Objet : *DHR* MU RUBANZA RWA KAGAME NA
INGABIRE: IBINTU BYAHINDUYE ISURA
Mu gihe urubanza Kagame ahanganyemo na Ingabire i Kigali rwari rumaze
icyumweru rusubitswe kugirango abashinjabinyoma bakaba n'abatekinisiye ba
Kagame aribo Ruberwa Bonaventure, Mukurarinda Alain na Hitiyaremye Alphonse
bafashe abatangabuhamya babo gutekinika ibisubizo ku bibazo babajijwe
n'abunganira Mme Victoire Ingabire dore ko banze ko bibazwa imbonankubone
kubera gutinya ko bazinyuramo bakavuga ibidahuye n'ibyo bababwiye mu gihe
babatekinikaga, uru rubanza rero (ikinamico) rukaba rwongeye gusubukurwa ejo
taliki 10 Ugushyingo 2011 ku isaa mbili za mugitondo aho rusanzwe rubera ku
rukiko rukuru rwa Kigali.
Nk'uko byakunze kugaragara muri uru rubanza, rwatangijwe n'impaka ndende ku
buryo ibibazo bigomba kubazwa, abunganira Ingabire bahabwa amabwiriza
bagenderaho ariko kubera kwanga gukomeza guterana amagambo basa n'abacisha make
nyamara bazi neza uburyo baza kunyuramo bagafata mpiri abatangabuhamya
b'ubushinjabyaha. Mu gutangira umucamanza (wakunze kwitwa umusifuzi
n'abakurikirana uru rubanza) Rulisa Alice akaba yasabye ababurana ko bakwiye
kugerageza kuvuga iby'ingenzi kugirango urubanza rwihute akaba yavuze ko yifuza
ko rwarangirana n'icyumweru gitaha kuko ngo rwahagaritse akandi kazi kandi ngo
hari n'abandi banyarwanda bakeneye ubutabera bategereje ko uru rubanza
rurangira ngo nabo bagerweho. Ibi abantu bakaba babibonye nk'amabwiriza mashya
yahawe ndetse bakaba batatinye no kwemeza ko rwaba rwaramaze no gucibwa akaba
ategereje gusa gusoma imyanzuro yarwo. Umucamanza akaba yatanze amabwiriza ko
urubanza ruzajye rutangira saa mbili za mugitondo rukarangira saa kumi n'imwe
harimo ikiruhuko cya saa sita cy'amasaha 2 usibye kuri uyu wa gatanu aho akazi
gakorwa kugeza saa saba z'amanywa.
N'ubwo rwaba rwaramaze gucibwa ariko, ndetse abakurikirana bakabona nta
n'amahirwe Ingabire arufitemo bitewe n'imvugo Kagame yagiye yivugira mbere
y'uko uyu mutegarugori ukunzwe cyane n'abanyarwanda batari bake mu gihugu
(hanze byo simbizi abahari nibo babyivugira) atabwa muri yombi, bitewe kandi
n'imyifatire uyu musifuzi Rulisa Alice yakunze kugaragaza muri uru rubanza, mu
iburanisha ry'ejo byagaragaye ko abashinja Ingabire bakaba n'abatangabuhamya
bacuzwe koko. Mu gihe mu bibazo bya mbere uwitwaga ko yatanganga misiyo muri
kariya gatsiko ka bane ariwe Nditurende Tharcisse yavuze ko nta misiyo yari
yahaye uwitwa Karuta JMV yo kujya i Kinshasa usibye gusa gukora contact
physique na Ingabire. Byahise bigaragara ko uyu mugabo (nako ingirwamugabo) ari
umunyabinyoma kuko bitumvikana misiyo ya contact physique icyo ivuze dore konta
n'ikindi yongeyeho usibye iyo contact physique.
Mu gihe kandi yari akibazwa ku kibazo cya 13 ho byabaye agahomamunwa:
abazwa umubare w'amafaranga bakiriye muri Western Union ndetse n'inshuro
bayabonye yatangaje ko atabizi kuko ngo we yarimo yirukanka mu mashyamba arwana
atashoboye kuyamenya kandi ngo nta na raporo yabonaga ngo kuko Vital ariwe wari
ubishinzwe yagombaga kumuha raporo ariko agafatwa n'abasirikari b'abanyecongo
muri operation umoja wetu agahita azanwa mu Rwanda. Umwe mu bunganira Ingabire
akaba yaravuze ko bitashoboka ko umuntu witwa ko akuriye ingabo atamara igihe
kijya kungana n'umwaka wose atarabona amakuru nk'uko yabyivugiraga ko guhabwa
raporo bitashobokaga kubera conditions zo mu ishyamba kandi ko ngo yari
atandukanye na Vital cyane kuko ngo we yabaga Tchiwanja naho Vital aba i
Goma.
Akiri kuri icyo kibazo yabajijwe icyo ayo mafaranga yakoze ahita atanga
lisiti y'ibyaguzwemo byose ntiriwe ndondora. Uwunganira Ingabire Me Ian Edwards
yahise amubaza ukuntu yamenye ibyo bikoresho byose byaguzwe kandi yari amaze
kuvuga ko nta raporo yigeze abona ndetse ko nta n'uburyo yashoboraga
kuyigezwaho kubera conditions zo mu ishyamba aha Nditurende Tharcisse akaba
yarahise aceceka!!! Me Edwrards yahise yereka umucamanza n'abari aho bose ko
iyi ngirwamugabo ibeshya kuko itazi ibyo ivuga. Aha kandi nababwira ko n'abari
bakurikiranye urubanza ndetse n'abacamanza ubwabo bahise bumirwa buri wese agwa
mu kantu, abacamanza basigara barebana bumiwe ari nako bongorerana bagaseka,
ndetse bakurizamo no guhaguruka baragenda ntacyo bavuze. Ibi bikaba bimenyerewe
cyane iyo abunganira Ingabire bagaragaje ukuri bakoresheje ubuhanga buhanitse
bubagaragaraho, bamwe bakabona ko iyo bahuye n'ikibazo nk'icyo bahita
bahaguruka bose bakagenda, igitekerezo cya benshi kikaba kuvuga ko baba bagiye
gusobanura ingorane bahuye nazo bityo ababaha amabwiriza bakababwira uko
babyifatamo. Aha hakaba ari naho nahereye nandika inkuru yagiraga iti: ESE
UBUCAMANZA BWA KIGALI BWABA BWITEGUYE GUHINDURA IMIKORERE NYUMA Y'AMASOMO
BUHABWA MU RUBANZA RWA INGABIRE?
Mu kugaruka rero kw'abacamanza ibintu byahise bihinduka kuko umutekinisiye
mukuru (umushinjacyaha) Ruberwa Bonaventure yahise asaba ijambo abwira
umucamanza Rulisa ko akwiye kubafasha bagasaba Me Edwards akareka gukomeza
kubaza ibibazo kuko ngo byatumye nabo bata amutwe bigatuma batakibasha
gukurikira urubanza (nimwiyumvire namwe ngo urubanza Ingabire ategerejemo
ubutabera). Impaka zabaye ndende Nditurende Tharcisse agerageza kuvuga ko rwose
ubuzima bw'ishyamba butoroha ku buryo umuntu atashobora kubona raporo, ariko Me
Edwards yongeye kumubaza uko yaba yaramenye igurwa rya biriya bikoresho avuga
ko yavuganaga na Vital kuri telephone. Ngaha aho yongeye kwinyuramo kuko mbere
yari yavuze ko nta raporo yaba iyo mu mvugo cg mu nyandiko yigeze abona.
Umwunganira yagerageje gusobanura avuga ko Me Edwards adashobora kumva ubuzima
bwo mw'ishyamba ko ngo niba yaranabubonye yaba yari muri kajugujugu
(helcoptere) ariko umucamanza ku nshuro ya mbere muri uru rubanza avuga ko
ibibazo birimo kubazwa ari ibigamije kwerekana ukuri ko bose atari abasirikari
ari nacyo gituma nyine ibyo bibazo bibafasha kumva neza no gusobanukirwa.
Umushinjacyaha Ruberwa yagerageje gusaba ko ibyo bibazo byahagarikwa
ababajijwe bagasubiza gusa ibyo bateguye ubundi hakakwa ibisobanuro ndetse
agerageza no kuvuga bimwe muri ibyo bisobanuro byakakwa n'abunganira Ingabire
kuko ibindi ngo bigamije kubacanganyukisha ngo bikaba bigaragara ko
bitanubahirije amategeko ngo kuko banze cross-examination none ikaba irimo
kubaho, ariko umucamanza wari usanzwe yumvira amabwiriza n'ibyifuzo bya
Ruberwa, mu kwiseguru kwinshi avuga ko bidashoboka kuko ngo ikigamijwe ari
ukumenya ukuri kandi ko umwanya bagezemo ari uw'abunganira Ingabire ariko nabo
abategeka ko bazajya babaza gusa aho batumvise neza kugirango n'urukiko
rushobore gukurikirana ibivugwa.
Tukaba rero uyu munsi dukomeza gukurikirana iyi kinamico niba umucamanza
adahawe amabwiriza mashya dore ko uko bigaragara ibibazo bikomeje kubazwa uko
byatangiye byazarangira ziriya ngirwabatangabuhamya b'ubushinjacyaha bivuruguse
mu bibazo ndetse bigaragara ko bashobora no kurangiza bigaragaye ko
batari baziranye na Ingabire bo batangiye bemeza ko bahuye na we, nyamara we
n'abamwunganira bakaba babihakana ndetse Me Edwards akaba yavuze ko ibibazo
bisigaye bizarangira bariya bagabo uko ari bane (niba aribo koko) bagaragaye ko
ari ababeshyi, bikabya byarakaje cyane abashinjabinyoma kubona
ingirwabatangabuhamya babo bashinjwa n'abunganira Ingabire kuba abanyabinyoma.
Nabibutsa ko ibibazo bireba gusa 2 muri bane: Nditurende Tharcisse na
Uwumuremyi Vital ari nabo bagaragara nk'abari ku isonga muri iyi tekiniki. Umwe
akaba agomba gusubiza ibibazo 75 undi 76 ariko bishamikiyeho n'ibindi bishobora
kubazwa hagamijwe gusobanura neza ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa n'izi
ngirwabatangabuhamya. Ibi bikaba ari ko bizakomeza niba umucamanza atisubiyeho
ngo yumvire ibyifuzo by'umutekinisiye Ruberwa ugaragaza ko ari we uyoboye uru
rubanza.
Ndakomeza mbibakurikiranire uko mbishoboye n'ubwo abashinzwe umutekano kuri uru
rukiko baba bashinyitse amenyo bashaka uko batubuza kurukurikirana dore ko hari
ngo n'uwarashwe aruvuyemo ataha iwe, ariko sinzacika intege ntabagejejeho uru
rubanza kugeza mu isomwa ryarwo niba twese tubaye tugitera akageri.
De : Majyambere Juvenal
<majyambere.juvenal@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr"
<Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>;
"rwandanet@yahoogroups.com" <rwandanet@yahoogroups.com>;
"Umusoto@yahoogroups.com" <Umusoto@yahoogroups.com>;
"Great-Lakes@yahoogroups.com" <Great-Lakes@yahoogroups.com>
Envoyé le : Jeudi 10 Novembre 2011 23h00