Kigali: Perezida Kagame yatanze ikiganiro cya mbere nyuma y 'amatora.

Posted on Aug , 11 2010

Kuri uyu wa kabiri tariki 10/8/2010 perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Andrew Mwenda. Icyo kiganiro kikaba cyibanze ku ntsinzi ya Paul Kagame, ibyakozwe n’ibyavuzwe ku Rwanda mu minsi ishize, ndetse n’imishinga afite muri iyi manda itaha y’imyaka 7.

Paul Kagame wari ufite icyizere cyo kuba yaratsinze amatora n’ubwo hagitegerejwe amajwi yo mu turere 19 twose, yabajijwe ibibazo bitandukanye ku bihe byo kwiyamamaza byabaye muri ibi byumweru birenga 3 bishize, ariko anagaruka ku byavugwaga n’abanyamakuru bo hanze, aho bagendaga bagaruka ku byagiye biba mu minsi yabanjirije amatora nk’iyicwa rya André Kagwa Rwisereka wari visi-perezida wa Green Party of Rwanda, na Jean Léonard Rugambage wari umwanditsi mukuru wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi. Umunyamakuru Mwenda yabajije perezida Kagame icyo avuga ku bahwihwisa ko leta y’u Rwanda yaba yaragize uruhare ku byabaye kuri abo bagabo bombi. Mu kumusubiza, perezida Kagame yavuze ko atumva ukuntu abantu bavuga gutyo mu gihe nk’abagize uruhare mu rupfu rwa Rugambage babyemeye, bakanatanga n’impamvu babikoze. Abajijwe icyo atekereza ku bavuga ko babafunga, nyuma byamara kwibagirana bakabafungura, perezida Kagame yavuze ko ntampamvu abona byakorwa gutyo, ngo ubutabera buzakora akazi kabwo kandi bakurikiranwe.

Politiki n’amatora ya perezida wa repubulika

Ishyaka Green Party kuri ubu ntiriremerwa n’amategeko y’u Rwanda. Ibi perezida Kagame yavuze ko biterwa n’uko ritaruzuza ibyangombwa. Ati “ubundi iyo ishyaka rishaka kwemerwa, abayoboke baryo bagera kuri 200 barahura bagakora inama rusange, bagahamagara noteri akabemeza, nyuma bakajya muri minisiteri ishinzwe ubutegetsi bw’igihugu, yasanga bujuje ibyangombwa agashyikiriza dosiye inama y’abaminisitiri ikemeza iryo shyaka… Green Party rero muri ibyo byose nta na kimwe yubahirije, n’inama rusange bakoze bayirwaniyemo.”

Abajijwe niba adasanga Green Party ari ishyaka rikomeye ku buryo ryahangana na FPR Inkotanyi, perezida Kagame yagize ati “uretse na FPR, Green Party nta shyaka yahangara mu Rwanda, iryo ariryo ryose.”

Umunyamakuru Andrew Mwenda yabajije perezida Kagame niba yarumvaga ibihumbi by’abantu bitabiraga ukwiyamamaza kwe hirya no hino mu gihugu barabaga koko bamushyigikiye, maze Perezida Kagame arasubiza ati “ uko abanyarwanda bagenzi banjye banyeretse nta buryarya burimo, kandi utabitekereza gutyo sinumva uko abibona… “Ikindi yavuze ni uko abavuga ko leta ya Kagame itera abantu ubwoba haba harimo no gukabya, ati "hari igihe abavuga ibyo nabo bagereranya umuntu na Superman! Ubwo se wazana abantu miliyoni 5 mu matora ku ngufu, nyuma ukanatuma bagira ibyishimo ku masura yabo?”

Itangazamakuru mu Rwanda

Perezida Kagame yabajijwe ibibazo byinshi ku byerekeye itangazamakuru. Mu kubisubiza, akaba yavuze ko leta y’u Rwanda natcyo ipfa n’abanyamakuru, ngo kimwe n’izindi nzego itangazamakuru ryatangiriye hasi, ariko leta yagiye irifasha gutera imbere mu buryo butandukanye. Ngo kuvuga ko ibinyamakuru byashize bifungwa sibyo ngo kuko niba harafunzwe 2 mu birenga 70 bitavuze ko ibisigaye byose bisingiza Kagame cyangwa leta. Abajijwe niba ikinyamakuru Umuseso kitarafunzwe kuko cyavugaga amakosa yakorwaga n’abayobozi bakuru muri leta nka ruswa n’ibindi, perezida Kagame yagize ati "erega buriya n’Umuseso nawo wari ufite ibibazo bya ruswa. Hari abanyamakuru bawo bajyanwaga mu nkiko bateye ubwoba abantu ngo babahe amafaranga.”

Inama zose ngiriwe sintegetswe kuzemera- Perezida Kagame

Ku kibazo cya bamwe mu bahoze mu buyobozi bukuru bw'igihugu, haba mu nzego za gisirikare cyangwa iza gisivili, perezida Kagame yavuze ko hari abagiye bava ku mirimo yabo bagahungira hanze y’igihugu, ngo kuko babaga bananiwe kubahiriza inshingano zabo. Ati “bamwe muri bo barengaga ku mahame ya RPF (ku bari bayirimo) cyangwa ku mategeko y’igihugu.” Abajijwe niba ajya yemera kugirwa inama, perezida Kagame yavuze ko abyemera rwose, ati “ariko inama zose sinzimira bunguri (swallow)… Iyo Kayumba avuga ati nagiriye inama perezida ntiyayemera, birashoboka rwose, kuko inama yose ngiriwe sintegetswe kuyemera, nshobora guhitamo kuyemera cyangwa sinyemere.”

Perezida Kagame yavuze ko abavuga ko abashaka gushoza intambara bazayibona kandi batazayibagirwa (I will give them a fight they will never forget). Aha akaba yavugaga ku biherutse gutangazwa na Patrick Karegeya, aho yasabaga abanyarwanda kurwanya leta.

Ibiteganywa mu minsi iri imbere

Perezida Kagame yatangaje ko muri iyi manda itaha guverinoma ye izita ku kuzamura urwego rw’ubuhinzi rugatera imbere kurushaho, ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (coltan,wolfram,…), ibikorwa remezo (gutwara abantu n’ibintu, imihanda, ibibuga by’indege), kongera ubushobozi bw’abakozi n’inzego, imiturire n’ibindi.

Perezida Kagame narangiza manda ye ya kabiri bizagenda bite?

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko ntawe urenza manda 2 ku mwanya wa perezida wa repubulika. Ariko mu bihugu bya Afurika bizwi ko abakuru b’ibihugu bahindura itegeko nshinga bagafata manda ya gatatu, aho bamwe bavuga ko babisabwe n’abaturage. Abajijwe niba azahindura itegeko-nshinga cyangwa agahitamo kuva ku ntebe yo mu Rugwiro, perezida Kagame yatangaje ko we yumva atajya muri ibyo byo guhindura itegeko nshinga ngo agume ku butegetsi (actually, I don’t want to be involved in changing the constitution to stay in power), ati "sinakwemera ko itegeko nshinga rihindurwa kubera iyo ngingo gusa.” Yongeyeho ko atari muri Afurika gusa biba, ngo ahubwo no mu Bufaransa Chirac yashatse gufata manda ya 3, ndetse ngo no mu Bwongereza Tony Blair yamazeho manda 3 kuko nta manda ntarengwa zibayo.

Perezida Kagame yibukije ati “mu mwaka wa 1994 nanze kuba perezida wa repubulika kandi arijye wari umukandida utaziguye (automatic candidate).”

Abajijwe niba hari uwo yabona washobora iki gihugu igihe azaba yavuyeho, perezida Kagame yavuze ko atariwe wenyine icyo kibazo kireba, ati “ahazaza h’iki gihugu ntihagomba kujya ku ntugu zanjye jyenyine, uwaramuka amfashije gushaka uzansimbura namwemerera.”

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bivugwa ko yaba yarashyize imfura ye Ivan Cyomoro Kagame mu ishuri rya gisirikare rya West Point muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ngo azabe umusirikare ukomeye, maze nyuma azamusimbure. Ibyo perezida Kagame yabihakanye, avuga ko ataribyo, ariko yongeraho ati “ari kose ibyo bivuze ko umuhungu wanjye cyangwa umukobwa wanjye nta burenganzira bwo gukorera igihugu bafite nk’abandi banyarwanda, n’iyo haba mu nzego z’ubuyobozi?”

Kagame n'abe

Perezida Kagame hagati y'abana be Ange na Ivan Cyomoro. Aha bari barangije ingando.

Yongeyeho ko umwana we, yaba umuhungu yaba umukobwa ashobora kunyura ahandi hatari mu gisirikare, akazaba perezida, ngo si ngombwa guca mu gisirikare.

Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga ku bindi bibazo bitandukanye, aho yavuze ko u Rwanda rubanye neza n’ibihugu nka Congo, Uganda ndetse na Afurika y’Epfo, ngo ibibazo biboneka babikemurira hamwe.

Icyo kiganiro cyamaze amasaha abiri n’igice cyaciye kuri Contact FM, Radio Rwanda, Isango Star, City Radio na www.contactfm.rw. Abantu bahawe umwanya wo kubaza ibibazo hakoreshejwe telefoni na sms.

Olivier NTAGANZWA