Kagame yahishuye uko yagishije umutima inama kuri kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF

  4-11-2018, Ishimwe Israel

http://www.igihe.com

 Kagame

Perezida Kagame yagarutse ku buryo yakiriye kandidatire ya Mushikiwabo Louise watorewe kuba Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) n’uko yagishije inama.

Yabigarutseho mu muhango wo gusezera Mushikiwabo no kwishimira intsinzi ye wabereye i Kigali ku wa 3 Ugushyingo 2018.

Witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri Afurika, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, inshuti z’igihugu n’abandi.

Perezida Kagame yagarutse ku minsi ya mbere ahabwa amakuru ya kandidatire ya Mushikiwabo.

Yagize ati “Abantu bamaze kumbwira ko Louise (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga) wamuduha akiyamamariza kutubera Umunyamabanga wa OIF kubera ko afite amahirwe. Mu by’ukuri bigitangira, sinumvaga impamvu yabyo n’uko bije. Nagerageje gushakisha uko mbyumva ntangira kugira ibyo mbona. Ikibiteye numvise atari kibi.”

Yavuze ko yanashidikanyije ku gufata Mushikiwabo “Wari Minisitiri wacu, wakoraga akazi neza, mutange ajye ahandi? Ntabwo ari ukumutanga ngo abaye icyo bamunsabira, bigomba kunyura mu matora. Ubwo se bitagenze neza kandi atari njye washakaga uwo mwanya ubwo twaba twishyize mu biki?”

Perezida Kagame yavuze ko yegereye Mushikiwabo amubaza icyo abitekerezaho.
Ati “Hari abantu bambwiye ko bakubonamo umukandida mwiza, urabitekereza ute? Ntabwo nakwemera ntarakubaza. Byaramutunguye, abanza kuvuga ko nta ho yahurira na byo. Namuhaye umwanya wo kubitekerezaho.”

Yanavuganye na Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe asanga byamugezeho.

Yagize ati “Namubwiye ko ngishaka impamvu ndetse ntegereje ko Louise yemera ko azabikora. Twaje kubyumva kimwe tujya mu buryo bikwiye gukorwamo.”

Perezida Kagame yagaragarijwe inyungu zibirimo zijyanye no kunoza imibanire n’ibindi bihugu birimo n’u Bufaransa.

Yari amahirwe y’impurirane kuri Mushikiwabo!

Perezida Kagame yatanze kandidatire ya Mushikiwabo, aniteguye kumugumana mu Bubanyi n’Amahanga.

Ati “Naravuze nti natsinda icyo twashakaga tuzaba twakigezeho. Natabigeraho kubera izindi mpamvu zashoboraga kubaho nishimiye kumusubirana. Mu nzira zose nari umutsinzi.”

Yamwijeje ubufasha ko “Sinzibagirwa kuguhamagara nkuko nabigenzaga ukiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.”

Perezida Kagame yashimye ubumwe bw’abakuru b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bihuriye muri OIF bashyigikiye Mushikiwabo.

Mushikiwabo yatorewe mu Nama ya 17 ya OIF i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018. Yahigitse Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

Mu ijambo rye Mushikiwabo yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere n’ababaye urufunguzo rw’ibanze rw’intsinzi nziza.

Yagize ati “Uko meze ubu mbikesha Perezida, nshimira by’umwihariko. Nta cyahindutse gikomeye kuri njye ariko amahirwe yampaye mu myaka 11 nkorana nawe nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga byanzamuriye urwego cyane. Mu mirimo ngiyemo mishya, icyo kintu nzajya ngitekerezaho ku buryo kintera ingufu.”

Yanashimiye Moussa Faki wamubaye hafi mu kwiyamamaza. Uyu Munya-Tchad yavuze ko hashize amezi umunani baganiriye kuri kandidatire ye.

Yagize ati “Mushikiwabo yambwiye ko namushyize mu bibazo. Namusobanuriye ko bifite impamvu nziza kuko OIF igizwe n’ibihugu 54 birimo 29 bya Afurika bifata icyemezo. Ifite muri gahunda yayo ibibazo bikora kuri Afurika birimo amahoro, demokarasi, urubyiruko n’abagore, ibidukikije n’ibindi. Kuki bitakunda?”

Moussa yashimiye icyizere yagiriwe na Perezida Kagame cyo kumugisha inama kuri Mushikiwabo, umukandida w’u Rwanda na Afurika.

Ati “Iriya ntsinzi ni iyanyu. Iragaragaza ubuyobozi bwanyu, ibikorwa n’icyerekezo mufite. Mu gihe gito mwubatse igihugu cyiza kidashingiye ku bikorwa remezo gusa ahubwo n’abagituye.”

Mushikiwabo azatangira inshingano ze muri Mutarama 2019, i Paris ahari ibiro bya OIF.

Ibirori byo kumusezeraho byasusurukijwe n’abahanzi barimo abakora umuziki gakondo n’uwa kizungu.

 

Tweet