IGITABO
INKUNDURA
UMWINJIRO
Ibivugwa muri iki gitabo
U
Rwanda rwitwaga u Busuwisi bw’Afurika, igihugu
cy’imisozi igihumbi, Papa
Yohani Pawulo wa kabiri yongeraho ko ari igihugu cy’ibibazo
igihumbi. Nyuma
y’ibyumweru bitatu gusa uwo mupapa wabaye igihangange asoje
urugendo rwe
rwamaze iminsi itatu (7-9 Nzeri 1990), Inkotanyi ziyobowe na Jenerali
Majoro
Fred Rwigema zaturutse iBugande zifata umupaka wa Kagitumba, ahasigaye
zitangira gushinga ibirindiro mu karere k’umutara, hafi ya
pariki y’Akagera. Hari
tariki ya 1 ukwakira 1990. Ubwo hatangiye imirwano yamaze ukwezi kose,
ihagarikwa n’uko ingabo z’u Rwanda zongeye
kwigarurira Kagitumba. Abantu
bibeshye ko ubwo intambara irangiye, nyamara ni ho yari ikijya
gukomera.
Inkotanyi zari zabonye umuyobozi mushya, Majoro Pawulo Kagame, wari uje
gusimbura Fred Rwigema wapfuye mu bambere kandi ari we washoje
intambara.
Iki gitabo kiravuga amateka y’iyo ntambara yabereyemo
amarorerwa akomeye, arimo
itsembabwoko n’itsembatsemba, ikaba yarakuyeho ubutegetsi
bwashyizweho na
kudeta ya gisirikare yo ku wa 5 nyakanga 1973 ibusimbuza ubundi bwa
gisirikare
buyobowe na Jenerali Majoro Pawulo Kagame. Uretse imirwano yabaye mu
byiciro
byinshi, intambara yagize ingaruka nyinshi mu gihugu, ihindura byinshi
ku
ruhande rwa poritiki no mu mibanire y’abaturage. Amashyaka
menshi yarongeye
aremerwa, itangazamakuru ririsanzura, ariko ubwo bwisanzure bamwe
barabwitwaza
kugirango bateranye amoko yari asanzwe abana neza. Ubwo ku ntambara
y’amasasu
yaberaga muri Byumba na Ruhengeri , hafi y’umupaka
w’uBugande, hiyongereyeho
imvururu zashozwaga n’abambari b’ubutegetsi batari
biteguye kwemera poritiki
y’amashyaka ariko n’abanyamashyaka hari aho bashoje
izo mvururu mu byo bise
kubohoza. Inkotanyi na zo zacaga inyuma zigatega ibisasu mu turere
twari kure
y’imirwano, ibyo bikarushaho gutera urwikekwe no gushoza
imvururu mu baturage.
Haje kuba imishyikirano hagati y’intumwa za leta
y’u Rwanda n’iza FPR
Inkotanyi, iyo mishyikirano imara umwaka wose ibera Arusha muri
Tanzaniya.
Amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono tariki ya 4 kanama
1993.
Ayo masezerano yateganyaga kuvanga ingabo z’impande zombi
zarwanaga,
zikaremwamo umutwe umwe w’ingabo z’igihugu.
Yateganyaga n’ibyagombaga gukorwa
mu rwego rwo gucyura impunzi ndetse n’abakuwe mu byabo
n’intambara bari mu
nkambi imbere mu gihugu. Ibyo byagombaga gushyirwa mu bikorwa
n’inzego
z’ubutegetsi zihuriweho n’impande zombi mu rwego
rw’icyo bise igabana
ry’ubutegetsi. Ubwo butegetsi buhuriweho n’impande
zombi bwari bufite
n’inshingano yo gutegura itegekonshinga rishya, bukageza
igihugu ku matora
adafifitse yagombaga gusoza inzibacyuho y’amezi 22.
Nyuma y’amezi umunani inzego z’ubutegetsi
zateganywaga n’ayo masezerano
zitarabasha kujyaho kubera ibibazo bya poritiki byariho, indege yari
twaye
Perezida Yuvenari Habyarimana w’u Rwanda na Sipiriyani
Ntaryamira w’uBurundi
yarahanuwe , abayirimo bose barapfa. Urwo rugomo rwabaye tariki ya 6
mata 1994
rwashyize igihugu mu kaga gakomeye, ibyari icyizere
cy’amahoro bihinduka induru
n’imiborogo, igihugu kiba imivu y’amaraso.
Itsembabwoko n’itsembatsemba bikwira
uRwanda rwose, bikozwe n’interahamwe za MRND hamwe
n’abandi baturage
babishowemo ahanini ku ngufu kandi biyobowe n’ubutegetsi
bwariho. Ku rundi
ruhande, inkotanyi na zo zarimo kurwana inkundura zigamije kugenzura
uturere
twose tw’igihugu ari nako zagendaga zigota umujyi wa Kigali
mbere yo kuwufata
tariki ya 4 nyakanga 1994. Utwo turere twose zanyuzemo ni ko zakoragamo
ubwicanyi bukomeye ku baturage batashoboye guhunga, urwo rugomo rukaba
rwarakomeje nyuma y’uko zishyiraho ubutegetsi ku ya 19
nyakanga.
Iki gitabo kirerekana ibimenyetso byinshi by’ukuntu ubwicanyi
bwateguwe n’uko
bwakozwe, ibyo bikaba bivuguruza abahamya ko amahano yabaye ari
umujinya
abaturage batewe n’iyicwa ry’uwari umukuru
w’igihugu. Kiravuguruza ibyo FPR
yakwije hose ivuga ko yahagaritse jenoside, kikerekana ko icyo
yarwaniraga ari
ubutegetsi bwonyine, ikaba itari ifitiye impuhwe abatutsi bari imbere
mu
gihugu. Ni na yo mpamvu ishobora kuba ari yo yahanuye indege ya
Habyarimana
kandi byarabonekaga ko igikorwa nk’icyo cyagombaga kubagiraho
ingaruka
ziremeye. Muri urwo rwego, FPR yanarwanije ko amahanga yatabara akaza
guhagarika jenoside ndetse yanga no gushyikirana na guverinoma yari
iyoboye
ubwicanyi kandi na byo wenda hari icyo byajyaga kuramira.
Hakoreshejwe amaraporo yizewe, nk’iya René Degni
Ségui woherejwe na komisiyo ya
LONI yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu,
n’ubuhamya bunyuranye, burimo ubwa
liyetona Abdul Ruzibiza, iki gitabo cyerekana uburyo FPR yakomeje
poritiki
y’ubwicanyi mu gihe yabaga itsindagira muri disikuru zayo
ubushake bwo kunga
abanyarwanda. Guverinoma ya mbere FPR yashyizeho yari iyobowe na
Fawusitini
Twagiramungu yerekanywe nk’ikimenyetso cyo gushyira mu
bikorwa amasezerano ya
Arusha kuko yari ihuriweho n’amashyaka yateganywaga muri ayo
masezerano ,
uretse MRND kubera uruhare rwayo mu bwicanyi bwabaye, ariko mu
by’ukuri FPR nta
bushake yari ifite bwo gutegura inzira ya demokarasi nk’uko
ayo masezerano ari
cyo yari agamije. Turabagezaho uburyo iyo guverinoma ya mbere yananijwe
kugeza
ubwo ivuyeho nyuma y’umwaka umwe gusa, naho ishyaka MDR
ryabonekaga
nk’irishobora kurusha amajwi FPR haramutse habaye amatora
nyayo ryatangiye
gutotezwa kugeza ubwo risenywe mbere y’isozwa
ry’inzibacyuho. Guhera icyo gihe
amashyaka yemerewe gukora yabaga nta bwigenge busesuye afite, agomba
gukorera
mu kwaha kwa FPR.
Mu nzira ndende yo kubaka igitugu cy’umutamenwa habaye
byinshi, harimo gahunda
zo gucyura impunzi ku ngufu zateye ubwicanyi bukomeye mu nkambi ya
Kibeho n’izo
muri Kongo. Impunzi nyinshi zahizwe bukware kandi zicirwa mu mashyamba
ya Kongo
zihunga mu gihe ingabo za leta y’uRwanda zari mu ntambara yo
gukuraho
ubutegetsi bwa Perezida Mobutu. Raporo ikomeye ya LONI yatangajwe nyuma
y’imyaka 13 ubwo bwicanyi bubaye yerekana uruhare rukomeye
izo ngabo
zabigizemo. Mu mwaka w’2000, Jenerali Majoro Pawulo Kagame
wabaye Visi Perezida
na Ministiri w’Ingabo ubwo FPR yari imaze gutsinda intambara
y’amasasu yaje
gusimbura Pasiteri Bizimungu ku mwanya wa Perezida wa Repuburika nyuma
y’imitego
ya poritiki yafashe isura ry’ihangana hagati
y’Inteko Ishinga Amategeko na
guverinoma. Ibyo byatumye Yozefu Sebarenzi wari Perezida
w’iyo Nteko na
Selesitini Rwigema begura, baranahunga, naho Pasiteri Bizimungu we
yarafunzwe
amaze kugaragaza imigambi yo gushinga ishyaka rya poritiki. Amatora yo
muri
nzeri 2003 yimitse Pawulo Kagame yari nk’ikinamico ryo gusoza
inzibacyuho.
Intambara ya FPR yakuyeho igitugu cya Perezida Habyarimana ishyiraho
ikindi cya
Pawulo Kagame. Mu ntangiriro igitabo cyerekana uko igihugu cyari
gihagaze mbere
y’intambara kigasozwa cyerekana uko gihagaze kuva inzibacyuho
irangiye. Ese
ibibazo byateje intambara byarakemuwe ? Icyo kibazo kirasubizwa ku
buryo
burambuye.
Igishya muri iki gitabo
n’impamvu
cyanditswe
Bubaye ubwa mbere handikwa mu rurimi rw’ikinyarwanda igitabo
kivuga amateka
y’intambara yahekuye imiryango myinshi
y’abanyarwanda kugeza ubwo imwe muri iyo
miryango izimira. Hari ibindi bitabo byinshi byanditswe mu ndimi
z’amahanga
ariko ntacyo byunguye abaturage benshi batazi izo ndimi kandi bafite
amatsiko
yo kumenya ukuri ku byerekeye impamvu z’iyo ntambara, uburyo
yagenze n’icyateye
amahano yabaye mu mwaka w’1994 ndetse n’ibindi
byose byakurikiye. Aha ni
ngombwa kuvuga ko ubutegetsi bukoresheje Radiyo Rwanda, ibinyamakuru
n’ubundi
buryo bwo gushyikirana n’abaturage budahwema gusobanura
iby’iyo ntambara uko
bushaka hagamijwe kwerekana ko ababushyizeho ari bo bafite ukuri no
guhisha
amakosa baba barakoze.
Birumvikana ko icyo ari ikibazo gikomeye kuko imyumvire
y’ibibazo by’igihugu
n’inkomoko zabyo igira ingaruka ku myitwarire
y’abaturage no ku mibanire yabo.
Twatanga urugero ku manza z’inkiko gacaca zabaye, abaturage
bakaba baragiye
bafatira ibihano bagenzi babo bashingiye ku myumvire idahagije
y’ibyabaye kuko
amakuru babwiwe ari make kandi akaba abogamiye ku ruhande rwatsinze.
Biraruhije
kugirango abaturage bumve ko abaturanyi babo bagizwe ibikoresho
bakishora mu
bintu batari bazi aho biva n’aho bigana. Iyo ni impamvu
ikomeye yatumye iki
gitabo nabanje kwandika mu rurimi rw’igifaransa mpindura
nkacyandika mu
kinyarwanda. Nabonaga abasoma indimi z’amahanga barabonye
uburyo buhagije bwo
kumenya iby’ingenzi byabaye n’ubwo bitabuza abantu
kongera ibyo bazi ku bumenyi
bwari busanzweho. Amakuba nk’ariya yabaye mu Rwanda nta gihe
umuntu yavuga ko
ibyayo byose byarangije kumenyekana.
Intambara yatangiye ndi umunyamakuru, ngira amahirwe yo kuyikurikirana
mu
byiciro byayo byose kugeza irangiye. Bagenzi banjye benshi twajyanaga
mu
mishyikirano ya Arusha n’abo twahuriraga hirya no hino mu
misozi dutara amakuru
y’imvururu n’izindi ngaruka z’iyo
ntambara barapfuye, bazize ibitekerezo babaga
baragize ubutwari bwo kugaragaza cyangwa bazize iby’abandi
baturage bagiye
bazira. Nagize amahirwe yo kurokoka ubwo bwicanyi, imyaka ikaba ishize
ari 17
nkurikirana k’abandi banyarwanda ibyakurikiyeho, bimwe muri
byo akaba ari byo
bisobanura amabanga abantu batashoboraga kumenya igihe amahano
yakorwaga. Byari
biruhije kumva impamvu Prezida Habyarimana yapfuye Ministiri
w’Intebe, Agata
Uwilingiyimana, wari urinzwe n’ingabo za Minuar akicwa, kimwe
n’abandi
banyaporitiki bari barinzwe n’abajandarume. Ibisobanuro
byatanzwe by’uko
abaturage barakaye bakica abaturanyi babo b’abatusi
ababyemera ni bake ariko
bishobora kugeraho bigafatwa nk’ukuri hadatanzwe ibimenyetso
byerekana uburyo
leta cyangwa abanyaporitiki batanze amabwiriza yatumye ubwicanyi
bukorwa.
Iyo ntambwe yo kumenya uko jenoside yakozwe twayigezeho tubifashijwe
n’ibitabo
byagiye byandikwa, cyane cyane igitabo cy’umushakashatsi
witwa André Guichaoua
wabaye impuguke mu manza za Arusha, akaba yarakusanyije inyandikomvugo
z’amaperereza yakozwe ku bantu bashinjwa kuba baragize
uruhare mu bwicanyi. Ni
muri ubwo buryo twamenye uko Sindikubwabo Tewodori yasimbuye
Habyarimana.
Abaturage babwiwe ko byabaye nk’aho ari nta kundi byagombaga
kugenda kuko
itegekonshinga ryo muri kamena 1991 ryateganyaga ko Perezida wa CND ari
we
usimbura Perezida wa mu gihe apfuye cyangwa akagira izindi mpamvu
zituma
ataboneka. Nyamara icyo rubanda itamenyeshejwe nuko iryo tegekonshinga
ryari
ryarasimbuwe n’amasezerano ya Arusha mu ngingo nyinshi, bityo
Perezida
Habyarimana akaba yaragombaga gusimburwa n’umukandida
watanzwe n’ishyaka rya
MRND. Icyo kibazo cyarizwe mu ijoro Habyarimana apfa, haba ibibazo byo
gutoranya uwo mukandida kuko Matayo Ngirumpatse na Yozefu Nzirorera
bashakaga
uwo mwanya. Karemera Eduwari ngo ni we wabakiranuye atanga inama yo
gushyiraho
Sindikubwabo bashingiye kuri rya tegekonshinga. Ibyo byerekana nibura
ko abantu
bakoze inama. Ikindi Guichaoua atangaza gikomeye ni ijambo Karamira
Foroduwaridi yongoreye Yohani Kambanda agiye kumushaka hamwe na
koloneli
Bagosora kugirango bamugire Ministiri w’Intebe. Yaramubwiye
ati : « Ikibazo cya
Agata Uwilingiyimana twagitunganije kugirango dushobore gushyiraho
guverinoma
». Iki ni ikindi kimenyetso gikomeye cy’uko
abanyaporitiki bakomeye
babyumvikanyeho mbere yo kwica Ministiri w’Intebe wahatanaga
ashaka uburyo bwo
kujya kuvuga ijambo kuri Radiyo Rwanda ryo kugarura umutuzo mu gihugu.
Mu kindi gitabo cyitwa « Aucun témoin ne doit
survivre » cyanditswe n’imiryango
ibiri irengera ikiremwamuntu harimo amabarwa y’abategetsi bo
hejuru batangaga
amabwiriza mu nzego zo hasi yo gukangurira abaturage guhiga umwanzi aho
yari
aherereye. Ababurugumestiri bamwe banze kwitabira ayo mabwiriza,
nk’uwa komini
Mugina, muri perefegitura ya Gitarama, n’uwa Nyabisindu muri
perefegitura ya
Butare, barishwe. Ibyo byose ni ibimenyetso byerekana ko atari
uburakari
bw’abaturage bwateye jenoside. Ibyo kubisobanurira abaturage
mu rurimi bumva nabonye
ari ikintu cyabafasha kuko nanjye ubwanjye byaramfashije.
Nyuma ya jenoside nabaye Ministiri w’itangazamakuru. Icyo
gihe cyri gikomeye
cyane ku buryo ibibazo twagize muri guverinoma ubwabyo byari bikwiye
igitabo.
Abantu ntabwo basobanukiwe ukuntu nyuma y’amezi make
guverinoma igiyeho
Twagiramungu washinjwaga gushyigikira cyane FPR yatangiye gushwana na
Kagame
bikanyura no kuri Radiyo Rwanda. Ntabwo basobanukiwe ukuntu
umuministiri
w’umunyabwenge nka Seti Sendashonga wari no muri FPR
yashwanye na yo akagomba
kwegura nyuma y’umwaka umwe, hanyuma ikamusanga iNayirobi
ikahamwicira. Ibyo
bintu kuba narabikurikiranye nkaba mfite amahirwe yo kuba ngihumeka
numva ari
impamvu ikomeye yo kubibwira abanyarwanda. Hari byinshi numva nshobora
gusobanukirwa vuba kuko nicaranye na bamwe mu bayobora igihugu kuva ku
nsinzi
yo muri 94, iyo ikaba impamvu ituma natinyuka gutanga ibitekerezo ku
mpamvu
igihugu cyahuye n’ingorane izi n’izi.
Izo ni zo mpamvu zatumye nandika iki gitabo, nkaba nibwira ko ari
umusanzu ku
bumenyi bw’amateka y’iriya ntambara.
Kwisegura ku basomyi
Intego yo kwandika amateka y’intambara ntabwo ari ikintu
cyoroshye. Hari ibyo
nibwira ko nzi neza nkurikije ubumenyi buriho muri iki gihe ariko
ubushakashatsi bukaba buzerekana ibindi. Nshobora no kwibeshya bamwe mu
basomyi
bakazahita babona ko bimwe mu bintu bazi neza, wenda baranabihagazeho,
byanditswe mu buryo bunyuranye n’ukuri. Mpise mbiseguraho
rugikubita, nsaba ko
abazabishobora bazakora ku buryo ayo makosa amenyekana, icyangombwa
nuko ukuri
gushyirwa imbere, kandi amateka ntiyandikwa rimwe gusa. Ndagirango
nisegure no
ku bazasanga ibintu bimwe bikomeye bifuzaga kumenya ntarabivuze
bihagije
cyangwa ntaranabivuzeho. Muri iki gitabo nta mwanya uhagije twahaye
imanza
zikomeye zirimo kubera Arusha. Twahisemo kwibanda ku byashoboraga
gutuma abantu
basobanukirwa n’ibyabaye cyangwa ibirimo kuba muri iki gihe.
Twashoboraga no
kuvuga ku buryo burambuye kurushaho intambara y’abacengezi
yahitanye abaturage
benshi ariko mu by’ukuri amakuru yayo yamenyekanye ku buryo
bwizewe ni make.
Birasaba ko abazi uko yagenze bazayandikaho ku buryo
bw’umwihariko. Twiseguye
kandi ku basomyi bazasanga ibivugwa muri iki gitabo bitabavuga neza
cyangwa
byibutsa ibikorwa bimwe bifuzaga ko byibagirana. Kwandika amateka
y’intambara n’urugomo
byabaye mu gihugu byasabaga guca muri izo nzira.