Perezida Kagame asanga nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko
http://www.igihe.comPerezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko nta muntu n’umwe, ndetse nawe ubwe, uri hejuru y’amategeko mu gihe hari ibyo atujuje yasabwaga. Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kanama 2011.
Mu kiganiro
n’abanyamakuru gisoza uruzinduko
rw’iminsi ine Perezida Yoweri Museveni yagiriraga mu Rwanda,
Perezida Kagame
yavuze ko mu Rwanda kimwe n’ahandi hose ku isi hari amategeko
ngenderwaho, mu
gihe umuntu atayujuje aba agomba gukurikiranwa.
Abajijwe
n’umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo ku
byerekeye Kayumba Nyamasa, Perezida Kagame yagize ati :
“Niba yarahunze
afite ibyo yahunze yananiwe kuzuza kuko hano mu Rwanda dufite amategeko
agenga
inshingano zacu. Ndetse nanjye ayo mategeko arandeba”.
Naho ku kibazo cya Victoire Ingabire umaze igihe afungiye mu Rwanda, Perezida Kagame wakomeje kunganirana na mugenzi we wa Uganda, yavuze ko akurikije ibimenyetso inkiko zifite, icyo kibazo ari ho kizacyemukira kuko nta wundi muntu ufite ububasha bwo kwivanga mu kazi kazo, bityo akaba ari zo zibifitiye ububasha.
Perezida Kagame yasobanuye ko hari ibimenyetso inkiko zifite byakuwe hirya no hino, bimwe bigaragaza imikoranire ya Ingabire Victoire n’imitwe y’iterabwoba ; asanga bidakwiriye ko abantu bakomeza guhuza ifungwa rye no kuba ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.Agaruka ku kibazo cyo
gukurirwaho ubuhunzi ku
Banyarwanda baba muri Uganda bitarenze mu mpera z’uyu mwaka,
Perezida Kagame
yasobanuye ko kugirango umuntu yitwe impunzi harebwa ibintu byinshi.
Ati :
“Gusa
hari benshi baba bashaka ubuhunzi kandi ibyo bahunga nta biriho”.
Aha yasobanuye ko hari
n’abandi
bacuruza ubuhunzi,
ugasanga kubera ikibazo cy’amikoro umuntu aba yifitiye,
ahisemo kwitwa impunzi
kugirango akunde abone amaramuko. Perezida Kagame asanga Ishami
ry’Umuryango
w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirebwa cyane
n’iki kibazo, kandi bizagenda
neza.
Ku kibazo cy’inzara
ikomeje kuyogoza Akarere k’Ihembe
ry’Afurika, Perezida Kagame yunze mu rya Museveni, wavuze ko
nk’ibihugu
bikennye, ubushobozi bwabo bugarukira ku gutanga umusanzu wo gucunga
umutekano.
Museveni yari yagize
ati : “Muri Somaliya,
turimo turakora ibishoboka byose ngo turinde umutekano, twaba
twibeshyeye cyane
tuvuze ko dushobora no gutanga ibiribwa kuko natwe dufite ikibazo
cy’amafaranga”. Asabwe kugira icyo abivugaho,
Perezida Kagame ati :
“Nanjye ni uko mbibona !”.
Iki kiganiro cyamaze igihe
kigera ku isaha, kibaye
mbere ho amasaha make ngo Museveni yurire indege asubire mu gihugu cye,
aho
yanashyikirije ubutumire Perezida Kagame, nawe akemera kuzasura igihugu
cya
Uganda adashidikanije.
Imbere y’abanyamakuru
bagera kuri 50 baturutse hirya
no hino ku isi, Perezida Kagame yavuze ko gusurana bizahoraho, mu rwego
rwo
guteza imbere inzego eshanu zemeranyijweho mu buhahirane,
nk’uko Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo
yabitangaje afungura iki kiganiro.
Foto :
Cyril Ndegeya (igihe.com), Urugwiro
Village