Sosiyete Sivile iranenga ireme ry’uburezi mu Rwanda.

http://www.igihe.com

 Munyamaliza

Sosiyete Sivile ivuga ko mu Rwanda hamaze kugera abantu benshi bize, barimo benshi basoje kaminuza badafite akazi, ngo batazi no kwiyandikira urwandiko rusaba akazi.

Sosiyete Sivile inenga ireme ry’uburezi, inavuga ko mu Rwanda hategurwa abanyeshuri bashaka umurimo kurusha gutegura abawuhanga.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Rwanda, Munyamaliza Edward, yatangaje ko banenga ireme ry’uburezi mu Rwanda kubera ibintu bitandukanye birimo ko abanyeshuri bo mu Rwanda badategurirwa gahunda zihamye zo kwigishwa ibigezweho ku isoko ry’umurimo.

Munyamaliza avuga ko mu Rwanda hamaze kugera abantu benshi bize, ati “Ikigaragara ni uko mu Rwanda tumaze kugira abantu benshi bize, barimo abasoje kaminuza benshi b’abashomeri badafite akazi, ugasanga hatanzwe itangazo ry’akazi, iyo myanya igahatanirwa n’abarangije amashuri nk’ibihumbi makumyabiri bije kugashaka, wareba neza ugasanga abazi kwandika ibaruwa igasaba muri bose ari nka babiri.”

Munyamaliza akomeza ati “Biteye agahinda kubona umuntu wasoje Kamunuza, adashobora kwiyandikira ibaruwa isaba akazi, ireme ry’uburezi mu Rwanda rimeze nabi.”

Akomeza avuga ko bimwe mu bitera idindira ry’ireme ry’uburezi, harimo kuba hari bamwe mu barimu baza kwigisha mu Rwanda bategewe indege ariko bakaza nk’abacanshuro baje mu muhango gusa ubundi bakisubirirayo, kuba abanyeshuri basiba ishuri uko bishakiye, n’abandi batubahiriza inshingano zabo nabyo ngo ni nyirabayazana.

Munyamaliza ati “Ireme ry’uburezi rizaboneka nihabaho gukurikirana imyigishirize y’abarimu, no gukurikirana imyigire y’abanyeshuri. Mu Rwanda kugera ubu uburezi butangwa ni ubwo gutegura abashaka umurimo kurusha gutegura abihangira umurimo. Habanze habe impinduka mu burezi, hasohoke abazi guhanga umurimo kurusha abashaka umurimo, ireme ry’uburezi rizaboneka”.

“Mu Rwanda turifuza kubona abantu bakora imirimo iciriritse ku buryo bwa gihanga, kuko niyo ikenewe kurusha ibindi. Ikizazamura ubukungu bwacu, ni uko Abanyarwanda bahabwa umwanya bagakora kuko usanga Abagande n’abandi banyamahanga ari bo biharira nk’ibikorwa by’ubwubatsi mu Rwanda, wajya muri saloon zogosha (Salon de Coiffure) ugasanga higanjemo abanyamahanga bo muri Congo, kandi Umunyarwanda yakagombye kubikora.” Ibi ni ibitangazwa na Munyamaliza.

Sosiyete Sivile ivuga ko ubumenyi bukenewe atari ubwa Kaminuza gusa, ahubwo ko hakenewe ubumenyingiro butuma serivisi mu Rwanda itera imbere.