REFERENDUM
2015: Abanyamategeko n’Abacurabwenge ba FPR bongeye kugusha
Kagame muri
“rugondihene”! Ntiyemerewe
kongera kwiyamamaza mu 2017 !
31/12/2015 01:22
Kubera
inyota y’ubutegetsi irenze igipimo Paul Kagame yagaragaje
guhera mu 1994,
Abacurabwenge ba FPR n’Abanyamategeko banditse Itegekonshinga
ryo mu 2003
bararidanangiye ku buryo bashakaga kumufungira inzira kugira ngo
atazaguma ku
butegetsi ubuziraherezo. Niyo mpamvu bagombye kwandika ingingo
y’101
itarashoboraga gupfa guhindurwa bitanyuze muri Referendum.
Iyo ngingo
igira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa
manda y’imyaka irindwi.
Ashobora kongera gutorwa incuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa
gutorerwa
manda zirenze 2 ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.
Mu mezi
ashize, Paul Kagame n’Agatsiko ke bakomeje guteka imitwe mu
buryo bunyuranye
kugira ngo barebe uko iyi nzitizi y’amategeko yakurwaho bityo
akazongera
kwiyamamaza mu matora ataha yo mu 2017.
Twabonye
ikinamico riteye isoni ryakozwe mu minsi ishize, abaturage bakikorezwa
ibiseke
byuzuye impapuro ngo zisaba ko Kagame yagirwa Ikigirwamana akazategeka
u Rwanda
kugeza apfuye,ngo kuko ariwe wenyine wavukiye gutegeka!
Byarangiye
habayeho Referendum ififitse, Itegekonshinga rivuguruwe ritorwa mu
cyumeru
kimwe gusa, ngo ku majwi “atekinitse” arenga 98% !
Kugira ngo bigerweho
abaturage baratorewe, abashaka gutora OYA babuzwa gutora, bamwe
barakubitwa,
abandi barafungwa , sinjye wahera.
Itegekonshinga
rivuguruwe ntiryemerera Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza mu 2017
Icyo Paul
Kagame atamenye ni uko, muri iyo rwaserera yose, Abanyamategeko
n’Abacurabwenge
bo muri FPR-Inkotanyi bamuteze umutego wa rugondihene kandi akawugwamo
bidasubirwaho . Mu by’ukuri iyo witegereje neza uko
Itegekonshinga rivuguruye
ryanditswe , uhita ubona ko ritemerera Paul Kagame kuzongera kwitoresha
mu
2017.
Kugira ngo
Abanyamategeko n’Abacurabwenge ba FPR Inkotanyi babigereho
bakoresheje amayeri
yo mu rwego rwo hejuru : birinze kwerekana umushinga wanditse
w’Itegekonshinga
rishya kugira ngo abambari ba Kagame badahita batahura umutego
wagobetswemo !
Mu by’ukuri abaturage bake bashoboye kujya gutora , ntabwo
bigeze bamenya icyo
bari gutora icyo aricyo . Muri bo hari abibwiraga ko bari guha Kagame
inzira yo
kuzongera kwiyamamaza mu 2017, ariko siko biri .
Dore impamvu
3 z’ingenzi zerekana ko Paul Kagame atemerewe
n’Itegekonshinga rivuguruye
kongera kwiyamamaza:
Itegekonshinga
ryo mu 2003 ryabigennye ku buryo busobanutse mu ngiyo yaryo
y’101; yagira ga
iti : “Nta na rimwe umuntu yemererwa
gutorerwa manda zirenze ebyeri ku
mwanya wa Perezida wa Repubulika”.
Iri niryo
tegeko Perezida Paul Kagame yarahiriyeho ni naryo rigenga manda ze .
Kugira ngo
Paul Kagame abashe gusimbuka iyi “KIRAZIRA”,
Itegekonshinga rivuguruye
ryagombaga kuvuga mu magambo yeruye ko Perezida uriho (Paul Kagame) mu
gihe cy’iri
vugururwa ahawe “uburenga-nzira
“ bwo kuzongera kwiyamamaza
kuri manda ya gatatu (2017). Ntibyakozwe. Ahubwo ingingo
y’101 y’Itegekonshinga
ryavuguruwe mu 2015 yongera kwemeza ko umuntu atorerwa manda ebyiri
gusa .
Dore uko iyo
ngingo y’101 ivuguruye ivuga :
“
Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka
itanu (5). Ashobora
kongera gutorerwa indi manda imwe ».
Mu yandi
magambo, icyahindutse ni umubare w’imyaka manda imara.
Yavanywe ku myaka
irindwi ishyirwa ku myaka 5. Ariko
« KIRAZIRA» yo kutarenza manda ebyiri
yo yagumyeho .Ni ukuvuga ko nta munyarwanda wemerewe gutorerwa umwanya
wa
Perezida incuro zirenze ebyiri. Principe ya « Limite
des mandats »
yagumyeho.
Twibuke ko
icyo Agatsiko ka Paul Kagame n’ Abafana be barwanyaga ari iyi
« KIRAZIRA » babonaga
nk’izitizi ikomeye y’amategeko. Biragaragara
rero ko uru rugamba barutsinzwe kuko Kirazira igumyeho.
Umwihariko
wa Paul Kagame wagomba kugenwa n’ingingo y’172 ni
icyuka gusa !
Hari
abibwiraga ko ingingo y’172 yashyizweho kugira ngo Paul
Kagame akunde agirwe « Irengayobora »
(Exception) » bityo azashobore kwiyamamaza manda
zirenze ebyiri. Siko
bimeze. Iyi ngingo y’172 ntaho yerekana ko Perezida Paul
Kagame Kagame ari
irengayobora ku buryo yakongera kwiyamamaza bwa gatatu mu mwaka
w’2017.
Ahubwo iyi
ngingo y’172 igena manda y’imyaka 7 izatangira mu
2017, hanyuma guhera mu 2022
hagatangira kubahirizwa manda y’imyaka itanu. Bivuze ko
umunyarwanda wese
uziyamamaza kandi agatorerwa kuba Perezida w’u Rwanda mu 2017
azaba atorewe
manda y’imyaka 7, yarangira , Perezida akazajya atorerwa
manda y’imyaka 5,
nk’uko bigenwa n’ingingo y’101 ivuguruye.
Nk’uko
mubibona, ntaho bigaragara ko BWANA Pahulo Kagame uzaba urangije manda
ze
ebyiri, ahawe uburenga-nzira bwo kuziyamamaza mu 2017.
Ikintu kimwe
gusa iyi ngingo y’172 yemerera Perezida uriho (Paul Kagame)
ni ugukomeza manda
yatorewe kugeza mu 2017. Ariko ntabwo imukuriraho ya
« KIRAZIRA ».
Bishatse
kuvuga ko iyi ngingo y’172 y’Itegekonshinga ryo mu
2015 nayo itamwemerera
kuzongera kwiyamamaza.
Dore
uko ingingo y’172 ibivuga:
« Perezida
wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye
ritangira
gukurikizwa, akomeza manda yatorewe.
Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo y’101
y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku
busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri
Tegeko Nshinga rivuguruye
ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda
rwasigiwe
n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe
yo kuyivanamo, ibimaze
kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye ;
hashyizweho manda
imwe y’imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa
mu gika cya mbere
cy’iyi ngingo .
Ibiteganywa mu ngingo y’101 y’iri
Tegeko Nshinga, bitangira gukurikizwa
nyuma ya manda y’imyaka irindwi(7) ivugwa mu gika cya kabiri
cy’iyi ngingo ».
3. Perezida
Paul Kagame agengwa n’Itegekonshinga ryo mu 2003 yarahiriyeho.
Mu mategeko
habaho igitekerenzo-nkingi (Principe) gifite agaciro kangana
n’ak’itegeko
ryanditse kigena ko « Itegeko
rishyirirwaho igihe kizaza ».
Mu kilatini bivugwa bitya : « Lex non habet
oculus retro ».
Abafaransa bo babyita « Principe
de la non-rétroactivité des
lois ».
Bisobanurako
itegeko rishyirwaho kugira ngo rigenge igihe kizaza. Muri urwo rwego,
Itegekonshinga rivuguruye ryo mu 2015 ntirizanywe no gusenya ibyakozwe
igihe u
Rwanda rwagenderaga ku Itegekonshinga ryo mu 2003. Ahubwo bisobanuye ko
Paul
Kagame akomeza kugengwa n’itegekonshinga ryo mu 2003
yarahiriyeho kuko ariryo
ryamugize Perezida wa Repubulika kuzageza mu mwaka wa 2017. Mu gihe
rero
Itegekonshinga rivuguruye ryo mu 2015 nta « burenga-nzira »
bushya rimugeneye mu magambo asobanutse, ubwo we azakomeza kubuzwa
kwiyamamaza
ubwa gatatu kuko ntaho byanditse ko noneho abiherewe uruhushya.
Tumwifurije
kwihangana !
Umwanzuro
Burya koko
FPR irimo abacurabwenge bajijutse kandi barambiwe ingoma
y’igitugu ya Paul
Kagame. Barongeye barabimweretse nk’uko n’ubundi
bari baramudanangiye mu 2003
ubwo bandikaga mu itegekonshinga ko atemerewe kwiyamamariza kuba
Perezida
incuro zirenze ebyiri.
Ubu rero
Paul Kagame yarangije nanone gusinya no gutangaza mu Igazeti
ya Leta,
nomero idasanzwe yo kuwa 24 Ukuboza 2015, Itegekonshinga rivuguruye
ritamwemerera kuziyamamaza ubwa gatatu mu 2017, kereka hagati aho
niyongera
agakoresha irindi vugururwa ry’Itegekonshinga, hakabaho
n’indi Referendum yo
kuryemeza !
Banyarwandakazi,
Banyarwanda, mubimenye hakiri kare, Itegekonshinga rivuguruye ryo 2015
ntiryemerera Paul Kagame kuziyamamaza mu 2017. FPR
nibe ishaka undi
mukandida.
Mugire amahoro.
Padiri
Thomas Nahimana,
Umukandida
w’Ishema Party na Nouvelle Génération
mu matora ya Perezida yo mu 2017.