Iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana

BBC Gahuza

 KagamePhoto Habyarimana

Intambara y'amagambo yongeye gututumba hagati y'Urwanda n'Ubufaransa nyuma y'aho iki gihugu gitangarije ko kigiye gutangiza iperereza bundi bushya ku muntu wahanuye indege ya Perezida Juvenal Habyarimana hashize imyaka 22.

Ubwo yatangizaga umwaka mushya w'ubutabera, Perezida Kagame yavuze ku makuru avugwa muri iki gihe ku iperereza rishya ryo kumenya uwahanuye indege yari itwaye uwari Prezida w'U Rwanda Juvenal Habyarimana.

 

Perezida Kagame avuga ku iperereza ku wahanuye indege ya Perezida Habyarimana

Byumvikana ko ashaka kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari aho, Paul Kagame yavuze ko U Rwanda rwagerageje guca bugufi kenshi kugira ngo umubano n'Ubufaransa wongere ube mwiza.

Yashimangiye ko Abafransa bari bakoze amaperereza ataragize icyo atanga. Ngo kuba bavuga ko bagiye kongera gutangiza ayandi maperereza ngo ni urundi rugamba batangije ku Rwanda.

Amakuru aravuga ko abacamanza bo mu Bufransa biteguye kumva ubuhamya bw'uwahoze ari umugaba w'ingabo z'U Rwanda Kayumba Nyamwasa ubu uba mu gihugu cya Africa yepfo aho yahungiye.

Nyuma yo kutavuga rumwe na Paul Kagame bakoranye igihe kirekire, General Kayumba Nyamwasa yakomeje gushinja umukuru w'Urwanda ko ari we watanze amabwiriza yo guhanura iriya ndege kandi ko yiteguye gutanga ubuhamya mu rukiko.

Me Philippe Meilhac, wunganira imiryango ya Juvenal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira baguye muri iyo ndege, aravuga ko ubuhamya bwa Gen Kayumba Nyamwasa (uri hagati muri iyi foto iri hasi) bugomba kumvwa.

 


Me Phillipe Meilhac avuga ku buhamya bwa Gen Nyamwasa.

Iyi ibaye inshuro ya 3, ubutabera bwo mu Bufransa bugerageza gukora iperereza ku bahanuye iyi ndege.

Iki ni ikibazo cyakunze gukurura umwuka mubi hagati y'Urwanda n'Ubufaransa.

Mu mwaka wa 2006 ubwo bushyamirane bwageze ku iyirukanwa ry'uwari uhagarariye Ubufaransa i Kigali ndetse Urwanda runahamagaza intumwa yari iruhagarariye mu Bufransa.