Mu ntambara ya Congo, Perezida Paul Kagame akorera nde?
Enock Safari Buhendwa.

 

http://www.leprophete.fr

Kagame Paul Clinton

Hashize iminsi intambara mu burasirazuba yongeye kubyutsa umutwe, Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Congo. Nk’uko n’ubusanzwe nyir’urutwe runini ngo atarengwa n’imijugujugu, Kagame Paul wa Leta ya Kigali aratungwa agatoki mu kuba atoza ndetse agatera inkunga iyo mitwe. Impuguke z’umuryango w’Abibumbye (ONU)mu cyegeranyo zashyize ahagaragara mu kwezi kwa kamena 2012, zemeza nta shiti ko Kagame ari we koko ushyigikiye iriya ntambara.

Mu kiganiro cye ngarukakwezi n’Abanyamakuru, Perezida Kagame yagize ati: “Ngiye kubamenera ibanga”. Ibi akaba yarabivuze asubiza ibibazo by’abanyamakuru bashakaga kumenya ukuri ku bibera muri Congo.

Mu ibanga rya Kagame, avuga ko hari abantu batangiye kumwegera mbere y’uko amatora aherutse muri Congo aba, bakamubaza niba abona Joseph Kabila ari umuntu ukwiye kuyobora Congo. Abo bantu ngo bongeyeho ko Kabila atabavugisha ngo kuko bamushaka bakamubura. Bityo basabye Kagame kubafasha kuvugana na Kabila. Ngo nyuma y’aho, Kabila amaze gutorwa abo bantu basanze ntacyo babikoraho, kuko, ngo Kabila yaba yaribye amajwi cyangwa se yaratowe by’ukuri abo bantu ntacyo bashobora guhindura. Gusa rero nk’uko Kagame abivuga, ngo abo bantu bakunda Congo ariko bakanga Abanyekongo. Umunyamakuru amubajije abo bantu abo ari bo, Kagame yasubije ko nk’Abanyamakuru bagombye kuba babizi kumurusha!

Kagame yakomeje abwira abanyamakuru ko ibibazo bya Congo bidakwiye kubazwa u Rwanda ngo kuko bireba Congo ubwayo. Iki gisubizo gihuye neza n’icyo Gahini yahaye Imana igihe yamubazaga aho umuvandimwe we Abeli ari. Umunyamakuru Andrew Mwenda wo muri Uganda yumvishije Kagame impamvu nta wundi wakekwa gushyigikira bariya barwanyi bahoze bari muri CNDP ubu bakaba bariyise M23. Mwenda yemeza ko impamvu nyamukuru yo gukeka u Rwanda ari uko Abayobozi b’u Rwanda bahuje ubwoko na bariya barwanyi ngo kuko bose ari Abatutsi ikindi bikaba byaragaragaye mbere ko U Rwanda rwabafashije mbere y’amasezerano ya Nzeli 2009. Aha niho Kagame yemeje ko rwose atari aba CNDP yafashije gusa , ngo ahubwo n’abari Kinshasa ni FPR yabashyize ku butegetsi. Mwenda ati: “ariko abari i Kinshasa bo ntimuhuje ubwoko”. Kagame ati: “ninde ubizi?” (Who knows?) Aha akaba yaremeje bidasubirwaho ibyo Abanyekongo bamaze igihe kinini bavuga ko Hypolithe Kanambe uzwi ku mazina ya Kabila Joseph afitanye isano n’Abanyarwanda bari ku butegetsi mu Rwanda.N’Ubwo Kagame avuga ko ibibazo bya Congo bitamureba, yabaye nk’ushyigikira uburyo iriya ntambara ari ngombwa. Aha Kagame yavuze ko ngo nyuma y’amasezerano yabaye hagati y’umutwe wa CNDP mu mwaka wa 2009, abasirikare ba CNDP binjijwe mu gisirikare cya Leta bishwemo, bicirwa 50 aho bari boherejwe mu butumwa hirya no hino mu gihugu. Abazi iyi nkuru bavuga ko Abasirikare ba CNDP bamaze kwinjizwa mu gisirikare cya Congo bahawe ubutumwa mu mitwe (bataillons) itandukanye ariko baza gusanga batazashobora guharanira inyungu z’ akarere k’uburasirazuba bwa Congo. Leta ya Congo yababwiye ko batakiri Inyeshyamba bityo bakaba bagomba kubaha amategeko bahabwa n’ ubuyobozi bukuru bw’Ingabo. Aba ba Ex-CNDP rero bakomeje kuvuga ko ubwoko bw’Abatutsi baturukamo ngo bumerewe nabi mu burasirazuba bwa Congo bityo bakumva ko aribo bonyine bashobora kuburinda. Nyamara Leta ya Kinshasa yo yasangaga aba barwanyi kubagumisha muri kariya karere ari ikosa rya tekiniki, kuko bashoboraga gukomeza kunga ubumwe na Leta ya Kigali ikaba yakomeza kubakoresha mu gushaka gucunga kariya karere kazwiho kubamo ubukungu kamere bwinshi. None se koko Kagame niwe washoje iriya ntambara, cyangwa hari uwo akorera? Reka tubisuzume.

1. Umugambi wo kwigarurira Uganda, Rwanda na RD Congo si uwa none.

Amateka ya ziriya ntambara zo mu burasirazuba bwa Congo atangirana n’itegurwa ry’intambara muri Uganda, ubwo Museveni yashakaga gufata ubutegetsi. Bivugwa ko mu gihe Museveni yari afite ubuzima butari bwiza muri Uganda yiyemeje guhunga no gutangiza intambara yo gufata Uganda. Aho yagiye muri Tanzania yahahuriye na John Garang wayoboraga umutwe SPLA(Sudan People’s Liberation Army) warwanyaga ubutegetsi bwa Sudan, ahahurira na Désiré Kabila wo muri RD Congo icyo gihe yari Zaire, hanyuma akaba yari kumwe kandi na Fred Gisa Rwigema uyu waje gutera U Rwanda ayoboye FPR agapfa atarenga umutaru. Aba bagabo uko ari bane batangiye kwiyita aba Panafricanists, ni ukuvuga abaharanira ubumwe bw’Abanyafurika. Bafashijwe na Mwalimu Julius Nyerere wayoboraga Tanzania, batangiye imyitozo ya gisirikare ndetse bamwe muri bo bajya no kurwana muri Mozambique bafasha FRELIMO (Frente de Libertação de Moçambique) umutwe waharaniraga kwishyira ukizana kwa Mozambique.

Ubwo intambara ya Mozambique yarangiraga, iya Sudan ica ibintu, iya Uganda nayo iba irabiyogoje. Uganda ifashwe Rwigema yagizwe uwungirije umugaba mukuru mbere yo kugirwa ministri w’Ingabo. Muri 1990, U Rwanda ruba arirwo rutahiwe narwo rufatwa nyuma y’imyaka ine. Nyuma y’umwaka umwe Zaire niyo yari iramukiwe ariko imaze gufatwa Kabila atangira kwirukana Abanyarwanda bashakaga gukomeza kwibera mu butegetsi bwa Congo. Igikorwa cyo kwirukana abo Banyarwanda cyabaye nk’igica intege umugambi wo gukomeza kuyobora Congo. Nyuma Kabila yaje kwicwa, u Rwanda rukomeza gushoza intambara mu burasirazuba rwitwaje ko rugiye kurwanya FDLR.

Ubwenge bukeya bwa Museveni na Kagame bwahuye n’inyota irenze urugero yo gutegeka maze bibwira ko Abazungu babashyigikiye kuko babakunda. Nyamara ibimenyetso byagaragaje ko yaba Museveni yaba na Kagame bayobora muri iki gihe ari ibikoresho by’inyungu bwite za bamwe mu Bazungu b’ibikomerezwa bo mu bihugu by’u Bwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ese umugambi wa Panaficanism wahereye he? Byari ibigambo gusa bivanze n’amaco y’inda. Museveni yagize John Garang aba aramugaritse kuko yari yamaze kugaragaza ko atazorohera Abanyamerika mu mugambi wo gucukura peteroli yo muri Sudan y’amajyepfo. Ubwo kandi Museveni yari mu birengeje Laurent Désiré Kabila kuko yari atangiye kunanirana. Ibi byose Museveni abikorera Abanyamerika n’Abongereza kuko bamuteye ubwoba ko bashatse bashyigikira “opposition” ikamuvanaho dore ko Abanya Uganda bamaze gushira ubwoba bakaba banarambiwe Museveni.

Kuri Kagame biracyakomeye ko Abanyarwanda bahaguruka bakamurwanya kuko yabateye ubwoba guhera muri 1990 ubwo yigaragazaga nk’umwicanyi utaranganwa umutima w’abantu mu kwica urubozo abana, abagore, abagabo,abakambwe n’amajigija. Ibi byaje kwiyongera aho amariye gufata ubutegetsi aho yakomeje guhahamura abantu akoresheje amagufa yanitse hirya no hino hamwe n’ama disikuru yumvisha Umunyarwanda ko nta gaciro agira, ko kugira ngo ugire agaciro ugomba gupfukama ukamukomera amashyi. Bityo ubu Umunyarwanda uri mu gihugu afite ihungabana rikomeye, ryakubitiraho inzara afite bigatuma ahora mu mihangayiko y’ubuzima ntagire umwanya wo gutekereza uko yahangana n’igitugu. Gusa rero na none baravuga ngo utayihinganye (inzara) ntayikira. Ntiwategereza gukira inzara ngo nibwo uzajya gukora kandi ibyo kurya biva mu gukora, ni ukuvuga ko twagombye gukenyera tugakomeza tukarwanya igitugu niba dushaka kugikira.

2. Ese Kagame we akorera nde mu by’ukuri?

(1) Abongereza:

Umwe mu bajyanama ba Kagame ni uwahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Tony Blair. Biratangaje kubona igihugu nk’u Bwongereza kigisha ibindi kubahiriza amahame ya demokrasi kiruca kikarumira mu gihe Abanya Politiki bicwa abandi bagafungirwa ubusa. Biteye agahinda n’ishozi kubona umuntu nka Tony Blair aceceka mu gihe u Rwanda abereye umujyanama rushyirwa mu ma rapports atabarika ruregwa guhungabanya ubusugire bw’ikindi gihugu. Ese byaba ari uko Congo itavuga Icyongereza mama? U Bwongereza bwarengeje urugero aho bushyigikira ko u Rwanda rwakirwa mu muryango w’ibihugu bwigeze gukoloniza (Commonwealth of Nations). Nyamara mu mahame y’uyu muryango hari iry’ingenzi ryitwa “Agreeing to disagree” tugenekereje ni ukuvuga “kwemera kutavuga rumwe”. Biratangaje ko igihugu nk’u Rwanda kibangamira iri hame ntawe ugitunga urutoki. Ibi bishobora gufatwa nk’aho ibyo Kagame akora aba yabigiriwemo inama na Tony Blair. Ikimenyimenyi ni uko Tony Blair atigeze ajya ahagaragara ngo yitandukanye na Kagame!

Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyasohotse kuwa 13 Nyakanga cyagarutse ku guceceka gukabije kw’igihugu cy’u Bwongereza ku ntambara ibera muri Congo. Van Woudenberg ukuriye ubushakashatsi muri Human Rights Watch mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yabwiye iki kinyamakuru ko biteye ubwoba kubona ukuntu abanyapolitiki b’Abongereza bafitanye umubano na Kagame nka David Cameron, William Hague na Andrew Mitchell bacecetse mu gihe intambara yashojwe n’u Rwanda ikomeje guca ibintu. Woudenberg yongeyeho ko kuba u Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa ari nta shingiro bifite kuko rwabihakanye muri 1996, rubihakana muri 1998, rubihakana muri 2008 kandi nyuma byose bikagaragara ko byari ibinyoma.

(2) Abanyamerika

N’ubwo bwose Abanyamerika bajya banyuzamo bagacyaha Kagame ariko usanga ari ibintu bya nyirarureshwa kuko nta ngamba zifatika bamufatira. Duhereye nka mbere gato y’uko Ingabire Victoire afungwa ndetse n’umwunganira akaza gufungwa, perezida Obama yavugiye muri Ghana ijambo rikomeye ryari ryagaruriye Abanyafurika benshi (cyane cyane urubyiruko) icyizere ko Afurika ikeneye inzego z’ubuyobozi zikomeye, ko idakeneye Abategetsi bigira ibihangange (Africa needs strong institutions not strong leaders). Kagame yari mubo Obama yabwiraga. Nyuma aho uwunganiraga Ingabire Prof Peter Erlinder afashwe na polisi ya Kagame agafungwa, Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyize igitutu kuri Kagame kugeza aho Erlinder afunguwe. Nyamara nta gitutu kigeze gishyirwa muri dossier ya Ingabire kandi bizwi ko ari nta reme ifite. Ikigararagara ni uko ubutegetsi bwa Obama budashyigikiye Kagame ariko habura ubutwari bwo kwima amatwi abantu bafite imbaraga zitari nkeya bavuganira Kagame ngo aha wenda yongerewe igihe yakwisubiraho. Abo ni nka Bill Clinton wahoze ari perezida ndetse ubu umugore we Hilary Clinton akaba ari muri government ya Obama. Abandi ni nka Pastor Rick Warren. Aba bagabo bombi Clinton na Warren n’iyo batagize icyo bavuga, gusura u Rwanda (dore ko Warren we yahawe n’ubwenegihugu) bisobanuye gufata mu mugongo Kagame, no kumukingira ikibaba igihe ariho arimbagura abaturage b’inzira akarengane. Mu mategeko ibi byitwa ubufatanyacyaha, igihano gikwiye guhabwa Kagame bagombye kuzagisangira.

Pasteur Warren
Umunsi Kagame yagejejwe mu rukiko kubera ibyaha by'ubwicanyi,
uyu mupasitori w'incuti ye magara utamugira inama yo kwisubiraho azashinjwe ubufatanyacyaha!

Leta zunze ubumwe z’Amerika zubatse ambassade yazo I Kigali muri metero nkeya cyane uvuye ku biro bya Perezida Kagame. Bityo bikaba bizwi neza ko ubutasi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika muri ambassade bukurura ibivugwa n’ibikorwa byose mu biro bya Nyakubahwa Kagame. Kuvuga Leta zunze ubumwe z’Amerika zaba zitazi neza ko U Rwanda arirwo rushoza intambara muri Congo byaba ari ugusetsa imikara. Gusa na none Kagame ni umuntu ugira ibintu byo gushaka kwigenga rimwe na rimwe ndetse akaba yakwanga gukoreshwa. Ibi rero byatumye Abanyamerika batangira gukanga(blackmail) Kagame.

Igikangisho cya mbere Kagame ni raporo ya Mapping ishinja Kagame kuba yarakoze jenoside yasohotse taliki ya 1/10/2010, kugira ngo Kagame atangire gutitira bityo yumve ko ubuzima bwe buri mu biganza by’Abanyamerika. Iyi rapport kugira ngo iceceke Kagame yagiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu “mishyikirano” avuyeyo ahumekaho kabiri.

Igikangisho cya kabiri ni urubanza rwa Charles Taylor. Muri uru rubanza Taylor yaregwaga neza neza ibisa n’ibyo Kagame ashinjwa. Mbere y’uko rusomwa ibinyamakuru byatangaje ko rugomba kubera isomo aba perezida bakora nka Taylor.

Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyo kwa 13 Nyakanga 2012 kivuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zavuze ko ziteguye kugabanya zimwe mu mfashanyo za gisirikare zahabwaga u Rwanda mu rwego rwo guca intege intambara Kagame ashoza muri Congo. Nyamara ubikurikiraniye hafi usanga nabyo ari ibigambo gusa. Iyo biba ari ukuri hari kubaho “embargo en armes” bikagira inzira.

Ibi bikangisho byiyongeyeho ibyabanje nka mandats d’arrets z’Abafransa ndetse n’iza Espagne n’amakuru afitwe n’inzego z’umutekano za Leta zunze ubumwe z’Amerika ku birebana n’iraswa ry’ndege ya Perezida Habyarimana, bituma Kagame atakiri umuntu wigenga, ahubwo yabaye umuntu wamazwe n’ubwoba kuko yumva ko ubuzima bwe abukesha ba Mpatsibihugu. Ishyaka cyangwa se ibigambo byo kwihesha agaciro no kwanga Abakoloni byavugwaga ubu byahindutse gusaba agaciro no gusimbuza ubukoloni bw’Abavuga ururimi rw’igifransa tukayoboka abavuga urw’icyongereza. Umutegetsi rero udafite ubwigenge bw’umutinamanama aba atagishoboye kuyobora igihugu kabone n’aho yaba yaragifashe akoresheje intwaro.

Umwanzuro: U Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’Abana barwo. Naho se Congo yo?

Ese ibibazo bya Congo ntibireba u Rwanda? Nkeka ko Kagame yamaze gutanga igisubizo cye. Ibibazo bya Congo dukwiye kubigira ibyacu kuko iyo inzu y’umuturanyi ifashwe n’umuriro nta cyizere wagira ko iyawe itaza gufatwa. Ikintu cyonyine cyakubuza gutabara umuturanyi ni uko yaba ari wowe wacanye uwo muriro! Iki gisubizo cya Kagame rero kiragaragaza ko rwose ariwe wateye Congo. Gusa nanone Kagame ntacura intwaro, ikindi uguceceka kw’ibihugu by’ibihangange guhatse byinshi, icy’ingenzi kikaba ari uko ari byo biri kwenyegeza umuriro. Ba Mpatsibihugu bamaze kutubona amatwi, bazi ko Kagame agifite igihe kuko Abaturage b’u Rwanda bakigengwa n’ubwoba bwo gupfa. Gusa rero ubu bwoba bwabaye akarande mu myaka 18 FPR imaze ku butegetsi sibwo butuma Abanyarwanda badapfa, gusa butuma bapfa urusorongo.

Gutega amakiririro kuri ONU cyangwa andi mahanga nabyo bihira bake. (Soma inyandiko: Rwanda: Ni Dieu ni l’ONU ». Le peuple rwandais abandonné dans les mains des prédateurs kuri http://www.musabyimana.net/lire/article/rwanda-ni-dieu-ni-lonu-2/index.html). Ibiri kuba kuri Congo nibyo byabaye ku Rwanda muri 1990. U Rwanda rwatewe na Uganda yitwaje ko ari impunzi zitahutse, U Rwanda ruteye Congo rwitwaje ko Abatutsi bo muri Congo bashaka uburenganzira bwabo. Ibyabaye mu Rwanda ni jenoside ebyiri zikurikiranye ariko Abanyamerika ndetse n’andi mahanga baha umugisha imwe indi iribagirana. Ese muri Congo hazaba jenoside zingahe? Ni iyihe izahabwa umugisha ni iyihe izasibanganywa? Nzaba mbarirwa. Aba congoman murabe mwumva. Icy’ingenzi kigaragara ni uko amahinduka aramutse abayeho mu Rwanda, Congo nayo yaboneraho amahoro. Aho amahoro ya Congo arifuzwa koko n'Ubwongereza ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika ?

Enock Safari Buhendwa

busenock@yahoo.fr

Diploma in Commowealth Values and Youth Development.