Objet: *DHR* IKINYOMA KIRAGENDA GIKUBITIRWA AHAREBA INZEGA MU RUBANZA INGABIRE ABURANA NA KAGAME

 

Nk'uko nari nabibabwiye uyu munsi hakomeje urubanza Kagame yatangije aho arega Ingabire ibyaha bitandukanye birimo ibyo kurema umutwe wa gisirikari hagamijwe igitero cy'intambara ariko mu by'ukuri ikimaze kugaragara ni uko uyu mutwe ahubwo waremwe na Kagame igihe yavugaga ko Ingabire azasekura urukuta rw'amategeko. Icyagaragaye kugeze ubu ni uko uru rukuta nta ruriho ahubwo hahimbwe umugambi mubisha wo gufasha Kagame kwikiza Ingabire. Ibi ndabivugira ko muri iyi minsi ibiri abashinja Ingabire ko bafatanyije muri ibi bikorwa ari abanyabinyoma bakorera Kagame bakemera ibyaha bigaragara ko nabo bibeshyera ariko ku butegetsi bw'igitugu niko bumera. Muti ese ibi urabivuga ubikomora he?

Nk'uko nakabikenze urubanza rwakomeje hakomeza kubazwa ibibazo Nditurende Tharcisse ariko umucamanza abanza gusaba uwunganira Ingabire kuguma ku bibazo byanditse gusa kuko ngo ibindi bireba urukiko gusa. Habaye nanone impaka kugeza ubwo uwunganira Ingabire Me Ian Edwards abwiye urukiko ko rumwemerera ko ari rwo n'ubushinjacyaha bonyine bagomba gushinja ko abunganira Ingabire nta jambo bafite ngo bagaragaze ko abashinja uwo bunganira bavuga ibinyoma. Yagize ati niba uko ariko mumbwira ko ubutabera bwo mu Rwanda bukora ati ubwo ndabifata gutyo. Umucamanza yumvise ko umwe mu bunganira Ingabire atangiye kunenga ku mugaragararo imikorere y'ubucamanza bwo mu Rwanda bwakunze kumubwira ko amategeko yo mu Rwanda atandukanye n'ayo mu Bwongereza, yahise yemera bya nyirarureshwa urubanza rurakomeza.

Mu gihe Nditurende Tharcisse yabazwaga uko yajyanye na Habiyaremye Noel i Burundi aho bavuga bafatiwe, yavuze ko bahuriye Tanzaniya Nditurende avuye i Congo naho Habiyaremye ngo yari yaturutse Zambiya kuko ari ho yabaga. Icyatangaje ni uko yavuze ko bavuganye Nditurende ageze Tanzaniya ngo ubundi ntabwo Habiyaremye yari azi ko Nditurende yavuye Congo yagiye Tanzania. Aha uwunganira Ingabire akaba yabwiye urukiko ko bigaragara ko aha hari ikinyoma kuko abantu ngo bateganyaga kujyana i Burundi kureba general Adolph Nshimirimana ngo wari yatumyeho Nditurende baba barapanze uwo mugambi bari Tanzaniya kandi mbere batari bawuziranyeho.

Abajijwe igihe bafatiwe i Burundi n'aho bajyanywe bamaze gufatwa yavuze ko bafashwe taliki 22 Nzeri 2009 bahita boherezwa mu Rwanda. Abajijwe aho bajyanywe bageze mu Rwanda n'uwabajyanye avuga ko bajyanywe i Kami bajyanwa n'abasirikari ba RDF (Rwanda Defense Forces) bari bayobowe n'umusirikari mukuru ngo atashoboye kumenya amazina. Abashinjabyaha bose uko ari batatu bahise bagwa mu kantu, baramanjirwa ku buryo bagerageje uko bashoboye ngo Nditurende abarebe bamubuze kuvuga ibya Kami ku buryo uwabarebaga wese yabonaga ko bari bihebye bitavugwa. Me Edwards yabajije icyo Kami bivuga maze umushinjabyaha Ruberwa asaba ijambo nuko impaka zitangira ubwo. Uyu Ruberwa yavugaga ko niba Nditurende avuze ibya Kami agomba kuba ari we ubisobanura kuko ngo bazi ko Kami ari ikigo cya gisirikari.

Me Gatera yahise asaba ijambo maze agerageza kuvuga Kami uko ngo ayumva dore ko ngo hari umusirikari yigeze kunganira wafungiwe muri icyo gihome akavuga ko yakorewe iyicarubozo rikabije muri icyo kigo. Ruberwa yahise atera hejuru avuga ko Me Gatera atagomba kuvuga ibyo by'iyicwarubozo kuko ngo atari byo. Me Gatera yakomeje asobanura neza impungenge zihari ku ifatwa n'ifungwa rya bariya bagabo (niba ari bo koko) ko bigaragara ko harimo ibinyoma kandi ngo ibyo bashakaga kugaragaza mu gusubiza biriya bibazo kwari ukugirango berekane uburyo bariya batangabuhamya ari ababeshyi ndetse bakaba babiziranyeho n'ubushinjacyaha ndetse ko amaze no kubeshya ku ibazwa rya mugenzi we Habiyaremye Noel aho yavuze ko yatangiye kubazwa kuva taliki 22 Mata 2010 nyamara ibigaragara muri dossier ye yaratangiye kubazwa taliki 26 Mata 2011. Yanerekanye uburyo inyandiko bakoresheje bafata Ingabire taliki 21 Mata 2010 atari byo kuko uko bigaragara mu nyandiko mvugo za bariya batangabuhamya zerekana ko zakozwe nyuma y'uko Ingabire afatwa. Iyo nyandiko yagaragaye muri dossier ya Nditurende umwunganira yavuze ko yabazwa ubushinjacyaha kuko ngo we atayizi. Ibi nibyo byagaragaje ko iyi dossier ya Ingabire yose yahimbwe hagamijwe kumubuza amahwemo nk'uko byavuzwe na Kagame kandi bikaba bigaragara neza ko abakoreshejwe batashoboye kumenya neza uko iteye n'ubwo byakozwe igihe kirekire ndetse n'abashinjabyaha bayikoze nabo bakaba barayikoranye ubuswa bwinshi.

Habayeho gukomeza guterana amagambo ndetse umushinjabyaha Ruberwa asaba urukiko ko rwasaba Me Gatera akareka gukomeza kubatesha agaciro avuga ko bafatanyije amanyanga na bariya batangabuhamya. Urukiko rwabisabye Me Gatera na we avuga ko niba ubushinjabyaha bubona bibabangamiye hakoreshwa irindi jambo rivuga ko abaregwa bemeye ibyaha nta na kimwe basize inyuma nk'uko babishinjwe n'ubushinjacyaha. Urubanza rwarangijwe n'izo mpaka rukaba ruzakomeza kuwa mbere hakomeza kumvwa ibisubizo bitangwa na Nditurende.

Ikindi umuntu yavuga ni uko uru rubanza rugizwe n'impaka gusa ku buryo 2/3 by'igihe gikoreshwa mu guterana amagambo ahanini babuza abunganira Ingabira kuvuga ku bintu bimwe na bimwe.

 

De: Majyambere Juvenal <majyambere.juvenal@yahoo.com>
À: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>, "rwandanet@yahoogroups.com" <rwandanet@yahoogroups.com>, "Umusoto@yahoogroups.com" <Umusoto@yahoogroups.com>, "Great-Lakes@yahoogroups.com" <Great-Lakes@yahoogroups.com>
Date: Vendredi 11 novembre 2011, 18h11