ahubwo ntitubikora bihagije, nabwo bijyanye na kwa kundi kureka abantu gusa ngo bishyire bizane.

Ibindi byo kuvuga ngo imiyoborere myiza, cyangwa demokarasi, cyangwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo uteza imbere uburinganire bw’abantu, ukaba uri n’uwa mbere ku isi cyane cyane aho bijyanye no guteza imbere ubwo buringanire, kuzamura abari n’abategarugori batari bafite uwo mwanya, numbwira ngo ibyo ntabwo ari demokarasi, numbwira ngo ibyo ntabwo byubahirije ikiremwamuntu ugomba kuba uri umurwayi.

Numbwira ngo guha abana b’u Rwanda bose uburyo bakiga bakagira ubumenyi, bakagira ubushobozi, bakarerwa neza, bakagira igitunga umubiri wabo noneho bagashingira aho buri wese ashaka aba icyo ashaka kuba cyo, avuga icyo ashaka kuvuga, ukambwira ngo iyo ntabwo ari demokarasi, ugomba kuba ufite ikibazo.

Numbwira ngo gushyira mu bana b’u Rwanda n’Abanyarwanda bose uburyo bashobora kuvuga, bakavugira aho bashatse aho ariho hose, bakavugana n’uwo bashatse uwo ariwe wese ku isi ; twashoye imari mu bintu byo gushyiraho internet ngo buri Munyarwanda wese agire uburyo bwo gukoresha internet, abana bo muri primaire bose turi hafi kubaha uburyo bakoresha mudasobwa, murazizi, murazibona tuziha n’abana batoya. Uriya mwana ashobora kuvugana n’umuntu aho ari hose ku isi n’uwo wundi nawe ashobora no kumuvugisha, ashobora gutanga amakuru ayo ariyo yose, ashobora no kubona amakuru ayo ariyo yose, guhera ku mwana kugeza ku mukuru ; warangiza ukambwira ngo “u Rwanda ariko rurafunze”. Gufunga ni iki ? Gufunga, gufunga ni iki ? Ubu aho mwicaye aha murafunze ? Hari uwo bazanye ku gun point ? (baje batunze imbunda kumugeza hano ?) Simwe mwizanye ? Ntimusubirirayo aho mushakira ? Eeh ! Ubu se rwose umuntu azagire ate ?

Ariko jye nshobora kuba ntekereza igisubizo : Hari cya kindi nabatangiriyeho cyo kuvuga abitwa ngo ni abagiraneza kandi nkabereka ko atari abagiraneza, mwebwe Abanyarwanda nk’abandi Banyafurika niyo mpamvu ntinda ku kintu cyo kubabwira, cyo kuvuga iteka ngo “twihe agaciro” kubera ko nitutakiha ntawe uzakaduha. Uburyo atazakaguha ni ubuhe ? Iyo atangiye kuvuga atya ngo : “Ibi ngibi ni byiza ariko…” Ariko iki ? Buriya ariko icyo ivuze kitagaragara ni nko kuvuga ngo ’ariko aba Banyafurika bashaka kugira ubwigenge, oya bagomba kuguma hariya, tukaguma tubahetse nk’umuzigo tukabaturira aho tubashakiye’. Nicyo bivuze buriya nta kindi ; baravuga ngo uyu muntu nafashe ukuboko winyagambura arajya he ? Eeh ! Kuko aragufashe, kuko iyo agutunze aragufashe, agufashe ukuboko, agukoresha ibyo ashatse, aho abishakiye. Iyo winyagambura umwiyaka, ibi ngibi baba bavuga ni nko kuvuga ngo ubu uyu arajya he ? Uyu nguyu dutunze dushaka kugira icyo dushaka ko aba arajya he ?

Umuntu utunzwe n’abagiraneza nta gaciro agira ; abagafite, abakiha, abashaka kukakugenera ni babandi nyine bagutunze.

Aba rero bahora bavuga ngo “Ariko, ariko hari ikintu kibuze…” Habuze iki ? Aha mubona habuze iki ? Habuze ikintu kimwe, kandi nicyo dushaka, nicyo dukurikiranye nicyo kizajya kituzana mu muganda buri munsi, kikatwiriza ku zuba. Turashaka kubaho, turashaka kwibeshaho. Turashaka kwigenera ibyo tukomba kwigenera, ibyo dushaka. Turashaka ubwigenge. Niyo ntambara iriho, ntiwibwire ngo hari ikindi kibuze, nta kindi ! Iyo utigenga cyangwa iyo utitunga ntabwo wigenga. Ibindi byose ubigenerwa n’abagutunze, iyo bimeze bityo nta gaciro umuntu aba afite.

U Rwanda rushya ni urw’agaciro. Ni urw’agaciro gakwiye kuba kabashingiyeho mwebwe Abanyarwanda, umwana, umukuru, umugore, umugabo, noneho n’ibyo tudafite ubu ngubu, n’ibyo buri umwe muri mwebwe iyo yicaye mu rugo avuga ati : “mbuze iki, sindagera kuri iki” ; nibyo twifuza, nibyo dukorera kugirango ushobore kuba wabigeraho. Turifuza ko wabigeraho, turifuza gukorana nk’Abanyarwanda kugirango utaragerwaho n’icyo yifuza kibe cyamugeraho kandi abigiremo uruhare : niyo demokarasi, niyo majyambere, nibwo burenganzira bwa buri muntu kandi bwa muntu, niho uvugira icyo ushaka kandi ukakivugira igihe cyose ushakiye, nibwo burenganzira bwa buri kintu cyose. Nicyo nagirango rero nibutse umunsi nk’uyu w’uyu muganda ; umuganda ntabwo ari aya masuka n’imihoro n’ibindi twazanye gukora gusa. Umuganda ni icyo gitekerezo cyo gukora, cyo gukorera hamwe, cyo gukora ibyo dukeneye, cyo kwigabanyiriza kuba umuzigo w’abandi, kugirango niba ari umuzigo twikoreye, twikorere umuzigo wacu. Muranyumva ? Ni ibyo ngirango mbashimire.

Hanyuma ikindi ndangirizaho, uyu munsi na none w’umuganda no gutera aya mashyamba n’ibindi, ni ibintu duhuriyeho n’abandi ku isi hose ariko twebwe dufite uruhare rwacu kuko ingaruka zimwe nitwe zizaho ; iyo ufite imisozi nk’iyingiyi ihanamye gutya ikagenda ikambara ubusa, imvura iyo iguye imanukana ubutaka ukeneye kugirango uhingeho weze ikabutwara ; ntabwo tubikeneye, dukeneye ko ubutaka bwacu bufatwa neza, dukeneye ko tugira amazi, amazi tubonye ntatubere ikibazo ahubwo akatubera igisubizo. Ni ukuvuga ngo hari uko tugomba kwifata n’uko tugomba gufata ibidukikije, niyo mpamvu umwaka utangira mu kwezi kwa kabiri dufatanyine n’abandi ku isi n’umuryango wa UN twashyizeho imvugo-ngiro yo gutera amashyamba, gusubizaho amashyamba kugirango imisozi yacu ireke kwambara ubusa. Sibyo ? Inyungu ziri kuri twe, dutere amashyamba aho akwiye kuba aterwa, ayandi ndetse tuyatere mu ngo zacu kuko hari amashyamba atazirana no guhinga cyangwa no korora twifuza mu mago yacu biruzuzanya.

Hariho rero ibikorwa rusange tuzajya duhuriraho twese nk’Abanyarwanda, hari n’ibindi bikorwa bizajya bikorwa n’umuganda cyangwa se n’umuntu aho ari, aho ariho hose. Ibi byo gutera amashyamba rero tubizirikane kuko usibye ko amashyamba avamo ubukungu ubwayo ariko noneho aturindira ibidukikije ntibyangirike kandi ntibyangize ibyo twifuza. Ibyo rero bituruka mu myumvire yacu, bituruka mu bikorwa byacu ntabwo bizagomba guhora bihahwa hanze tubifitiye ubushobozi. Sibyo ?

Reka nsoreze aha ngaha ntabasinziriza, mushobora gusinzira, nshobora kubabwira byinshi mugatangira gusinzira ! Ngirango ahasigaye dushobora kwishimira ibyiza tumaze gukora, tumaze kugeraho kandi dushingira ku cyizere cyo kuvuga ko ibindi biri imbere bikitugoye nabyo tuzabikemura. Mu kanya bahoze batubwira hano ko musigaye mukinisha ifaranga ; ejo bundi ntabwo ryari rihari mwari abakene ariko biraza, iyo byaje, iyo ifaranga ryaje n’ibindi byose biba biri mu nzira biza. Sibyo ? Kandi nk’Abanyarwanda, Abanyarwanda bose b’intore ngirango muzi imvugo ngo ’Intore ntiganya ishaka ibisubizo’. Turi intore rero, mukomeze mube intore nziza, bibatere ishema bibahe agaciro, tubone ibyo dukeneye byose.

Mugire ubuzima bwiza rero. Murakoze cyane.

Soma uko Mbonigaba abibona.