Perezida Kagame yakomoje ku butwari bwa Captain Diagne na Wilkens bitangiye kurokora Abatutsi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri

Kuya 8 Mata 2017

Kwibuka
Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bafata umwanya wo kwibuka abatutsi bazize jenoside, ubwo hatangizwaga icyumweru cy'icyunamo n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23

Mu gihe cy’iminsi ijana y’icuraburindi kuva kuwa 7 Mata 1994, u Rwanda rwarakubititse, Abatutsi bicwa urw’agashinyaguro ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’abantu ku giti cyabo barebera, nubwo hari bamwe bagaragaje ubumuntu budasanzwe bakarokora abahigwaga badatinya ko bashobora no kubiburiramo ubuzima.

Mu mpanuro Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda n’inshuti zabo mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku butwari bwa bamwe mu Banyafurika barimo Umunya-Senegal Captain Mbaye Diagne, warokoye Abatutsi bagera kuri 600 n’Umunyamerika Carl Wilkens wemeye kwitangira Abatutsi.

Umukuru w’igihugu yashimye uburyo hari abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni biganjemo Abanyafurika barenze ku mabwiriza bari bahawe bakanga kurebera ikibi, ahubwo bakarokora Abatutsi bicwaga.

Yagize ati “Harimo n’abantu ku giti cyabo bashoboye kugira ibyo bakora, niyo mpamvu twibuka umusirikare w’Umunya-Senegal , wanze kumvira amategeko rusange agakoresha amategeko ashingiye ku mutimanama we wo kumva ko ibyakorwaga atari byo.”

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu abasirikare ba Ghana banze kumva ibyo bababwira baravuga ngo ibi ntabwo ari byo [...] hari n’abandi hano bagiye barokora abantu, bava mu bihugu bitandukanye, Umunyamerika warwanye ku bantu akagaburira abari bihishe akabarwanaho, agahuruza, akagira ate...na we twamuhaye ishimwe rijyanye n’igikorwa.”

Ubwo Jenoside yatangiraga, ibihugu byihutiye gucyura abaturage babyo bari mu Rwanda, Umunyamerika, Carl Wilkens, niwe rukumbi wanze gutaha yemera guhara ubuzima bwe asigara mu Rwanda ngo afashe Abatutsi uko bishoboka.

Amwe mu mateka ya Captain Mbaye Diagne

Captain Mbaye Diagne akomoka muri Senegal yavukiye mu mujyi wa Dakar mu 1958. Akirangiza Kaminuza yinjiye mu gisirikari nk’umwofisiye, aho mu 1993 yoherejwe muri MINUAR nk’indorerezi ya gisirikari, ireberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.

Akigera mu Rwanda yacumbikiwe muri Hotel Milles Collines. Urupfu rwa Perezida Habyarimana rwakurikiwe n’urwa Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agatha n’umugabo we bishwe n’abasirikari barindaga Perezida, ndetse n’urw’ Ababiligi icumi bari bahawe inshingano zo kumurinda.

Captain Diagne yumvanye Abatutsi bari batangiye guhungira muri Milles Collines ko Uwilingiyimana yishwe, ajya gukora iperereza kuri urwo rupfu rw’uwari Minisitiri w’intebe ari naho yahuriye n’abana be batanu, akabavana mu nzu ya UNDP bari bihishemo abatwaye mu modoka ye inyuma abatwikirije shitingi, akabajyana muri Milles Collines, ari naho bavanywe bajyanwa i Burayi.

Nubwo hari amabwiriza ya Loni yabuzaga indorerezi kujya gutabara abasivile, Captain Diagne yayarenzeho atangira gutabara nta n’intwaro afite kuko atari ayemerewe. Ubuhamya bwa bamwe mu barokokeye muri Milles Collines bugaragaza ubutwari bw’uyu mugabo wanafashije amagana y’abatutsi bari muri iyo hoteli kugera mu birindiro by’Inkotanyi byari ku Murindi.

Yifashishaga umubano mwiza yabaga afitanye n’abantu batandukanye harimo abo mu gisirikari cya Leta n’Interahamwe ndetse n’impano yo gusetsa, maze agatambutsa abantu kuri za bariyeri zitandukanye.

Captain Diagne yarokoye Abatutsi babarirwa muri 600, kugeza ubwo kuwa 31 Gicurasi 1994 yicirwaga kuri bariyeri mu mirwano hagati y’Inkotanyi n’igisirikari cya Habyarimana, avuye mu bikorwa byo gutabara.

Muri Nyakanga 2010 ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora, u Rwanda rwageneye Captain Mbaye Diagne watabarutse ku myaka 36 umudali w’ubutwari (Umurinzi), Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba ari we wawushyikirije umuryango we.

Mu 2014 akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi kemeje ko hashyirwaho umudari wamwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Nyuma y’imyaka ibiri umugore we yambitswe uwo mudali n’uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki- Moon.

Wilkens yemeye guhara ubuzima bwe kubera Abatutsi

Wikipedia igaragaza ko mu gihe cya Jenoside ubwo abanyamahanga basabwaga gusubira iwabo, Wilkens wari umuyobozi wa ADRA mu Rwanda, yohereje umugore we Teresa n’abana be batatu, aburiza imodoka ibajyana i Burundi we asigara mu rugo rwe i Kigali, aho yasigaranye n’inshuti ze nyinshi ziganjemo Abanyarwanda bahigwaga n’abicanyi muri icyo gihe.

Yabashije kurokora abasaga 400 babaga mu kigo cyo kwa Gisimba, ubusanzwe cyari gifite inshingano yo kwita no kurera abana 16 bari imfubyi za virusi itera SIDA ariko banabana n’ubwandu. Mu gihe cya Jenoside iki kigo cyacumbikiraga abana basaga 100, batari bafite icyo barya cyangwa se amazi yo kunywa; Wilkens yakoraga ibishoboka byose ngo abarwaneho muri ibyo bihe bikomeye barimo.

Aba bana biyongera ku bandi yahungishirije muri Katederali ya Mutagatifu Mikayile (Saint Michel) no muri Hotel Milles Collines. Ingabo zari iza RPF zimaze gufata Kigali yakomeje gukwirakwiza amazi, ibiribwa n’ibindi bikoresho ku mpunzi zari muri Kigali.


JK : Kagame atinyuka ate kuvuga ko Capt Mbaye Diagne ali intwali kandi aliwe ubwe n’ingabo ze zamwirasiye kandi babishaka bakamwica ?

Ababeshya ngo yaguye mumirwano y’ingabo z’Inkotanyi n’Iza Leta, intambara ya FAR n’Inkotanyi kuli baliyeli yabaye he? Ko inkotanyi zamurashe kandi yali mumodoka ya ONU iliho n’ibendera lya ONU ligaragalira buli wese?

Umudali Kagame yamuhaye nuw’ikimwaro kuko ONU yamugize Intwali kandi ali Inkotanyi zamwishe.
Icyakabili iyo Kagame atinyuka akavuga ko amahanga yatereranye abanyarwanda bicwaga, akiyibagiza ko abo banyamahanga bagiye Kagame ubwe aliwe ubahaye amasaha 48 ngo babe bavuye mu Rwanda ko uzaba agihali ingaboze zizamufata nk’umwanzi.
Uwanditse iyi nkuru aravuga ibyo atazi niba atali ukwirengagiza kugirango bamurebe neza, uyu munya Amerika niwe uvugwa kuko abandi bazungu basigaye balinze abali barabahungiyeho Inkotanyi zarabishe, balimo abihaye Imana batagira ingano, uyu yakijijwe nuko yali umunyamerika.

Kagame yatanga impanuro ate kandi aliwe watumye ibara rigwa? Mbese ko atajya avuga impamvu we atatabaye abo batutsi bicwaga kandi yali afite ingabo zihagije kandi zali aho abicwaga bali bali? Kuki ntacyo aravuga kubaguye Sainte Famille na Saint Paul bazize ama bombe y’Inkotanyi zimaze gutoranyamo abatanze imisanzu zikabanza kubahungisha?

Kagame 07/04/2017

 



Tweet