Ikibazo cy’ingona zica abaturage muri Nyabarongo cyagombye
kurenga  ‘ akabazo’

Ku itariki: August 21, 2017

http://www.bwiza.com

 Ingona 

Ikibazo cy’abaturage baturiye umugezi wa Nyabarongo mu gice kirimo ingona gikwiriye kurebwa ‘nk’ikiza gikomeye’,  gikomeje gutwara ubuzima bw’Abanyaranda cyagombye guhagurukirwa, dore ko usanga bamwe mu bayobozi bakomeje kugifata nk’ikibazo cyoroshye, nyamara abaturage badahwema kugaragaza akababaro  kabo katabonerwa igisubizo.

Agaciro k’Umunyarwanda( value) karuta ibindi byose, u Rwanda rwagiye rwitwara kigabo mu bibazo bitandukanye abaturage bagiye bahura nabyo. Ibyo bibazo byahagurutsaga inzego zitandukanye za leta ngo bikemuke mu maguru mashya. Ingero ni amapfa yateye mu Ntara y’Iburasirazuba mu myaka ibiri ishize, agahagurutsa Leta ikabagenera ubufasha bw’ibiribwa ndetse igakaza n’ingamba za gahunda yo kuhira imyaka.

Imbwa zaryaga abaturage nazo ni ikindi kibazo cyahagurukiwe na leta mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’ inyamaswa zoneraga abaturage ziturutse muri pariki y’Akagera, nacyo cyafatiwe ingamba zirimo gucukura umusingi munini utuma izo nyamaswa zitongera kugera muri iyo mirima y’abaturage.

Ingona zo muri Nyabarongo zimaze kwica abaturage batandukanye.Bamwe bavuga ko izi ngona zashyizwemo mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibidukikije, kuko ngo harimo ifi nini zaryaga andi mafi mato zigatuma atororoka.  Gusa ngo icyo kibazo si cyo izi ngona zakemuye kuko zagiye kwihisha aho inka zashokeraga zitangira kuziraramo zizica, ubu zirica abantu.

Abaturage bumiwe
                                     Abaturage bari aho mugenzi wabo amaze gutwarirwa n’ingona

Hari n’abavuga ko ibyana byazo byaba bituruka mu kiyaga cya Muhazi, bikagera mu mugezi wa Nyabarongo biciye mu wa Nyabugogo wisukamo.

Gusa hibazwa niba urwego rwaba rwarazishyize muri uyu mugezi rwaratekereje ibyo zizajya zirya ndetse   n’uko zizajya zigabanywa, kuko zikomeje kororoka zaruta ibidukikije biri muri ayo mazi. Ikindi cyakabaye cyaratekerejwe ni ubuzima bw’abaturage basanzwe bakoresha uyu mugezi mu ngendo n’ibindi bikorwa bitandukanye, none zikaba zimaze kwivuganamo benshi.

Ku ruhande rw’Umurenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge zimaze kwivugana babiri mu kwezi. Ku gice cya Kamonyi , abahatuye bavuze ko zimaze kwica abantu batandatu muri uku kwezi.

Mu ngero za vuba, biravugwa ko ku mugoroba w’ejo hashize, ku Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2017, ingona yongeye gutwara umugore wari wimukiye  vuba mu Mudugudu wa Mataba Akagari ka Masaka mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi, hafi ya Nyabarongo. Uyu mugore yamutwaye agiye kwahira  ubwatsi ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba. Gusa Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarika buhakana aya makuru.

Mbere yaho ku wa gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 18 Kanama yishe uwitwa Habamenshi Oreste w’imyaka 54 wari utuye muri aka kagari, asiga abana 6 n’umugore wamubonye ingona imurengana, akagerageza guhangana nayo akurura ikoti yari yambaye ariko bikanga bikaba iby’ubusa kuko yamurushije imbaraga, yabona na we ishaka kumutwara akarekura.

 Umuturage

                                   Umwe mu batuye muri uyu murenge wa Rugarika yumijwe n’ibyabaye

Uyu mubyeyi yahise ajya muri coma, abamubonye bamusanga aho yari aryamye mu rutoki bamujyana kwa muganga.

Aba biyongera ku mugabo witwa  Tugirimana Jean Pierre  wo mu kigero cy’imyaka 27 wo mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Mageragere yishe tariki ya 12 Kanama  uyu mwaka asiga umugore n’umwana, ndetse na Nyirampakaniye Sperata yishe tariki ya 23 Nyakanga 2017 wasize abana bane, uyu mugore yanayoboraga Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Kagari ka Kavumu.

Abayobozi bashinja abaturage uburangare

Hari bamwe mu bayobozi basa n’abashinja abaturage baribwa n’izi ngona uburangare, rimwe mu bitangazamakuru bavuga ko abaturage bakwiye kwirinda kugera aho izi ngona ziri. Ibi ni ukuri koko kuko ntawakwigemurira urupfu arureba, ariko se urugo rwabuze amazi rwo rwakora iki?

 Gutesha

Abaturage mu gikorwa cyo gutesha ingona umurambo wa mugenzi wabo

Abaturage bo mu tugari  dutatu tw’Umurenge wa Rugarika ntibafite amazi, nkuko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge Nsengiyumva Pierre Celestin.  Abo baturage banatanze n’amafaranga mu bushobozi bwabo bubakisha imiyoboro yatuma amazi abageraho, ariko ntabageraho kubera ko moteri yayazamuraga yapfuye, ubuyobozi ntibwagira icyo bukora kuri iki kibazo. Icyo bwababwiye ni uko bazajya bihangana bakajya kuvoma ku yandi mavomo ari muri uwo murenge nubwo ari kure yabo.

Mu karere ka Nyarugenge, mu gice cya Mageragere batangiye guhagurukira iki kibazo bubaka amavomo azafasha abaturage,  ndetse banahumuriza aba baturage ko nta we uzongera kuribwa n’ingona, ariko nabo bakirinda kwegera  iyi Nyabarongo.

Iyo ni imwe mu ntambwe yatewe, ariko na none hakwiriye kugira igikorwa kirenze kubuza abaturage kwegera uyu mugezi, mu gihe bakomeje gutaka ikibazo cy’amazi,  kuko n’iyo batagiye kuvoma bajya kwahirayo ubwatsi n’ibindi.

 Ingona

                                        Uko baba babona ingona mu mazi

Muri iki gice ku mpande zombi hakwiye gushyirwa ibimenyetso biharanga ko ari ahantu hakururira umuntu ibyago (Zone en danger), hibandwa ku hakekwa izo ngona. Kubera yuko nubwo ubuyobozi buvuga ko bwagiriye abaturage inama yo kutongera kwegera uyu mugezi, hari abashya bahimukira umunsi ku wundi batazi ko aho hantu habakururira ibyo byago.

Nkuko byagiye bikorwa mu mihanda, ahavugwaga impanuka  zidasanzwe nko ku Mukobwa mwiza mu karere ka Huye,  hashyizwe ibyapa biburira abakoresha uwo muhanda, i Shyorongi aho imodoka zakundaga guhirima mu manga ihari hakaba harashyizwe ibyuma bitangira imodoka, kuri Nyabarongo hakwiye gushyirwa ibyo byapa ndetse n’ibyuma bituma abantu batigemurira urwo rupfu.

Ababyeyi bamaze kubura abana babo, abana babura ababyeyi, inshuti n’abavandimwe, ni ikibazo kibababaje, kugeza ubwo bamwe muri bo basaba indishyi y’akababaro kubera ababo baburiye ubuzima muri uyu mugezi, nta rwego rwa leta rwari rwavuga ku kijyanye n’izi mpozamarira, dore ko no kubihanganisha hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze babikoze nyuma yuko bikomojweho mu itangazamakuru.

 Ivomo

                                             Ivomo abatuye Mageragere baherutse kubakirwa

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba aherutse kuvuga ko  izi nyamaswa zigomba kubungabungwa, agira ati “Ni mu buryo bwo kurengera ibidukikije n’izo nyamaswa ziba zisa n’aho zigiye kurangira tugomba kuzibungabunga, ahubwo ikibazo ni turazibungabunga gute, tunabungabunga  ubuzima bw’abaturage bacu. »

Abaturage basaba impozamarira ku babo bicwa n’izi ngona mu rwego rwo kuzirikana ko abicwa aria bantu atari inyamaswa.

Umwe muri bo ati “By’ibura niba itwaye n’abantu banjye banamenya ko itwaye abantu kandi ari ikiremwamuntu banaduhe n’impozamarira y’umuntu wacu.”

Abaturage bavuga ko babujijwe kuzica, icyo bakora iyo itwaye umuntu ni ukujya mu bwato bakazenguruka uyu mugezi bashaka kuyitesha, ariko inshuro zose babigerageje byabaye iby’ubusa.

Icyo kibazo cyari gikwiye guhagurutsa inzego zitandukanye, kikarenga urw’akarere, ibigo n’inzego za leta nka, MIDIMAR, RDB, Rema, Minaloc na Polisi y’igihugu.

Ntakirutimana Deus/bwiza.com

JK : Kanda usome inkuru z’abandi banditse  kuli izi ngona zamaze abantu.

1.    Umubyeyi Nyirampakaniye yishwe n’ingona agiye kuvoma muri Nyabarongo

2.    Umuturage wa gatatu yariwe n’ingona zo muri Nyabarongo agiye kuvoma

3.    Ingabire wa Transparency yavuze kubaribwa n’ingona bavoma Nyabarongo

Abategetsi b’u Rwanda ali ingona zo muli Nyabarongo ali n’abaturage bakeneye amazi amahitamo yabo araba ayahe ko abatuye Kigali bemeza ko amazi asigaye abahenda kuruta ibyo kulya?



Reba uko byali byifashe kuli Nyabarongo ubwo ingona yali imaze gutwara umuturage.



Tweet