INTWARANE ZA YEZU NA MARIYA : Mwitinya iki igihe cy'ibitotezo bikaze.

http://www.leprophete.fr

Parution: Friday 26 July 2013
Par : Marie Bernard Umwiza
 

Nyirahabyarimana 

Agata Nyirahabyarimana ni uyu mudamu wirabura (ibumoso)

Intwarane z'Indatana za Yezu na Mariya zikomeje gutotezwa zihorwa ukwemera kwazo.

Nzinduwe no kubwira abakunzi ba Leprophete.fr ubuzima bwa madamu Agatha Nyirahabyarimana uyobora Itsinda ry'Intwarane z'Indatana za Yezu na Mariya, ubu umerewe nabi cyane mu buroko aho ari gukubitwa, kwicishwa inzara, n'irindi yicarubozo ariho akorerwa, we na bagenzi be basangiye ukwemera Kristu, barimo na Padiri Eugène Murenzi (Umututsi wabyirukiye Tanzaniya) nawe uherutse gutabwa muri yombi, nta kindi ahorwa uretse kuba Intwarane .Ubu ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi buriho burabashinja ngo gukorana n'abanzi b'igihugu bari hanze, gukora imyigaragambyo itemewe no gukwiza impuha zishobora kugandisha abaturage. Ibyo birego byose ni ibicurano, ikibazo ni uko Kagame n'Inkotanyi ze badashaka kumva ubutumwa bashyikirizwa n'abijuru bityo ngo bagorore imitegekere yabo maze u Rwanda rureke gucura imiborogo. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona, uwanga kumvira ijuru yumvira ijeri. 

Agata Nyirahabyarimana ni muntu ki ?

Madamu Agatha Nyirahabyarimana ni umudamu akaba n’umubyeyi w’umunyarwandakazi wo mu bwoko bw’ abahutu. Afite  umuryango munini ugizwe n’abana 6 abyara mu nda ye, n’abandi bana  7 yareze kuva ari impinja kugeza ubu ni abagabo. Hamwe n’abo bana b’imfubyi  kandi yagize n’abantu bakuru benshi bo mu bwoko bwose butuye u Rwanda yafashije mu buryo bunyuranye , abenshi muri bo bamufata nka mama wabo kabone n’iyo baba bamuruta mu myaka.

Avuka mu muryango w' abakristu bemera Imana cyane muri kiliziya gatolika,  uwo muryago mugari w’abana 14 bavuka kuri Ngiruwonsanga Albert na Nyirashimwe Mariya, batuye  ahahoze hitwa Rukunguli-Komini ya Gishoma -Prefectura ya Cyangugu.

Uwo muryago usenga Imana cyane uvuga ko wakunze kubona ibitangaza  byinshi Imana ikora ni wo Agata yakurikije mu gusenga no kwicengezamo  ukwemera n’urukundo rw’abantu. Gusenga kwa Agata si ukwa none . Yabyirutse afite icyumba cy’amasengesho mu rugo.

Agata ni umuntu ujijutse : yize amashuri abanza , ayisumbuye ndetse na Kaminuza. Afite impamyabushobozi ya Maîtrise. Yakoze mu kinyamakuru Kinyamateka, nyuma akora mu isosiyete y’ ubucuruzi yitwa SECAM ( ayimazemo imyaka igera kuri 40), yari ifite ishami ryitwa Rwanda Motors Paty . Afite umwanya wa Chef du Personnel.

Ako kazi ke ni ubwo ari kenshi yakomeje kugafatanya n’ukwemera kwe no gusenga.
Mu muryango we havuka mo abihaye Imana babiri umupadiri (umwana we), n’umubikira (mwisengeneza we).

Azwi nk’umugore w’intwari  cyane,  utagira ubwoba kandi ukunda  kuvugisha ukuri .
Ibyo abigerekaho gukunda abantu cyane kuko nko mu bwicanyi na jonoside yo mu 1994, yafatanyije  n’ umuryango we kurokora  abantu bagera kuri15 b’ ubwoko bwose cyane cyane ubw’ abatutsi  bari bugarijwe no kwicwa .

Hagati aho kandi no ku bw’imbaraga  z’ Imana zishingiye mu kwemera  no gusenga yarokoye benshi mu  ubwicanyi ndengakamere bwakozwe na FPR-  Inkotanyi mu mashyamba no mu nkambi z’impunzi muri Congo mu 1996-1998.

Umwuka w’Imana umukoreramo rero umubwiza ukuri kandi umuha imbaraga zitagereranywa zitabasha gutsindwa n’igihagararo cya muntu kabone n’ubwo yaba ari igihangange kamara.

 Murenzi

Padiri Eugène Murenzi na we yafungiwe kuba Intwarane.

Agata ntiyigeze akora politiki, nta n’umwanya wa politiki aharanira. Niyo mpamvu dusaba Abanyarwanda bose n’abanyamahanga baharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu guhaguruka bakamaganira kure ifatwa n’ifungwa ry’ uwo mudamu na bagenzi be, biherewe ubutwari  na Roho mutagatifu bwo kwereka bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda n’abanyarwanda bose ko hari ikibazo gikomeye mu muryango nyarwanda, hakaba hagomba kuboneka Impinduka mu bitekerezo, mu myumvire no mu miyoborere y’igihugu ; abategetsi bakareka kuguma kugirira nabi abanyarwanda kuko uko biri kose Imana byose niyo ibigena kandi ntiyabasha kuguma kwihanganira ko amaraso y’inzirakarengane  akomeza guseseka ku busa.

 Umwanzuro

Reka dusoze duhamagarira INTWARANE Z’INDATANA ZA YEZU na MARIYA, aho ziri hose mu gihugu ko zitagomba gutsindwa n’ubwoba. Ubwoba iyo buva bukagera bukomoka kuri Sekibi. Iki ni igihe cy’ibitotezo, ni nacyo gihe cyo kugaragaza ukwemera gukomeye.

Niba Leta ya Paul Kagame idafunguye Intwarane zose imaze gufungira ubusa, tugomba guhagurukira rimwe twese, tukigemura kuri polisi, maze twese bakadufunga, ubwo kuba INTWARANE ya Yezu na Mariya byahinduwe icyaha. Nidufungwa tugera ku gihumbi (1000) cyangwa bibiri, ikibazo cy’akarengane kahawe intebe muri iki gihugu kazavugwa ku isi hose, kandi niyo nzira kazabonamo igisubizo kidakuka. Ijuru niko ribishaka, nimureke twemere tube ibitambo bitagatifu.

 Mwigira ubwoba, Yezu na Mariya baturi hafi.

Intwari ibonekera aho rukomeye.

 

Marie Bernard Umwiza

Intwarane ya Yezu na Mariya.

 

NB : Tumaze kumenya ko Padiri Eugène Murenzi we yaba yamaze gufungurwa.