Menya igisobanuro cy’ivara Madamu Jeannette Kagame yambaye i Vatican

https://ukwezi.com

23-03-2017

 Pape Mme Kagame

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yajyaga i Vatican ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Madamu Louise Mushikiwabo, abantu benshi bibajije ku mwambaro Madamu Jeannette Kagame na Madamu Louise Mushikiwabo bari bambaye mu mutwe. Hari abatari bacye bagiye basaba Ikinyamakuru Ukwezi.com ibisobanuro kuri iyi myambaro, tukaba twabakoreye ubushakashatsi ku bisobanuro byayo n’abayambara abo ari abo

Ubusanzwe imyenda imeze nk’umwitandiro cyangwa se ivara yambarwa i Vatican ku bantu bagiye kubonana na Papa, irimo amoko abiri. Hari imyambaro y’ibara ryera yambarwa n’abagore barindwi gusa ku isi, ndetse n’imyambaro y’umukara yambarwa n’abandi banyacyubahiro. Ikidashidikanywaho cyo ni uko abayambara bose ari abagore b’abanyacyubahiro, dore ko kubonana na Papa ubwabyo ari ibintu bitapfa gushobokera buri wese.

Abambara umweru ni abagore barindwi (7) gusa ku isi, batoranyijwe ko ari abamikazi cyangwa abagore b’ibikomangoma, ariko bakaba bafite umwihariko ko ari abayoboke ba kiliziya gatolika bya nyabyo, mbese ko ari abemera gatolika b’abanyacyubahiro barusha abandi kugaragaza ukwemera kandi ibyo bemera bijyanye n’ukwemera gatolika bakabishyira mu bikorwa.

Abambara imyeru ni Umwamikazi w’u Bubiligi uriho ubu ndetse n’umwamikazi wacyuye igihe, Umwamikazi wa Espagne uriho ubu n’umwamikazi wacyuye igihe, Igikomangomakazi cya Naples, Umwamikazi wa Luxembourf n’umugore w’Igikomangoma cya Monaco. Aba bakaba bagomba kuyambara ariko bakipfuka mu mutwe kubera ikimenyetso cyo kwiyoroshya imbere ya Papa.

 Pape_Umwamikazi

Pape_Umwamikazi

Aha umwami Philippe w’u Bubiligi yari kumwe n’umwamikazi Mathilde basuye Papa i Vatican. Uyu mwamikazi yari yambaye ivara ry’umweru

Ibara ry’umweru n’andi mabara aranga liturujiya ya gatolika agira igisobanuro gikomeye: Umweru ni ibara rya Nyagasani, ibara risobanura kutagira ubwandu. Mu ndimi z’amahanga babisobanura bagira bati: "White symbolizes purity, holiness, and virtue, as well as respect and reverence". Usibye kuba ari ibara ry’ubutungane ryagenewe Nyagasani, Umushumba wa Kiliziya nk’Intumwa ya Mutagatifu Petero (Saint Pierre) na we yambara umweru kuko ni umuhuza w’Isi n’ijuru (Pontife) nk’uko abemera kiliziya gatolika babyemera.

Abandi bagore n’abakobwa bose bo hirya no hino ku isi, bambara umukara, bakipfuka mu mutwe nk’ikimenyetso cy’uko ari abantu biyubashye ariko barangwa no kwiyoroshya ndetse no kwicisha bugufi. Iyi myambaro izwi ku bagore benshi biyubashye ku isi, ndetse uyambitswe n’ubwo biba bigaragaza ko yicishije bugufi, binagaragaza icyarimwe ko yiyubashye ariko yemeye kwiyoroshya.

 Pape_Mme_Kagame

Pape_Mme_Kagame

Papa_Mme_Kagame

Mme_Kagame_Vatican

Mushikiwabo_Vatican

 
Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri Louise Mushikiwabo bambaye uyu mwambaro umeze nk’ivara ubwo bajyaga i Vatican

 

Tweet