ITANGAZO: “GENDA
RWANDA WARAGOWE”
Umunyarwanda yavuze
ukuri, ati: « Akabigira kabizi
karya imboga karitse! » arongera ati:
« Uwakubitira imbwa
gusutama yazimara! »
Bagaragaza Mikayile
nawe yagize ati: « Maze gusoma inyandiko ya Benimana
na Rugura,
nsanze ari ngombwa kubashimira kuba baranshyize kw’isonga mu rubuga rw’imbwa. Nkaba
rero mbasaba kumfasha kugeza kuri Kagame, ku
banyamuryango b’ishyirahamwe
TURIMBWA
n’abandi bose bifuza
kuryinjiramo ibikubiye muri iri tangazo.
Mw’izina ry’ishyirahamwe
« TURIMBWA » mbereye umuyobozi,
ndaburira Paul Kagame, kandi
mugira inama
yo gufata utwangushye agahunga, kuko rya shyo
ry’imbwa ategereje ngo ahe
abanyarwanda amahoro
ririho. Ndetse si ishyo, ahubwo ni Ishyirahamwe mpuzamahanga
rimaze igihe. Rirashyigikiwe cyane kuko ritavangura ubwoko, ibitsina, imikaka, amabara,
imirizo cyangwa amazuru y’abarigize. Rifite ikicaro i BUFALO ho muri Amerika, aho
inshuti
yanjye magara Alison Desforges yaryeguriye amazu, ibikoresho n’amafaranga twifashisha mu
gushishikariza abanyarwanda
b’inda nini kurushaho kuba imbwa.
Nk’umuyobozi w’ishyirahamwe
« TURIMBWA », ndamenyesha abanyamuryango
ko mugenzi
wacu SERUGENDO Yozefu yitabye Imana atarangije
gahunda yagiranye n’Urukiko none
Ubushinjacyaha bukaba
bwarahaye uwitwa NGARAMBE Yozefu ikiraka cyo kugaruza
amafaranga Urukiko
rwatanze kuri nyakwigendera n’umuryango we. Ngarambe rero
ari hafi
guteza cyamunara umutungo w’ishyirahamwe.
Muri iyi
minsi kandi, nkeneye amafaranga yo gupfumbatisha imfubyi za munywanyi wanjye,
Uwilingiyimana Juvenali,
nagambaniye ku bakozi b’Urukiko ari bo Stephen Rapp, Jacques
Baillargeon na Rejean
Tremblay. Nicyo cyonyine cyatuma anketi zihagarara. Iyi dosiye
irihutirwa kuko
kuva Urukiko rw’ubujulire ruburijemo burundu gahunda yo kujya kumpisha
muri Norvège, nsigaye nitwa Ntamerekezo naho ak’uburenzi
nkaba « EJONZAMERANTE ».
Kandi ni mu gihe,
kuko na bya bindi byo kuzankorera
«
chirurgie esthétique » byahagaze
kubera abanyamuryango nka Kambanda, Nkezabera,
Niyitegeka na Serushago bahemukiye
Urukiko banga kubahiriza amasezerano bagiranye. None
hiyongeyeho Icyemezo cy’Urukiko
rw’Ubujulire gihanagura ubuhamya bwanjye mu rubanza
rwa « Zedi ». Koko burya, ngo :
«Akameze imbwa ku murizo ntigatuma ihiga. »
Kubera izo mpamvu rero, abanyamuryango b’ishyirahamwe
TURIMBWA batumiwe mu nama
yihutirwa izasuzumirwamo ibyo bibazo. Iyo nama iziga
kandi yemeze burundu raporo
y’impuguke zize amayeri yo gufatisha KABUGA Felisiyani
n’umukwe we Ngirabatware
Agusitini, kugirango ishyirahamwe TURIMBWA ryifatire
za miliyoni z’amadorari Bush yageneye
uzamufasha gukiza Kagame bariya bahutu bombi bigize
ibinani. Hari na raporo ya
komisiyo
y’ivugururwa ry’imimokere n’imyambarire y’imisibo. Imbwa zose zaciye
ku masezerano
zagiranye n’Urukiko
zisabwe kutazabura muri iyo nama. Izikiri mu mishyikirano
n’Ubushinjacyaha nazo ziyitumiwemo
nk’indorerezi.
Icyitonderwa : Nyuma y’inama, Twagiramungu azatanga ikirahure cy’ubunani yerekane
n’uburyo bushya bwo kumoka, kuzunguza
umurizo no kubunda.
Uzaza atambaye
inzogera ye, ntazinjira mu nzu y’inama. Mubibwirane !
whaaa…whaaa…whaaaa… whaa…