ITANGAZO: “GENDA RWANDA WARAGOWE”

Umunyarwanda yavuze ukuri, ati: « Akabigira kabizi karya imboga karitse! » arongera ati:

« Uwakubitira imbwa gusutama yazimara! »

Bagaragaza Mikayile nawe yagize ati: « Maze gusoma inyandiko ya Benimana na Rugura,

nsanze ari ngombwa kubashimira kuba baranshyize kw’isonga mu rubuga rw’imbwa. Nkaba

rero mbasaba kumfasha kugeza kuri Kagame, ku banyamuryango b’ishyirahamwe TURIMBWA

n’abandi bose bifuza kuryinjiramo ibikubiye muri iri tangazo.

Mw’izina ry’ishyirahamwe « TURIMBWA » mbereye umuyobozi, ndaburira Paul Kagame, kandi

mugira inama yo gufata utwangushye agahunga, kuko rya shyo ry’imbwa ategereje ngo ahe

abanyarwanda amahoro ririho. Ndetse si ishyo, ahubwo ni Ishyirahamwe mpuzamahanga

rimaze igihe. Rirashyigikiwe cyane kuko ritavangura ubwoko, ibitsina, imikaka, amabara,

imirizo cyangwa amazuru y’abarigize. Rifite ikicaro i BUFALO ho muri Amerika, aho inshuti

yanjye magara Alison Desforges yaryeguriye amazu, ibikoresho n’amafaranga twifashisha mu

gushishikariza abanyarwanda b’inda nini kurushaho kuba imbwa.

Nk’umuyobozi w’ishyirahamwe « TURIMBWA », ndamenyesha abanyamuryango ko mugenzi

wacu SERUGENDO Yozefu yitabye Imana atarangije gahunda yagiranye n’Urukiko none

Ubushinjacyaha bukaba bwarahaye uwitwa NGARAMBE Yozefu ikiraka cyo kugaruza

amafaranga Urukiko rwatanze kuri nyakwigendera n’umuryango we. Ngarambe rero ari hafi

guteza cyamunara umutungo w’ishyirahamwe.

Muri iyi minsi kandi, nkeneye amafaranga yo gupfumbatisha imfubyi za munywanyi wanjye,

Uwilingiyimana Juvenali, nagambaniye ku bakozi b’Urukiko ari bo Stephen Rapp, Jacques

Baillargeon na Rejean Tremblay. Nicyo cyonyine cyatuma anketi zihagarara. Iyi dosiye

irihutirwa kuko kuva Urukiko rw’ubujulire ruburijemo burundu gahunda yo kujya kumpisha

muri Norvège, nsigaye nitwa Ntamerekezo naho ak’uburenzi nkaba « EJONZAMERANTE ».

Kandi ni mu gihe, kuko na bya bindi byo kuzankorera « chirurgie esthétique » byahagaze

kubera abanyamuryango nka Kambanda, Nkezabera, Niyitegeka na Serushago bahemukiye

Urukiko banga kubahiriza amasezerano bagiranye. None hiyongeyeho Icyemezo cy’Urukiko

rw’Ubujulire gihanagura ubuhamya bwanjye mu rubanza rwa « Zedi ». Koko burya, ngo :

«Akameze imbwa ku murizo ntigatuma ihiga. »

Kubera izo mpamvu rero, abanyamuryango b’ishyirahamwe TURIMBWA batumiwe mu nama

yihutirwa izasuzumirwamo ibyo bibazo. Iyo nama iziga kandi yemeze burundu raporo

y’impuguke zize amayeri yo gufatisha KABUGA Felisiyani n’umukwe we Ngirabatware

Agusitini, kugirango ishyirahamwe TURIMBWA ryifatire za miliyoni z’amadorari Bush yageneye

uzamufasha gukiza Kagame bariya bahutu bombi bigize ibinani. Hari na raporo ya komisiyo

y’ivugururwa ry’imimokere n’imyambarire y’imisibo. Imbwa zose zaciye ku masezerano

zagiranye n’Urukiko zisabwe kutazabura muri iyo nama. Izikiri mu mishyikirano

n’Ubushinjacyaha nazo ziyitumiwemo nk’indorerezi.

Icyitonderwa : Nyuma y’inama, Twagiramungu azatanga ikirahure cy’ubunani yerekane

n’uburyo bushya bwo kumoka, kuzunguza umurizo no kubunda.

Uzaza atambaye inzogera ye, ntazinjira mu nzu y’inama. Mubibwirane !

whaaawhaaawhaaaawhaa