Kagame yemera ko azi neza ko ubutegetsi bwe
buri mu marembera
Amakuru
agera ku kinyamakuru
Inyenyerinews aturutse muri zamaneko z’ u Rwanda,
aremeza ko
amagambo ya Kagame yavugiye imbere y’abasirikare bari mu
mutwe umurinda
agaragaza ko amaze kwiheba, kandi ko azi neza ko ubutegetsi bwe buri mu
marembera.
Ayo makuru avuga ko ku itariki ya 27 Gashyantare 2011, mbere
gato y’inama
ikorerwa mu Rwanda ikunze kwitwa “Umushyikirano”,
perezida Kagame yaba yarahuye
n’abasirikare bamurinda maze ababwira amagambo ateye ubwoba
kandi ayavuga
abakanga, ariko anagaragaza ko yihibye afite ubwoba
bw’ubutegetsi bwe.
Muri ayo magambo, Kagame yabwiye abasirikare be bari kuri Foleni,(
barihamwe mu
mirongo yagisikare bahagaze bahabwa amabwiriza), ati“…ndabizi
neza ko iyi manda ntazayirangiza kandi aho mushaka kunshyira mbere yuko
muhanshyira nzabanza mpabashyire”!
Aya ni amagambo Kagame
yabwiraga abasirikare be abari imbere. Muri uwo mu bonano yabibukije ko
abahemba amafaranga meshi aruta ayabandi basirikare, bityo bakaba
bagomba
gukora ibishoboka byose bakamurinda bashyizeho umwete.
Muri iyo nama kandi ngo yahise yikorera akazi kari gasanzwe gakorwa
n’abasirikare bayobora abamurinda, maze atangira gutanga
imirimo y’abasirikare
(deployment), Iyo mirimo yagiye ayiha abasilikare bamurinda atazi
n’ubushobozi
bwabo n’uko bari basanzwe bakora kuko ubusanzwe ako si akazi
k’umukuru
w’igihugu. Bivuga ko yahise atangira gushyira abasirikare be
, mu bigo
bishinzwe itumanaho mu Rwanda ( MTN, Rwandatel, TIGO), mu rwego rwo
gukurikirana amaterefona yose y’abaturage ahita muri ibyo
bigo. Bivugwa kandi
ko abandi yahise abashyira ku mipaka hirya nohino, bagatangira gukora
nk’abapolisi, abandi bagakora nk’abakozi ba
serivisi zishinzwe abanjira
n’abasohoka, kandi batanga raporo kuri we.
Abazi ikibazo cya politiki y’u Rwanda bavuga ko iki ari
ikimenyetso gikomeye
kigaragaza ko Kagame yaba amaze kwiheba kandi ko nawe azi neza ko
adakunzwe,
kandi yiteguye kuba yavaho byanze bikunze. Bemeza ko kandi
amagambo ye
ateye ubwoba kuko asa n’aho avuga ko nawe azisasira
abanyarwanda beshi mbere
y’igenda rye nk’uko abamubanjirije bagiye bahitana
abantu beshi mbere na nyuma
y’iherezo ry’ubutegetsi bwabo.
Ikindi bakomeza kuvuga n’uko ngo aya magambo nanone
ashimangira ko Kagame yaba
atagifitiye ikizere abasirikare be, ibi bikaba bigaragazwa
n’amagambo yabwiye
aba basisirikare bari mu mutwe umurinda, abibutsa ko abahemba meshi
kurusha
abandi, kandi akaba aribo asigaye ashyira ahantu hose acyeka ko
hakomeye
hakabaye hakorwa n’abandi basirikare cyangwa
abapolisi, abo basilikare barinda
Kagame bakora n’imirimo badashinzwe, ndetse irimo
n’isanzwe ikorwa n’abasiviri
basanzwe.
Ibi kandi bikaba bije nyuma y’amakuru avuga ko abasirikare
bakuru bo mungabo
z’u Rwanda nabo baba batarebana neza, amakimbirane ari meshi
hagati yabo,
bikaba bivugwa ko byaba biterwa n’uko bamwe baba basigaye
batemeranya
n’ibikorwa Kagame akomeje gutegeka gukora, cyane ibyo
kurenganya bagenzi
babo, ndetse no kubica bibaye ngobwa, aka karengane ngo nti
kumvikanwaho
n’abasirikare bose, bityo Kagama agahitamo kugakoresha inkora
mutima ze.
Ikindi bavuga ngo n’uko uburyo Kagame abayobora burimo
kubacamo ibice kugirango
babashe gucunguna. Ibi ngo bikaba bivugwa ko byatangiye nyuma
y’aho abasirikare
bamaze gutangira gucikamo ibice, cyane kuva aho Gen Kayumba na Col
Karegeya
bahungiye ndetse bakamuhushiriza urufaya rw’amasasu aho
yahungiye muri Afrika
y’Epfo, cyane ko amakuru adufite avuga ko benshi mu
basirikare ba Kagame
batigeze bishimira ririya raswa rya Gen Kayumba.
Ikindi kivugwa n’uko abantu benshi bafite ubwoba
bw’ibirimo gukorwa mu Rwanda ,
cyane ko ibi bisa n’ibyabaye mbere gato ya jenoside
y’abanayarwanda muri 1994,
kuko naho abasirikare bari baracitsemo ibice byinshi, ibi kandi
bakabihuza
n’ubuhanuzi bw’abantu benshi bagiye bumva
nk’ubuhanuzi bwa Magayene, Meshaki
n’abandi bagiye bavuga ko ikimenyetso
kizagaragaza ko Kagame
agiye kuvaho
hazabaho amacakubiri n’umwiryane mu
basirikare n’abategetsi bazaba barafashe igihugu.
Byaruhanga
byaruhangaissac@gmail.com