Abategetsi
b’u Rwanda bahisemo kujya mu giterane aho gutabariza Kigeli V
Ndahindurwa
Posted
By: umunyamakuru
16 janvier 2017
16/01/2017,
yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Perezida
Paul Kagame imbere y'abari bitabiriye
igiterane cy'amasengesho muri Kigali Convention Center tariki 15/01/2017
Kigeli V
Ndahindurwa yatabarijwe i Nyanza, perezida Kagame
n’abategetsi bakuru bibereye
i Kigali muri gahunda y’igiterane cy’amasengesho
aba buri mwaka. Perezida
Kagame akaba yaravuze ko yishimiye ibyakozwe umwaka ushize, ko kandi
yizeye ko
n’uyu mwaka uzagira akarusho. Yongeyeho ko muri iki giterane
cy’amsengesho, ngo
aboneraho akavuga ibyo yari yarabuze aho avugira. Mu
by’ukuri, ni iyihe mpamvu
yatumye Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu atajya
kunamira uwigeze kuyobora u
Rwanda? Igiterane cy’amasengesho na cyo ni igikorwa cyiza,
ariko hari abibaza
niba cyari igikorwa cyaguranwa guherekeza umwami Kigeli V ku ntaho ye
ya nyuma.
Ku
cyumweru tariki ya 15/01/2017, ni wo wari
umunsi wa nyuma wo kunamira no gutabariza (gushyingura) umugogo
w’umwami Kigeli
V Ndahindurwa. Imihango yabereye i Mwima ya Nyanza, Kigeli V atabarizwa
iruhande rw’ahatabarijwe umuvandimwe we, umwami Mutara III
Rudahigwa. Wari
umunsi udasanzwe kuko guherekeza bwa nyuma uwatabarutse byari
binakubitiyeho ko yanayoboye u Rwanda. Umwami Kigeli V Ndahindurwa
yayoboye u
Rwanda kuva mu mwaka w’1959 kugeza mu w’1961.
Yatanze tariki ya 16 Ukwakira
2016 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yari yarahungiye.
Yatanze afite
imyaka 80, akaba yari amaze imyaka isaga 55 mu buhungiro.
Mu muhango
nk’uyu, hatabonetsemo perezida wa repubulika,
haboneka perezida
wa Sena, iyo uyu atabonetse, haboneka perezida
w’intekonshingamategeko,
umutwe w’abadepite, ataboneka hakaza Minisitiri
w’intebe. Ni umuhango wo mu
rwego rwo hejuru wakabaye witabirwa n’abayobozi bakuru
b’igihugu, hagamijwe
guha icyubahiro gikwiye uwatabarutse yarigeze kuyobora igihugu.
Guverinoma
yohereje Minisitiri Julienne Uwacu kuyihagararira.
Umwera
uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose
Abayobozi
bakuru basaga 700 bari bibereye
hamwe na perezida mu giterane i Kigali, ariko si n’ibyo gusa.
Umuhango nk’uyu
uba uri ku rwego rw’igihugu ku buryo n’abaturage
batabashije kuwujyamo
bashobora kuwukurikira kuri radio na televiziyo by’igihugu,
nyamara na byo
ntibyagejeje ku banyarwanda iyo mihango mu gihe yabaga. Ibi na
byo biri mu
byerekanye ko uriya muhango utahawe agaciro kawukwiye.
Hari abemeza
ko n’igihe umugogo w’umwami wageraga ku kibuga
cy’indege utakiranywe icyubahiro
gikwiye uwigeze kuyobora igihugu. Koko rero, mu ikubitiro, wakiriwe
n’abakozi
basanzwe bo ku kibuga cy’indege. Uburyo yakiriwe bwanagawe na
Faustin
Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’intebe (1995-1996).
Yatangarije kuri
BBC ko umugogo w’umwami nk’umuntu wayoboye
igihugu, witegereje, wakiriwe
bigayitse :
Ni nde
watekerezaga ko ku munsi wo guherekeza bwa nyuma uwigeze kuyobora
igihugu,
perezida, guverinoma, Intekonshingamategeko n’abandi
bategetsi bigira muri
gahunda y’igiterane?
Ntabwo
bisanzwe. Uretse no kuba Kigeli yarayoboye u Rwanda, anafitanye isano
na
perezida Kagame, iyo urebye ibisekuru byabo. Kabone n’iyo
haba hari ibyo
batumvikanagaho, iriya tariki yo kumutabariza (gushyingura), wari
umunsi wo
kwiyumanganya mu gihe cyo kunamira uwigeze kuba umukuru
w’igihugu ku
icumbi rye rya nyuma.
Kigeli V
Ndahindurwa yari afitanye isano na Paul Kagame
Kigeli V ni
uwa Musinga mwene Rwabugiri, na nyina Kanjogera ka Rwakagara. Naho
Kagame akaba
ari mwene Rutagambwa rwa Kampayana ka Cyigenza cya Rwakagara. Aha rero
murabona
ko aba bagabo bombi bahurira kuri Rwakagara mu gisekuru cyabo cya hafi.
Uyu
Rwakagara akaba yari mu byegera by’umwami Rwabugili wategetse
u Rwanda kuva
1853 kugeza1895.
Ibisanira
nk’uko twabivanye mu
gitabo cya Mgr Kizito Bahujimihigo , Mutara III Rudahigwa uwatuye u
Rwanda
Kristu Umwami, Pallotti Presse, Kigali
Ikindi
cyabaye kidasanzwe muri uru rupfu rw’umwami Kigeli V,
ni uko nyuma y’uko
abo mu muryango we bari bananiwe kumvikana aho batabariza umugogo,
bagakizwa
n’umucamanza wo muri Amerika wemeje ko haba mu Rwanda, mu
cyumweru gishize,
umuvugizi akaba n’umukarani w’umwami Boniface
Benzige ari kumwe n’umwami mushya
Emmanuel Bushayija Yuhi VI bari i Fatima muri Portugal mu mihango yo
gusabira
Kigeli V Ndahindurwa ndetse bakaba baranavuze ko byari byarateganyijwe
ko ari
ho bari gutabariza umugogo we. Kubona rero imihango iba mu buryo bubiri
bikozwe
n’impande zitavuga rumwe kuri uru rubanza
rw’umwami, na byo byateje urujijo mu
banyarwanda.
Kigeli V
Ndahindurwa na Paul Kagame hari icyo bapfaga?
Mu myaka ya
za 59, 60, 61, … ubwo bamwe mu banyarwanda berekezaga
iy’ubuhungiro, n’umwami
Kigeli V, yagiye kuba hanze. Icyo gihe kandi ni bwo Paul Kagame wari
ukiri muto
yahunganye n’ababyeyi be. Mu mwaka wa 94 ubwo FPR yatsindaga
urugamba igafata
ubutegetsi, hari abatekerezaga ko n’umwami Kigeli V, atahuka.
Nyamara
ikigaragara ni uko we na Paul Kagame batigeze bumvikana uburyo yari
gutahukamo.
Ntabwo Kigeli Ndahindurwa yigeze yemera gutahuka nk’umuntu
usanzwe. Uyu mwami
yashakaga ko abanyarwanda bongera kubazwa bisanzuye icyo batekereza ku
bwami.
Kuri we, ngo yari yaravanyweho n’ababiligi bakolonizaga u
Rwanda. Yasabaga ko
abanyarwanda bongera gutora. Hagati aho, Paul Kagame we, ntiyakozwaga
ko Kigeli
V yatahuka nk’umwami. Ibi bigombe kuba biri mu
by’ibanze mu byatumye
batumvikana.
I
Nyanza, hari imbaga y’abanyarwanda
bari bagiye guherekeza bwa nyuma umwami Kigeli V Ndahindurwa tariki
15/01/2017.
Ifoto (c) Igihe
Ese Paul
Kagame (umwega) na Kigeli V Ndahindurwa (umunyiginya), baba
barakurikiranywe
n’ibibazo byari byaravutse hagati y’abega
n’abanyiginya ahagana mu mwaka
w’1896, ubwo umwami Mibambwe IV Rutalindwa wari umunyiginya
yahirikwaga ku
bwami agasimbuzwa Yuhi V Musinga wari umwega? Kumenya
binononsoye icyo aba
bantu bapfuye turacyakomeza kubikoraho ubushakashatsi burambuye. Hagati
aho,
umwami Kigeli V Ndahindurwa ataratanga, yari yaratangarije radio BBC ko
atari
yizeye umutekano we, mu gihe yaba atahutse mu Rwanda. Uyu
mwami yakunze
kumvikana kenshi avuga ko azatahuka ari uko icyatumye abanyarwanda
banyuranye
bari mu buhungiro nikivaho. Kutumvikana kw’abanyarwanda
basangiye ubuhungiro,
biza byiyongera ku makimbirane yari asanzwe mu banyarwanda, ni ikindi
kimenyetso cy’uko hakiri inzira ndende y’ubumwe
n’ubwiyunge nyakuri.
Perezida Kagame
na we yari
yaratangaje ko ngo ntacyo atari ayakoze ngo Kigeli V atahuke: