Banyarwandakazi,
Banyarwanda nshuti z’u Rwanda Mbanje kubifuriza mwese
isabukuru nziza y’imyaka 50 igihugu cyacu kimaze kigenga.
Ndabasaba mwese ngo
tuzirikane abakurambere bacu baharaniye ko igihugu cyacu kigobotora
ingoma
y’Ubukoloni na Gihake. Uyu munsi twizihiza imyaka 50
y’ubwigenge bw’igihugu cyacu, iyo witegereje
imiterere y’ubutegetsi twakomeje
kugenda tugira kugeza magingo aya, usanga tutaragera ku bwigenge
bwuzuye, buha
umunyarwanda wese ubwisanzure mu gihugu cye. Uyu munsi ubuyobozi dufite
bw’umuryango FPR Inkotanyi ntibuha Abanyarwanda urubuga rwo
kuba batanga
ibitekerezo byabo nta mususu, mu bwisanzure busesuye. Ubigerageje ahita
afatwa
nk’umwanzi w’ubutegetsi akaregwa kurwanya gahunda
ya Leta. Abanyarwanda
ntibahwema gusaba ko batakomeza kuyoborwa butama. Abaturage bakomeje
kwinubira
guturwaho ibyemezo bivuye hejuru mu butegetsi, nta jambo bafite ryo
kugaragaza
icyo babitekerezaho mbere y’uko bishyirwa mu bikorwa. Abanyarwanda bakomeje gusaba
ko bagira ijambo mu bikorwa n’ibyemezo bafatirwa ariko amaso
yaheze mu kirere. Ikibabaje ni uko n’abayobozi
bo mu nzego z’ibanze ubu nabo binubira ko ayo mabwiriza
aturuka hejuru
abageraho basabwa kuyashyira mu bikorwa badahawe igihe gihagije cyo
kubanza
kubisobanurira abo bashinzwe kuyobora. Kubwira umuhinzi utunzwe
n’ibihingwa bye ngandurarugo ngo nareke kubihinga utamweretse
uko hagati aho
arabaho we n’umuryango we, igihe umutegeka guhinga igihingwa
kimwe, utamweretse
ko wabanje kumushakira isoko, kuko icyo gihingwa atari cyo cyonyine
kizamutunga, atabyubahiriza agacibwa ihazabu, yagira icyo akopfora
agafungwa
ngo ararwanya gahunda ya leta, biba ari kumuvutsa uburenganzira bwe. Ivugururwa ribereye umuhinzi
ndetse no mu bundi buzima bw’igihugu ntirikeneye igitugu.
Bisaba ko ubutegetsi
buriho bwa FPR Inkotanyi bwemera guha urubuga amashyaka atavuga rumwe
na bwo
ndetse n’abandi bantu ku giti cyabo, kugirango batange
ibitekerezo byubaka ku
buryo igihugu cyacu cyagira imiyoborere inogeye buri munyarwanda. Kuva taliki ya 16 Mutarama
2010, ishyaka ryacu FDU INKINGI ryimurira ibikorwa byaryo mu Rwanda,
twiyemeje
kuba ijwi rya buri munyarwanda, ukomeje gupfukiranwa, utagira aho
avugira. Ni
ngombwa ko ibibazo biriho mu gihugu tubivugaho nta nkomyi. Ni ngombwa
ko
ubutegetsi bwa FPR INKOTANYI bwemera ko abanyarwanda twese dufite
uburenganzira
bungana mu gihugu, ko kuvuga ibibazo biriho mu gihugu cyangwa kunenga
imikorere
ya Leta atari uguhungabanya umutekano w’igihugu ko ahubwo ari
bwo buryo
bunogeye bwo gutera igihugu cyacu inkingi mu nzira y’amahoro
arambuye. Ntabwo igihugu cyacu gishobora
kugera ku itera mbere rirambye, igihe cyose abene gihugu badafite
ubwigenge
busesuye. Kugirango tuzagere ku bwigenge n’ubwisanzure
busesuye, ni inzira
ndende isaba ubutwari n’ubwitange. Ntimurambirwe
ariko kuko tuzabigeraho. Kuva ishyaka FDU INKINGI
ritangiye ibikorwa byayo mu Rwanda, twashyizweho igitutu
n’iterabwoba.
Abarwanashyaka bacu benshi bashyizwe mu buroko, abandi bakuwe ku mirimo
yabo
bityo bavutswa uburyo bari bafite bwo gutunga urugo rwabo. Ariko
nyamara ibyo
ntibyabaciye intege. Ubwanjye maze amezi 21 mu buroko.
Icyemezo urukiko
rwafashe ndetse n’icyo ruzafata mu minsi iri imbere, ntabwo
cyanca intege, kuko
nzi ko mundi inyuma ndetse nkaba mboneyeho kubibashimira. Guharanira ubwigenge
n’ubwisanzure busesuye, guharanira kugera ku bwigenge nyabwo,
guharanira
iterambere rishinze imizi muri demokarasi, ni intego twiyemeje kandi
nabwo
tuzasubira inyuma cyangwa se ngo turambirwe. Nkinjira muri gereza nasanze
ku rukuta handitse ngo « nta joro ridacya
». Icyo nsaba buri munyarwanda
wese ukunda u Rwanda ni ugushyigikira umugambi mwiza dufite. Ndabasaba
mwese
kutarambirwa aho muri hose kuko inzira ndende turimo ariyo izatugeza ku
Rwanda
twebwe ubwacu ndetse n’ejo hazaza tuzaboneramo amahoro, mu
bwubahane, ubumwe,
twubaka iterambere rirambye, rishinze imizi muri demokarasi. Ubuyobozi bwa FPR INKOTANYI
bwagombye kumva ko budashobora kutuvutsa uburenganzira bwacu
ubuziraherezo,
kuko nta joro ridacya. Inshuti z’u Rwanda nazo kuri
uyu munsi w’isabukuru y’imyaka 50
y’ubwigenge, nabasaba ko mu nkunga yose
batera u Rwanda bakwita mukurufasha gukemura ibibazo bibangamiye
ubwigenge
nyakuri, ubwigenge n’ubwisanzure busesuye no gushinga amahame
ya demokarasi mu
gihugu cyacu. Bityo tuzasigire urubyaro
rwacu u Rwanda ruzira akarengane, n’umuco wo gukemura ibibazo
binyuze mu
mishyikirano, mu mahoro. Turi kumwe kandi twese hamwe
tuzatsinda. Victoire Ingabire Umuhoza Umuyobozi wa FDU INKINGI 01/07/2012 Ubu butumwa
bunyujijwe kuri Bwana Boniface
Twagirimana, Umuyobozi wungirije wa
FDU INKINGI