Rwanda:Victoire Ingabire yagejejwe imbere y'urukiko rwa Gasabo.

Ally Y.MUgenzi

 Victoire Ingabire

Victoire Ingabire, umuyobozi w'umutwe FDU INKINGI wafashwe uyu munsi mugitondo, nyuma ya saa sita yagejejwe imbere y'abacamanza b'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Yahakanye ibyaha 3 aregwa byo guhakana jenoside,gukorana n'umutwe w'ibyihebe no kubiba amacakubiri mu baturage.

Umuburanira yasabye ko yaburana arihanze, abacamanza bavuze ko bazatangaza umwanzuro wabo ejo.

Ingabire araye muri kasho ka polisi, FDU INKINGI yasohoye itangazo ryamagana ifatwa ry'Ingabire, yavuze ko uzakomeza guharanira wandikishwa nk'ishyaka ryemewe n'amategeko mu Rwanda.