Perezida Kagame asanga nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko

http://www.igihe.com 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko nta muntu n’umwe, ndetse nawe ubwe, uri hejuru y’amategeko mu gihe hari ibyo atujuje yasabwaga. Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kanama 2011.

Museveni na Kagame

Mu kiganiro n’abanyamakuru gisoza uruzinduko rw’iminsi ine Perezida Yoweri Museveni yagiriraga mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda kimwe n’ahandi hose ku isi hari amategeko ngenderwaho, mu gihe umuntu atayujuje aba agomba gukurikiranwa.

Abajijwe n’umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo ku byerekeye Kayumba Nyamasa, Perezida Kagame yagize ati : “Niba yarahunze afite ibyo yahunze yananiwe kuzuza kuko hano mu Rwanda dufite amategeko agenga inshingano zacu. Ndetse nanjye ayo mategeko arandeba”.

Naho ku kibazo cya Victoire Ingabire umaze igihe afungiye mu Rwanda, Perezida Kagame wakomeje kunganirana na mugenzi we wa Uganda, yavuze ko akurikije ibimenyetso inkiko zifite, icyo kibazo ari ho kizacyemukira kuko nta wundi muntu ufite ububasha bwo kwivanga mu kazi kazo, bityo akaba ari zo zibifitiye ububasha.

Perezida Kagame yasobanuye ko hari ibimenyetso inkiko zifite byakuwe hirya no hino, bimwe bigaragaza imikoranire ya Ingabire Victoire n’imitwe y’iterabwoba ; asanga bidakwiriye ko abantu bakomeza guhuza ifungwa rye no kuba ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Agaruka ku kibazo cyo gukurirwaho ubuhunzi ku Banyarwanda baba muri Uganda bitarenze mu mpera z’uyu mwaka, Perezida Kagame yasobanuye ko kugirango umuntu yitwe impunzi harebwa ibintu byinshi. Ati : “Gusa hari benshi baba bashaka ubuhunzi kandi ibyo bahunga nta biriho”.

Aha yasobanuye ko hari n’abandi bacuruza ubuhunzi, ugasanga kubera ikibazo cy’amikoro umuntu aba yifitiye, ahisemo kwitwa impunzi kugirango akunde abone amaramuko. Perezida Kagame asanga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirebwa cyane n’iki kibazo, kandi bizagenda neza.

Ku kibazo cy’inzara ikomeje kuyogoza Akarere k’Ihembe ry’Afurika, Perezida Kagame yunze mu rya Museveni, wavuze ko nk’ibihugu bikennye, ubushobozi bwabo bugarukira ku gutanga umusanzu wo gucunga umutekano.

Museveni yari yagize ati : “Muri Somaliya, turimo turakora ibishoboka byose ngo turinde umutekano, twaba twibeshyeye cyane tuvuze ko dushobora no gutanga ibiribwa kuko natwe dufite ikibazo cy’amafaranga”. Asabwe kugira icyo abivugaho, Perezida Kagame ati : “Nanjye ni uko mbibona !”.

Iki kiganiro cyamaze igihe kigera ku isaha, kibaye mbere ho amasaha make ngo Museveni yurire indege asubire mu gihugu cye, aho yanashyikirije ubutumire Perezida Kagame, nawe akemera kuzasura igihugu cya Uganda adashidikanije.

Imbere y’abanyamakuru bagera kuri 50 baturutse hirya no hino ku isi, Perezida Kagame yavuze ko gusurana bizahoraho, mu rwego rwo guteza imbere inzego eshanu zemeranyijweho mu buhahirane, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yabitangaje afungura iki kiganiro.

Foto : Cyril Ndegeya (igihe.com), Urugwiro Village