Kagame i Vatikani: Iyo umugabo yasumbirijwe asubira ku cyo yangaga !

 

kagame_Pape_Vatican
 

UMUNYAGITUGU PAUL KAGAME YAHAWE UMUKORO WO GUSUBIZA UBUSITANI AHO YAHINDUYE UBUTAYU !

1.Mu gihe abanyamahanga benshi mu bamufashije kugera ku butegetsi bamaze kumutahura bakaba bakomeje kumutera utwatsi kubera inyota ye ikabije y’ubutegetsi, Umunyagitugu Paul Kagame ahisemo kugarukira Kiliziya Gatolika yari yarateye umugongo  n’imijugujugu mu gihe cy’imyaka isaga 23 amaze ku butegetsi.

2.Koko rero guhera taliki ya 19 kugera kuya 20 /3/2017 Umunyagitugu Paul Kagame ari mu ruzinduko i Vatikani.  Uru ruzinduko yari yararwifuje cyane muri iyi minsi ye ya nyuma: ni ubwambere yicishije bugufi akagaragaza ko akeneye cyane  kuvugana n’umushumba wa Kiliziya gatolika.

3.Nk’uko twese tubyibuka, guhera mu mwaka w’1994 Umunyagitugu Paul Kagame  yaranzwe no gutinya Kiliziya Gatolika, kuyiharabika, kuyitoteza bya hato na hato no kuyigirira nabi mu buryo bwinshi bunyuranye. Ntacyo atakoze ngo ayicengere, bimunaniye ashakisha uko yayibabaza bikomeye, byamushobokera akayisenya ikavaho . Yagerageje kuyica umutwe mu kwica  Abepiskopi bane, afunga Musenyeri Misago , abapadiri , ababikira n’Abafurere batagira ingano  kandi atorongeza abandi Bihayimana benshi.

4.N’ubwo bivugwa ko Umunyagitugu Paul Kagame yaba yarabatijwe ndetse akaba ari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika, yakunze kwigaragaza nk’umuntu w’indakoreka, udaha agaciro na gake iyobokamana, haba mu magambo ye ndetse no mu bikorwa.

5.Ubwo rero yisubiyeho agafata icyemezo cyo kujya i Vatikani kwivuganira na Nyirubutungane Papa Francis, maze Papa nawe akamwakira nk’umubyeyi udahutaza umwana w’ikirara, turasanga iyi ntambwe itewe ikwiye gushimwa kuko ishobora kugirira Abanyarwanda bose akamaro.

6.Ibyo Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi bakuru ba Kiliziya gatolika ni byinshi kandi ntabwo byose byavugwa mu itangazo risoza uru ruzinduko. Ikitashyizwe mu itangazamakuru ni uko yabwijwe ukuri ku byerekeye ibibazo bikomereye igihugu cyacu ndetse n’akarere k’Ibiyaga bigari, n’uruhare rukomeye abifitemo .

7.Mu mpano Umunyagitugu Paul Kagame yahawe uretse ibitabo bitatu byanditswe na Papa Francis, yashyikirijwe kandi  n’UMUDARI ushushanyijeho UBUTAYU, Papa akaba yahaye Paul Kagame umukoro wo gukora ibishoboka byose akagarura  UBUSITANI aho yahinduye .

8.Twese tuzi ukuntu u Rwanda ndetse n’Akarere k’Ibiyaga bigari Umunyagitugu Paul Kagame yahahinduye ubutayu. Abaturage b’u Rwanda bageze igihe  “barya imbwa” kubera kwicishwa inzara, akarengane kahawe intebe, urubuga rwa politiki rufunze, ivangura mu itangwa ry’imirimo n’amashuri ryarenze igipimo…. Paul Kagame ageze n’ubwo afunga Kaminuza ya Gitwe kuko ariyo yonyine yahaga abana bose itavanguye amahirwe yo kwiga iby’ubuvuzi !

  1. Kuba Papa atangaza ko “asaba Imana imbabazi” ku byaha bikomeye byakozwe n’abakirisitu gatolika harimo na Jenoside ntakwiye kubigayirwa kuko ari inshingano ye nk’umushumba. Umunyagitugu Paul Kagame nawe ubwe yabitangariye atangaza ku rubuga rwe rwa Twitter ko abibonamo igikorwa cy’ubutwari n’ubweramutima bukomeye .
  2. Icyo Nyirubutungane Papa Francis yashatse kwigisha Umunyagitugu Paul Kagame ni uko umunyabyaha ukwiye gusaba imbabazi kurusha abandi ari Paul KAGAME ubwe kuko ariwe wikoreye ku mutwe we ibyaha bikomeye cyane byahemukiye benshi. Abo yapfakaje, abo yagize impfubyi,abo yagize incike ….bamutezeho guhinduka mu mutima akabasaba imbabazi ku mugaragaro. Bitabaye ibyo urugendo avuyemo i Vatikani ruzamuviramo urubanza rukarishye mu minsi itarambiranye.

Umwanzuro

Twizeye ko uruzinduko rw’Umunyagitugu Paul Kagame i Vatikani rutaje nka ya mvugo ngo: “Iyo umugabo yasumbirijwe asubira ku cyo yangaga”.

Ubwo Paul Kagame yiviriye i Vatikani twizeye ko :

1.Yemera ko Abasenyeri  Visenti Nsengiyumva na Yozefu Ruzindana yishe bakaba bagicumbikiwe by’agateganyo mu gituro kimwe i Kabwayi bajya gushyingurwa mu cyubahiro muri Katedalari zabo I Kigali n’i Byumba

2.Agiye guha abasenyeri ba Kiliziya Gatolika amahoro ntazongere kubabuza uburyo abahatira gukora ibitari mu nshingano zabo

  1. Afungura imfungwa zose zifungiye ubusa zirimo Victoire Ingabire na Deogratias Mushayidi
  2. Akingura urubuga rwa politiki , amashyaka ya politiki akiyandikisha mu mutuzo kandi akazagira uruhare mu matora yegereje
  3. Yihutira kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro nayo iremo yitegura kujya kuganira na Nyirubutungane Papa Francis.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Harakabaho umubano mwiza hagati ya Vatikani  n’u Rwanda

Padiri Thomas Nahimana,

Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017.

 

Tweet