Rwanda : Prezida Kagame yashikirije ivyangombwa akanama kajejwe amatora

BBC Gahuza

Paul Kagame

                     Prezida Kagame agiye gutanga ivyangombwa mu kanama gashinzwe amatora

Umukuru w'U Rwanda Paul Kagame yashyikirije akanama gashinzwe amatora impapuro zisaba kwiyamamariza kongera kuyobora igihugu.

Yavuze ku cyemezo cyo guhindura itegeko nshinga cyatumye yemererwa kongera kwiyamamaza yongera gutakaza ko Atari we wabaye uwa mbere kubisaba .

Abantu bari benshi cyane ubwo Paul Kagame yageraga kuri Komisiyo ishinzwe amatora ajyanye impapuro zisaba kwiyamamaza .

Mu kiganiro m yahaye abanyamakuru amaze gushyikiriza impapuro ,Paul Kagame yongeye kugaruka ku kibuza cyo guhindura itegekonshinga bituma yongera kwiyamamaza .Yavuze ko atari we wasabye ko iri tegeko rihindurwa .

"Hari uwumvise mvuga ko U Rwanda rutabaho rudafite Kagame? Kagame azakora ibyo ashoboye mu gihe afite izo nshingano nyuma hajyeho abandi"

Undi watanze imapuro ze ni Philippe Mpayimana wiyamamaza nk'umukandida wigenga .We avuga ko asanga inzira ya demokarasi ikiri ndende mu Rwanda .

"Benshi mu Banyarwanda bumva ko bagomba gutora Perezida usanzwe ku butegetsi .Utari ku butegetsi ubwo aba asa n'utariho"

Mu gihe hasigaye amasaha makeya ngo igihe ntarengwa cyo gutanga impapuro zisaba kwiyamamaza kirangire ,byagaragaye ko Philippe atarabasha kwegeranya ibitari bike mu bisabwa kugira ngo yemererwe guhatana.

Mu byo abura harimo icyemezo cy'uko atigeze afungwa nde n'ikigaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite .

Nubwo yemera ko bitoroshye ,ngo arizera ko bishoboka ku m ba yegeranije ibisabwa byose mbere y'uko igihe kimucikana.

JK : 

1. Kagame kubiro bya Komisiyo y’amatora  yabeshye ko  bamuhatira  gutegeka u  Rwanda.


2. Niyo mpamvu muli kongere ya FPR mubantu 1930 ariwe utitoye kugirango ajye abeshya ko babimuhatira atabishaka. Ariko se “ 1930” ntacyo yibutsa Inkotanyi?



3. Kagame yanasubije abibaza niba Kagame adategetse niba u Rwanda rutabaho !!!

Tweet