Rose Kabuye na we yakoze hasi !
Urutonde rw’abagize
FPR-Inkoyanyi/APR bakekwa kuba baracuze kandi bagashyira mu bikorwa
imigambi
y’ubwicanyi bwibasiye inyoko-muntu urukiko mpuzamahanga
mpanabyaha
rwashyiriweho u Rwanda (T.P.I.R) rufite ububasha n’inshingano
yo
gukurikirana .
84. Kabuye Roze (Majoro)
Yabaye perefe w’agateganyo
w’umugi wa Kigali ngari hagati y’ukwa 4 kurangira
n’ukwa 7/1994. Muri icyo gihe
ari i Kabuga aho yakoreraga, yategetse ko hicwa abaturage
b’Abahutu bo muri za
komini Bicumbi, Gikoro, Rubungo, Gikomero na Kanombe. Nyuma yaje
kugirwa perefe
w’umugi wa Kigali, aho yashyigikiye ndetse agashishikaza twa
dutsiko
tw’abicanyi babitojwe, ataretse no gushyigikira insoresore
z’Abatutsi zitwaraga
gisirikari zikajya kwica Abahutu. Yagerageje kugarura icyangombwa
cyitwa
“uruhushya rwo gutura”, n’ubwo ministiri
w’ubutegetsi bw’igihugu we
atabishakaga. Uwo mu ministiri ni Seti Sendashonga waje kwegura mu kwa
munani
1995. Yagize uruhare runini mu kubohoza imitungo yabaga iri mu mazu
abasirikari
bo mu ngabo za APR babaga barigaruriye ku ngufu. Rose Kabuye na Kayumba
Nyamwasa bagize uruhare mu iyicwa rya perezida Yuvenali Habyarimana (Soma
F. REYNTJENS, Rwanda. Trois
jours qui ont fait basculer l'histoire,
Institut Africain CEDAF,
Bruxelles, Ed. L'Harmattan, Paris, 1995, p. 44. Voir aussi Kayumba
Nyamwasa).
51.
Muhire Egide (Umusirikari wa FPR)
Yagize
uruhare mu iyicwa rya perefe P. Karaveri
Rwangabo n’umuhungu we Rwangabo Kiristofori
n’umushoferi we mu ijoro rya le
04/03/1995. Yari ashinzwe kurinda perefe, bari mu modoka imwe
yamishweho
urufaya rw’amasasu, we ayivamo nta n’agakomere
(soma MATATA Joseph,
Raporo ku iyicwa rya perefe wa Butare, Kigali, l3-15/03/1995).
52. Kabera Sipiriyani
Umusirikari wa batayo Cyangugu. Yagize uruhare mu
ishimutwa n’ifungwa
ry’abantu barimo abo mu muryango wa nyakwigendera Rutabagisha
Amiyeli (Soma Intego
n°11 ya le 31/05/1996).
58. Gashayija (Umusirikari
mukuru 'Afandi' wa APR).
Arashinjwa izimira rya Rutayisire
Joroji yafatiye muri komini Nyarugenge mu mugi wa Kigali le 18/07/1994.
Rutayisire Joroji yavukaga muri komini Cyimbogo, perefegitura ya
Cyangugu (
Reba CLLIR, Raporo ku buryo uburenganzira
bw’ikiremwamuntu bwifashe mu
Rwanda, 31 Werurwe 1995).
59. Adamo (Liyetona)
Yagiye mu rugo rw’umucuruzi uzwi
mu mugi wa Kigali, ukomoka ku Gisenyi witwa Kalimunda
Gérard. Ntawongeye
kumenya irengero rye. (CLLIR, Raporo ku
buryo uburenganzira
bw’ikiremwamuntu bwifashe mu Rwanda, 31 Werurwe 1995).
60. Muterahejuru Gilbert
(Umusirikari wa APR)
Ni umufatanyacyaha mu ifatwa
n’izimira rya Rutayisre Joriji (reba Gashayija)
61. Kalisa Martin
Yabaye burugumestiri wa Musambira
kuva FPR yafata ubutegetsi. Yafungishije burugumestiri wamubanjirije,
Nyandwi
Yustini, amurega ko ngo yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri iyo
komini.
Aha twakwibutsa ko Nyandwi yagombye guhunga akava iwe le 20/04/1994
Interahamwe
zamuteye, kandi ko yari yavanywe ku murimo wo kuba burugumestiri le
18/04/1994.
Yashoboye kugaruka iwe le 20/08/1994. Yafashwe le 09/01/1995, ajyanwa
muri
gereza ya Gitarama. Kuva icyo gihe, ntawongeye kumubona (CLIIR,
Itangazo ryo ku wa 31 Werurwe 1995).
62. BOSCO (suliyetona wa
APR)
Yafashe kandi afungisha superefe
Koloni wa Ruhango wari wasubijwe mu mirimo ye mu kwa 8 kwa 94. Uwo
superefe
yaje kwicirwa hamwe n’umuryango we wose le 27/07/1995. Benshi
bahamya ko
suliyetona Bosco yabaye umufatanyacyaha muri ubwo bwicanyi (Matata
Joseph, Arrestations et détentions arbitraires, Kigali,
31Werurwe 1995).
63. BAGABO (Liyetona)
Mu gihe yayoboraga ingabo za APR
muri superefegitura ya Ruhango, yafatishije umucamanza Nkundimfura wari
konseye
mu rukiko rw’ubujurire rwa Nyabisindu. Kuva
yafatwa le 19/12/1994, yarazimiye (Matata
Joseph, Arrestations et détentions arbitraires, Kigali,
31Werurwe 1995).
64.
KIZURI na JOSELINE
Aba
bakada 2 ba FPR mu Gakinjiro (Umugi wa Kigali)
bafashe uwitwa Kolimba le 04/02/1995, bamujyana mu gace ka
Kiyovu-Rugenge,
bamufungira mu musarani. Bagarutse iwe mu Gakinjiro,
bigiriza nkana ku mugore we no ku bana be, inzu barayisahura barayeza. Kuva
ubwo Kolimba, ntawongeye
kumubona (Matata Joseph, Arrestations et
détentions arbitraires,
Kigali, 31Werurwe 1995).
65. Twagira
Ni umukada wa FPR wavuye i
Bugande. Yafashe umucuruzi Gaspard Harerimana, agaruka iwe nijoro hamwe
n’abasirikari kwiba ibintu byose byari muri sitoki ya Gaspard
Harerimana. Ibyo
byabaye mu kwa munani 1994 (Matata
Joseph, Arrestations et détentions arbitraires, Kigali,
31Werurwe 1995).
66.
Rwakageyo
Ni
umukada wa FPR wavuye muri Uganda. Yafashe abantu
benshi bo muri segiteri ya Rusororo, komini Rubungo, arabahonda abagira
inoge,
ubundi abajyana muri kasho ya suburigade ya Kabuga. Kuva ubwo bamwe
ntawongeye
kubaca iryera. Abo ni nka Célestin Kabanda na Jean de Dieu
Rwamakuba bavukaga
muri selire Ruyonza, segiteri Rusororo, komini Rubungo. Bafashwe le
13/02/1994
(MATATA Joseph, Exactions et
avidité des cadres du FPR, Kigali, 31
mars 1995)
67.
Kabanda Ildephonse
Yari
umukada wa FPR uvuka i Butamwa muri perefegitura
ya Kigali wagizwe burugumestiri wa komini Taba muri Gitarama. Mu gihe
gito
yamaze kuri iyo mirimo, yicishije abantu 100, hanyuma perefe wa
Gitarama
amukuraho (MATATA Joseph, Exactions et
avidité des cadres du FPR,
Kigali 31 mars 1995).
68. Karenzi Gilbert
Yari umukada wa FPR muri komini
Tambwe i Gitarama. Yarigitishije umucuruzi Rudasingwa Gérard
agambiriye kwigarurira
imitungo ye. Rudasingwa yafashwe le 04/08/1994, kuva ubwo ntawongeye
kumubona.
N’uwitwa Munyeshuri wo muri iyo komini na we ni ko
byamugendekeye, inzu ye
barayibohoza (MATATA Joseph, Exactions et
avidité des cadres du FPR,
Kigali 31 mars 1995).
69. Mugabo Innocent
Yabaye umufatanyacyaha mu
ishimutwa n’irigiswa rya Rudasingwa na Munyeshuri (MATATA
Joseph,
Exactions et avidité des cadres du FPR, Kigali 31 mars 1995,
Reba Karenzi
Gilbert).
70. Bayihorere Idrissa na
Haruna
Ni abakada 2 bagize uruhare mu
ishimutwa ry’abantu benshi muri segiteri Nyamirambo
y’umugi wa Kigali. Ibyo
byabaye mu w’1994 n’uw’1995. (MATATA
Joseph, Rapports et témoignages attestant la
persécution contre les Hutu,
Kigali 31 mars 1995).
71.
Mukalimba Goloriyoza bita Mama Didi
Yayoboraga
ishyirahamwe ry’abahamyabinyoma. Yagize
uruhare mu irigiswa ry’abantu bari bafite icyo bazi gukora
abita
« ibipinga » (ikizina cyo
kunnyega Abahutu) muri segiteri ya Gasyata
y’umugi wa Kigali, mu mezi 6 ya nyuma y’umwaka
w’1994. Abandi bari bagize iryo
shyirahamwe ni : Felesita, Ntaganda, Petero Nshongore na
Damaseni wo muri
segiteri Gasyata (MATATA Joseph, Rapports et
témoignages attestant la
persécution contre les Hutu, Kigali 31 mars 1995).
72. Ruzima
Yari sokereteri wa komini Tambwe.
Yicishije abantu barenze 100 muri
iyo komini mu w’1994 n’uw’1995 (CLIIR,
Les syndicats des délateurs,
mai 1997)
73.
Nicyabera Beyatirisi
Uyu
mugore yayoboraga ishyirahamwe ry’abahamyabinyoma,
maze yicisha abantu batagira ingano abaziza gusa ko ari Abahutu mu
w’1994 no mu
w’1995. Ibyo byabereye muri segiteri Remera, selire
Nyamagana, komini Kigoma.
Abandi bari bagize iryo shyirahamwe ni : Sebugwiza, Mpayimana na
Epimake
Habiyambere, bose bo muri iyo segiteri (CLIIR,
Les syndicats des
délateurs, mai 1997).
74. Kayitare
Ni uwo muri segiteri Gakenke,
selire Kiramuruzi, komini Murambi. Yicishije abantu benshi bo muri iyo
komini,
abatungira agatoki abasirikari, nabo bagaherako babarasira aho ako
kanya. Ibyo
byabaye mu mezi 6 ya nyuma y’umwaka w’1994 no mu
w’1995 (CLIIR,
Les syndicats des délateurs, mai 1997).
BIRACYAZA....
James maniriho.