Uburyo Gen Paul
Kagame na Nziza bishe Asiel Kabera.
Hashize iminsi
ikinyamakuru Umuvugizi gikora iperereza ku mpamvu n’uwishe nyakwigendera Kabera
Assiel, doreko leta ya Kagame yavuze ko izakora iperereza ku rupfu rwe ariko
kugeza ubu imyaka irenze icumi itarashyira ahagaragara uwishe nyakwigendera
Assiel Kabera.
Mwitohoza
Ikinyamakuru Umuvugizi cya koze ryerekana ko Asiel yishwe mu ijoro ry’itariki 5
Werurwe 2000, nyuma yo kwanga ibyifuzo bya perezida Kagame na Gen Jack Nziza
byo kuvuguruza inkuru yasohotse mu kinyamakuru IMBONI cyasohotse kuwa 22
gashantare 2000, ndetse no kwanga kwitandukanya n’uwahoze ari perezida w’inteko
nshinga mategeko Bwana Sebarenzi Joseph.
Amakuru
agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka mu bantu bakoraga mu nzego z’iperereza
za Kagame yemeza ko urupfu rwa nyakwigendera Asiel Kabera rwabaye mu gihe
Kagame yari yibasiye bamwe mu banya Kibuye bari ku ruhande rwa Joseph
Sebarenzi doreko icyo gihe Kagame yababonaga nk’ikibazo kubera gucyeka ko
bashoboraga gushyigikira Sebarenzi kubona umwanya wa Perezida Kagame yashakaga
akiri visi perezida kandi muri icyo gihe abantu bahaga amahirwe menshi
Sebarenzi gusimbura Perezida Bizimungu cyane ko Kagame yari amaze gutesha umutwe
Perezida BIZIMUNGU, akaba yaragombaga kwegura, kandi nk’uko amategeko y’u
Rwanda abivuga yagombaga guhita asimburwa na Perezida w’inteko ishinga
amategeko icyo gihe yari Sebarenzi, ibi rero Kagame yabonaga atazabona uwo
mwanya atavanye ho Sebarenze.
Inzego
z’iperereza zari zimaze kugaragaza ko Sebarenzi yari amaze gukundwa mu baturage
akaba yarahabwaga amahirwe y’ugusimbura perezida Bizimungu kurusha Kagame ,
nibwo Kagame ubwe yatanze amabwiriza yo kugabanya igufu Sebarenzi yari afite,
hatangiye umugambi wo kwigizayo ishuti n’abanvadimwe ba Sebarenzi.
Icyo
gihe abantu bacitse kw’icumu bari bamaze kuba ikibazo hagati yabo na Kagame,
abantu bacitse kw’icumu batangiye gusobanurira Kagame ko ikibazo atari abacitse
kw’icumu bose.
Ibyo
byatumye Pio Mugabo ajya kwa Kagame mbere gato y’urupfu rwa Kabera
amusobanurira ko atabona ko ikibazo cya kwitirirwa abacitse k’icumu bose, kandi
ngo abatera ibibazo ari abantu baturuka mu muryango umwe kandi baturuka
ahantu hamwe Kibuye atanga urugero rwa Asiel Kabera , Kayijaho na murumuna wa
Asiel Kabera Niyibizi wakoraga muri Ibuka.
Mu
itohoza twakoze twasanze urupfu rwa nyakwigendera Asiel Kabera rwarabaye nyuma
y’igihe gito cyane abantu nka madame Kagaju wari umukozi wa PAM , Lt Epa
Rutayisire bishwe, kandi ibyo bintu bikaba byarabaye mu gihe abasore
bavuka ku Kibuye bafatirwaga muri Tanzania n’u Burundi bakabagurura gufungirwa
mu Rwanda bacyekwaho gukorana Sebarenzi hamwe n’umwami Kigeli.
Sibyo
gusa amakuru dufite yemeza ko ibyo byose byabaye nyuma y’igihe gito cyane perezida
Kagame ategeka abacuruzi mu nama yakoranye nabo i Kibungo no ku Gisenyi
ababwira kwitadukanya na Hon Sebarenzi hamwe na Gen Kayumba ngo kuberako ari
abanzi b’igihungu.
Mu
gihe gito cyane hari ibyo bibazo, hasohotse ikinyamakuru IMBONI cyanengaga
ibikorwa bya perezida Kagame, kivuga neza abandi, muri report Gen Nziza yahaye
Kagame yamumenyesheje ko Kabera Asiel ariwe wandikishije iyo nkuru bahita
bategeka Kabera Asiel kuvuguruza iyo nkuru.
Mwipereza
twakoze ryerekana ko Gen Nziza yahamagaye nyakwigendera Asiel Kabera ku itariki
ya 23 Gashyantare, saa tanu n’iminota 36 kugera 46 yongera kumuhamagara kuwa
gatanu tariki 27 saha tanu z’ijoro n’iminota 28 kugera 31.
Amakuru
dufite yemezako Gen Nziza yari yahamagaye nyakwigendera Asiel Kabera umuntu
yakwita intwari n’umugabo utaremeraga kuba igikoresho , amutegeka gusinya
inyandiko bamaneko bari bakoze yari igamije gusebya Sebarenzi yitwaga “inyota
y’ubutegetsi mu mboni”.
Bamusaba
gusinya iyo nyandiko bitaramubera bibi ngo na Depite Karangwa yari amaze
kuyisinya . Kabera wari umujyanama wa Perezida Bizimungu yanze kuba igikoresho
mu kugambanira bene wabo yanga gusinya iyo nyandiko aribwo yahamagawe ku
itariki ya 27/02/2000 na Gen Nziza amubwira ko agomba kwitaba Gen Kagame akiri
visi perezida.
Ku
itariki ya 28/02/2000 Kabera Asiel yaje guhura na perezida Kagame hamwe na Gen
Jack Nziza bamubwira kugira icyo ababwira kuri politiki irimo kubera mu gihungu
kandi ko yashinja Sebarenzi,Gen Kayumba n’abandi kuba abagambanyi akanasinya
inyandiko yagomba kuvuguruza ibyanditswe mu kinyamakuru IMBONI arabangira
aribwo Gen Kagame yamubwiraga ko atazatinda kubonako yibeshye.
Ku
itariki ya 03/03/2000 Gen Nziza yandikiye perezida Kagame akandiko kavugaga
abagize akanama kazafatira ibyemezo Asiel Kabera kubera ko ngo bari bamaze
kumenya ko ari mu bapanze itoroka rya Hon Sebarenzi Joseph n’ukuba ariwe
wandikishije IMBONI, ako kanama kakaba karagombaga kuyoborwa na Gen Jack Nziza,
afande Ibingira, afande Bagabo, Maj Rugumya Gacinya ,Maj Bayingana, Maj
Zigira,capt Rutagwenda Kapaya Teodomir na Maj Silas Udahemuka iyo nama ikaba
ariyo yateguye amaherezo yanyuma(urupfu) rw’izirakarengane Asiel Kabera,
cyakora muri ako kanama Maj Rugumya Gacinya ntiyigeze ayibonekamo nk’uko byari
bipanze , bakaba baramwishe kw’itariki ya 05/03/2000 bamurasiye imbere
y’irembo ry’iwe itashye.
Abakuricyiranira
hafi banameza ko urupfu rwa Asiel Kabera ruri mu bintu byateranyije Kagame na
Human Rights Watch kubera ko yahoraga imwishyuza gushyira ahagaragara uwishe
nyakwigendera Asiel Kabera.
Gasasira