Umuyobozi wa Transparency Rwanda ntiyumva ukuntu ari mu cyiciro cy’ubudehe nk’icya Makuza

http://www.ukwezi.com

Chief Editor | 2-08-2016

 
 Ingabire

Mu gihe hirya no hino mu gihugu usanga umubare munini w’abaturage bijujutira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, hari na bamwe mu bayobozi batemera na gato ibyo bashyizwemo. Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Transparency International mu Rwanda, nawe ntiyumva ukuntu yashyirwa mu cyiciro kimwe n’umuherwe Makuza ufite inganda n’umuturirwa mu mujyi wa Kigali.

Ubwo yari yatumiwe kuri Radio Ubuntu butangaje mu mpera z’icyumweru gishize, Ingabire Marie Immaculée yashimangiye ko kuba baramushyize mu cyiciro cya 4 cy’ubudehe kigizwe n’abaherwe, ari ukumushinyagurira kuko adakwiye kujya mu cyiciro kimwe na Makuza ufite inganda n’indi mitungo myinshi.

Immanculé

Ingabire Marie Immaculée ati: "Njyewe nibara mu bakene... Icyiciro cya 4 nyine uwanshyizemo nanjye ndashaka kuzamubaza. Yahereye he anshyira mu cyiciro cya 4 koko? Biriya byo ni ukunshinyagurira. Nonese uzanshyira mu cyiciro cya 4, nka Makuza ufite inganda n’inzu imeze kuriya umushyire mu cya kangahe? Nonese uzanshyira muri kimwe nawe?... Ibyo ni ukunzamura mu ntera mu buryo bukabije, kandi intera ntanakabakaba."

 Inzu ya Makuza

Ingabire ntiyumva ukuntu yaba mu cyiciro kimwe n’umuherwe Makuza ufite inyubako nk’iyi n’inganda

Ingabire Marie Immaculée kandi, ashimangira ko mu byiciro by’ubudehe harimo akarengane, cyane ko uretse n’abari mu byiciro badakwiye hari n’abibuze bigatuma babura uko bishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

JK : Si Mme Ingabire Immaculée wenyine utumva ibijyanye n’ubudehe bw’Inkotanyi kuko n’abaturage ubwabo ubudehe bwabahejeje m’urujijo.

Iyumvire :



Tweet

Partager