Aho perezida Kagame ntiyaba ari Hitileri wiyuburuye !



Parution: Thursday 11 July 2013, 02:21
Par:Byiringiro Aminadabu

http://www.leprophete.fr

 Kagamenabanabe

Nk`umukristu, sinemeraga ko iyo abantu bapfuye biyubururira mu bindi bintu cyangwa mu bandi bantu (reincarnation). Ariko muri iyi minsi, nazirikanye ku magambo no ku mibereho ya perezida Kagame, nsanga rwose ari Hitileri wiyuburuye. Amadini yo muri Aziya yemera reincarnation, avuga ko umugiranabi iyo apfuye yiyubururira mu gikoko cy`ikigome cyangwa akagaruka mu muntu umurusha ubugizi bwa nabi. Naho umugiraneza yapfa, akiyubururira mu kintu cyisumbuyeho, cyangwa mu muntu wundi umurusha kugira neza. Kagame ashobora kuba ari Hitileri wiyuburuye, abantu ntibabimenya. Abamukurikira bashobora kuzagira iherezo riri ha nyuma y`iry`Abanazi (les nazis) ba Hitileri. Dore bimwe mu bibyerekana.

Kagame cyangwa Hitileri mushya?

Hitileri yavutse taliki ya 20 Mata 1889, ari uwa kane mu muryango w`abana batandatu. Muri bo, bane bose bapfa bakiri bato, Hitileri asigarana na mushiki we umwe. Kagame we yavutse ari umuherezi mu bana batandatu! Ise wa Hitileri yari ikinyendaro, ku buryo aho Hitileri amenyeye umuryango ise akomokamo, yabarimbuye bose, aho bari batuye ahahindura ikibuga cyo kwitorezamo kurasa no kumasha.

Ibya se wa Kagame simbizi, icyakora imibyirukire ya Kagame isa nk`iya Hitileri, kuko nawe yakuze gitindi, akora uturimo twa za mayibobo. Aho Inkotanyi zigereye i Gitarama aho Kagame akomoka, zihutiye kurimbura ubuyobozi bwa Kiliziya n`ubwa leta ; imva ya Mbonyumutwa yibutsaga ubutwari bw`aho Kagame akomoka irarimburwa, maze igihugu cyose Kagame n`agatsiko baragitobatoba. Ubu nta munyarwanda n`umwe ukimenya iyo akomoka, byose byarivanze, guhera ku rurimi (ikinyarwanda n`igifaransa), ukageza ku mazina y`imisozi n`imirenge, unyuze ku byarangaga u Rwanda (imirire, ibirangantego byose, umuco...).

 Mu ishuri Hitileri yari umuswa cyane. Icyo yari ashoboye kwari ugushushanya byonyine, ariko nabyo akabiburira uburyo (maladroit). Yabayeho ku buryo bwa gitindi, akora uturimo duciriritse cyane, bigeza n`aho ahinduka umusabirizi. Hitileri yashatse kwinjira mu gisirikari baramwangira, kuko yari inyanda. Hitileri yinjiye mu gisirikari nk`indorerezi (volontaire) mu ntambara ya mbere y`isi yose. Ararwana, babona abishoboye. Ubwo yaje gukomerekera ku rugamba, maze ari mu bitaro ubutegetsi bw`igihugu cye businya amasezerano yo kuba ingaruzwamuheto mu w`i 1918. Ibyo Hitileri yarabirwaye, ariko bituma yiyemeza gukora politiki. Yumvaga ko abategetsi b`igihugu cye bemeye gusinya ayo masezerano yo gutsindwa, babigiriwemo inama n`Abayahudi.

 Perezida Kagame nawe kwiga byaramurushyaga, ku buryo atashoboye kurangiza n`amashuri yisumbuye. Yari inyanda bimwe bitatuma igisirikari cya leta kimwakira. Yinjiye mu gisirikari aciye mu nyeshyamba. Aho zifatiye ubutegetsi, yoherezwa kwiga muri Amerika ataha atarangijeyo n`igihembwe. Yagizwe umugaba w`Inkotanyi na Museveni ariko bene wabo babanza kumwanga, kuko babonaga ari inyanda, injiji, n`umugome. Icyakurikiyeho ni ugushyigikirwa ku ngufu na jenerali Salim saleh, murumuna wa Museveni, amaze kwikiza abamupingaga bose, ategekesha Inkotanyi inkoni y`agafuni. Amaze kugera mu Rwanda, yashakishije ingabo za ex-Far bari bahuriye muri Amerika arazirimbagura zose !

Gahunda ya politiki ya Hitileri ugereranije n`iya Kagame

 
Mu w`i 1933, Hitileri yageze ku butegetsi we n`ishyaka rye biha intego eshatu :

1. Kuzamura ubukungu bw`Umudage w`umwimerere, maze abatari mu badage b`abimerere bose bagashyirwa ku ruhande. Ibyo yabigezeho yubaka amazu, imihanda, amashuri...ashyira urubyiruko rw`Abadage mu gisirikari kandi yirukana cyangwa yica umuntu wese ubangamiye iyo politiki ye. Intambara zo gushaka kwifatira isi yose ni aha zari zishingiye : Abadage bagombaga kugira aho binyagamburira, maze bakihesha agaciro.

2. Guhorera Abadage b`umwimerere batsinzwe mu ntambara ya mbere y`isi yose. Ibyo yabigezeho ubwo yubakaga ibigo byo gufungiramo abamubanjirije, basinye amasezerano yemeza ko Ubudage bubaye ingaruzwamuheto, ubundi yiyemeza kumvisha abantu bose n`amahanga yose yagize uruhari mu itsindwa ry`ubudage.

3. Gukura mu nzira “ingirwa-bantu” (les sous-hommes et les minorités). Hitileri yiyemeje kwica umuntu wese ufite ubusembwa ku mubiri, umutindi n`umunyantege nke, kuko abantu nk`abo batinzaga izamuka ry`ubukungu. Baricwa ibimuga, indaya, abasazi, abakene, abasabirizi,... Abayahudi baje kugerwaho nyuma, kuko bafatwaga nk`ubwoko bwishe Imana, kandi ukwikubira kwabo kugatuma Umudage w`umwimerere adatera imbere.

Imikorere ya Kagame isumbye kure iya Hitileri mu bubi. Kagame yakoze ibishoboka byose yumvisha Umututsi ko agomba gutera imbere, kuko igihugu ari icye, Umuhutu agacupira, byaba ngombwa agapfa. Ngabo abana b`Abatutsi barigira ubuntu, bagahabwa akazi bitagoranye, mu gihe Umuhutu we yikokora kugira ngo yige, yarangiza akabura akazi ; ngabo Abatutsi baraharirwa imirimo y`ingenzi irimo ifaranga n`icyubahiro : banki, ubutegetsi, ubuyobozi bw`igisirikari n`igipolisi, mu gihe Umuhutu wahoze yifashije ubu yicira inda ku rwara, umwana we akarwara amavunja ; Imigi, cyane cyane Kigali, yaravuguruwe maze iharirwa bene yo, mu gihe umwanya w`Umuhutu usigaye ari gereza ; n`ibindi. Agaciro k`u Rwanda mu rwego mpuzamahanga, kagaragazwa n`Abatutsi baruhagararira mu nzego zinyuranye, mu gihe bimaze kwemezwa ko Abahutu bo nta bushobozi bigiramo. Ibi kandi biragenda bigerwaho, ku buryo no mu giturage iyo Umuhutu yakoresheje ubukwe, agomba gushaka umuvuzi w`ijambo w`Umututsi kugira ngo ubukwe bwe budahinduka ingengabitererezo ya jenoside ! Ahandi byigaragariza ni mu buyobozi bw`amadini : imbaga y`Abahutu igomba kubona Umututsi nibura umwe uyiyobora kugira ngo idini ryabo ryizerwe ! Ibi bintu biteye ubwoba, kuko nibura ku ngoma ya cyami, ibirebana n`iby`idini rya gihanga, Abatutsi babihariraga Abahutu, kuko bavugaga ko aribo bagira amarangamutima ashukika vuba. Ibyo byatumye Abamisiyoneri bo mu ikubitiro bemeza ko ari nta Mututsi wigiramo ukwemera.

Muri rya jambo yavuze taliki ya 30 Kamena 2013, Kagame yahishuye intego nyakuri zatumye FPR iteza intambara mu Rwanda. Iya mbere ni uguhorera ubutegetsi bw`Abatutsi bambuwe n`Abahutu muri 59, no kumvisha Abahutu ko umwanya bafite mu Rwanda ari uwo kuba abasabirizi n`abagaragu b`Abatutsi. Aha kandi n`Umututsi wiha kwitambika imbere ya Kagame, amuha igihano cy`intangarugero, kuko aba abaye urukozasoni rw`ubwoko bwahiswemo. Umenya ari yo mpamvu umwami Kigeli yimwe uburenganzira bwo gutaha, kuko kuri Kagame, Kigeli n`abe nibo bahaye ubutegetsi Abahutu. Ngabo ba Mushayidi bakatirwa burundu, ba Rwisereka bagakererwa, ba Nyamwasa bagatotezwa,...Iya kabiri, ni uguha Umututsi n`amatungo ye urwingagamburiro. Aha niho hashyirwa ziriya ntambara Kagame ari guteza muri Congo n`ahandi. Ariko no kumvisha umwana w`Umututsi ko atagomba kwivanga n`ibyo bikoko by`Abahutu ni aha bishingira.

Ku buryo bwisumbuye ubwa Hitileri, Kagame agomba gukura mu nzira “ingirwa-bantu” bahumanya isura nyayo y`u Rwanda : indaya z`Abahutukazi zigomba kwicwa, abaturage b`Abahutu bagomba kwicishwa inzara bakamburwa udusambu twabo. Abagabo bagomba kujya muri gereza (camps de concentration), abana babo bakoherezwa kw`iwawa kure y`umugi kandi bagakonwa kugira ngo badakomeza kubyara ; Abagore babo bashinjwa guterwa inda n`aba FDRL, bityo kubica bikaba kwica abanzi b`igihugu. Muri make, Umuhutu usigaye ntagomba kujya ahagaragara, kuko ari ntacyo ashoboye. Igiteye ubwoba ariko, ni uko umwana w`umuhutu wese agomba kumva ko ari “Mwene samusuri uvukana isunzu”, bityo akaba agomba guhora apfukamye asaba imbabazi Abatutsi. Niyo mpamvu impunzi z`Abahutu zose zigomba gutaha, ibyo bikoko byose bikarindirwa mu kigo kimwe (ghetto), bikajya byicwa gahoro gahoro hakoreshejwe uburyo bwose : uburozi, gukonwa, inzara, gutotezwa, gukorera ubusa, kugira amashuri yihariye agomba kwigishwamo igisa n`inyigisho, abana b`ingoma bakagira ayabo asobanutse, n`ibindi.

 
None iherezo rya Kagame ryazasa nk`irya Hitileri, abamwishinga bajya he ?

 Iyo umuntu ari mu butoni, ntashobora kubura amaso ngo arebe kure y`aho izuru rye rigera. Benshi mu Batutsi iyo bareba uburyo ubuyobozi bw`ingabo z`u Rwanda bugizwe n`Abatutsi gusa, guhera kuri ba majoro kugera kuba jenerali bose bakaba basobanutse, baribwira bati : “Iby`Abahutu byararangiye”. Iyo bageze i Kanombe ku kibuga cy`indege bakabona uburyo abahakora bose, guhera ku bayobozi kugera ku basunika imizigo ari ubwoko bumwe ; bagaca ku bayobozi ba za kaminuza, ab`amabanki n`abakora imikino inyuranye bakabibonamo, bumva bashyigikiwe, bigatuma banemera rwose ko Abahutu nta bushobozi bagira, ku buryo kubica ari ukwikiza ingirwa-muntu (sous-hommes).

Niko byari bimeze mu Budage mu mwaka w`i 1940. Nyamara, igihe amahanga yishyize hamwe, akiyemeza kurwanya Hitileri n`ingabo ze, abashoboye kurokoka ni abitandukanije n`ingoma y`Abanazi amazi atari yarenga inkombe. Hitileri amaze kubona ko ibye byarangiye, akabona ko n`umuryango we utazarusimbuka, yasabye uwari ushinzwe umutekano we ko umurambo we n`uw`umugore we bitwikwa, kugira ngo “abanzi” be batamwishimiraho. Mbere yo kwirasa, muka Hitileri yahaye abana be uburozi, birangiye Hitileri amucishamo isasu nawe arirasa, ibyabo birangirira mu muriro.

Mfite ubwoba ko igihe kiri hafi, maze Jeannette Kagame agaha uburozi abana be, ahasigaye we n`umugabo bakiyahura, Jack Nziza na Willy bakarigisa imirambo yabo. Mfite ubwoba ko Kagame yibeshya ngo abana be (Cyomoro na Ange) bari hanze ntacyo bazaba, akibagirwa ko abazabiyicira ari abo yashinze kubarinda. Mfite ubwoba ko abatoni b`ingoma nkoramaraso ya Kagame bazaturwa ho umujinya abaturage bafitiye Kagame, maze igihugu cyose kikaba umuyonga. Mfite ubwoba ko iki Cyago kituyobora kizatuma u Rwanda rwose rucura imiborogo, kuko na bamwe mu bayobozi ba Kiliziya bari kubangamira abaharanira ukuri, ubutabera n`ubwubahane batazarusimbuka. Mfite ubwoba... ariko nta rirarenga, Kagame yiyemeje gusaba imbabazi Abanyarwanda, ibintu byahinduka. Ariko se Shitani ishobora guhinduka ? Tubitege amaso.

Byiringiro Aminadab, Bukavu.