INTASHYO KU BANYARWANDA N’INSHUTI ZU RWANDA. (Victoire Ingabire Umuhoza)  (VICTOIRE2010)

posté le samedi 08 mai 2010

Umuhoza Victoire

“Pour un Etat de Droit, la Democratie et l’Egalité de chances” ; "For the rule of law, democracy and equal opportunity

INGOYI KU RUREMBO

Kigali, taliki ya 03 Gicurasi  2010

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda,

Amezi abaye hafi ane ntahutse mu gihugu cyanjye nyuma y’imyaka 16 y’amatage n’ubuhungiro. N’ubwo nari iyo bigwa mu bilometero ibihumbi, amarira, agahinda n’akarengane by’Abanyarwanda byantashye ku mutima, maze ndahaguruka ndataha. Nkigeza ikirenge mu gihugu naguye mu gico. Ubutegetsi buriho n’abambari babwo bakoresheje bamwe muribo n’ibinyamakuru byabo, barantoteje, bampindura igicibwa kugeza ubwo noneho bitabaje inzego ngenzabyaha kugira ngo zicure ibinyoma byo kubeshya rubanda kugira ngo banjugunye mu munyururu ngo ntegera abaturage. Icyo bagambiriye nta kindi kitari ukumbuza uburenganzira bwo gukora politiki, kwandikisha ishyaka ryacu FDU INKINGI imbere y’amategeko, no kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu.

1. Ingoyi ku rurembo

Muzi ko ku wa 21 Mata 2010, ubutegetsi bwafashe icyemezo cyo kumfunga. Naraye mu buroko. Uwo munsi mu gicuku bitwikiriye ijoro, baza iwanjye barajagajaga ku buryo imashini 2 zacu n’indi imwe y’umukozi za mudasobwa, icyuma gifotora, za telefoni, ibyangombwa, ibiranga ntego by’ishyaka, ndetse n’akitwa agapapuro kwose, babitwaye mu minyago. Bukeye ku wa 22 Mata, mbifashijwemo n’unyunganira mu mategeko nahawe uburenganzira bwo kuva mu munyururu nkaburana ndi hanze. Mwumvise ko nta burenganzira bwo gusohoka mu gihugu, cyangwa kurenga umujyi wa Kigali ngifite, ndetse ahubwo nkagomba no kwitaba « karame » inshuro ebyiri mu kwezi k’umushinjacyaha mukuru. Cyakora ukuntu ubutegetsi butahwemye kumburabuza kuva nagera mu Rwanda, igishya ni uko ibyo kumbuza amahwemo noneho bibaye icyemezo cyanditse.

N’ubwo mu gihugu gifite ubutegetsi bw’igitugu umuntu wese uharanira demokarasi mu mahoro gufungwa ahora abyiteze, ntawe ushimishwa no kubura ubwigenge bwe. Aha nkagira ngo nshimire abantu bose bagize uruhare mw’ifungurwa rwanjye, by’umwihariko ngashimira abasangirangendo ba FDU Inkingi banshakiye amaboko n’imbaraga zo kuburanisha ngo mfungurwe kimwe n’abaturage baje ari benshi kumva imikirize y’urubanza. Barakubise buzura urukiko. Ni ikimenyetso ko tutari twenyine.

Mwese mwese mboherereje iyi ntashyo mbashimira ubutwari, inkunga n’amasengesho mukomeje kungaragariza. Mboneyeho kubamenyesha iby’ifungwa ryanjye n’imigendekere y’urubanza. Ntimuzatezuke ku mugambi wo guharanira demukarasi mu gihugu cyacu.

2. Urubanza mburana ni urwa politiki.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda,

Uru rubanza mburana ni nk’urubanza rw’amahugu, ni urucabana, kuko n’abandega bazi neza ko ndi umwere. Ariko kubera ko duhanganye muri politiki bitabaje ibinyamakuru bibabogamiyeho, ndetse n’inzego z’ubutegetsi maze barantuka baranyandagaza. Byageze n’aho bankubitira mu biro by’ubutegetsi. Ibyo byose babonye ko bitanca intege kuko nakomeje gushaka kwegera abaturage ngo numve ibibazo byabo, nibwo biyambaje urukuta rw’amategeko bishyiriyeho kandi bakoresha uko bishakiye. Ni bwo batangiye kunsiragiza hafi buri cyumweru guhera mu kwezi kwa Gashyantare nitaba inzego z’abashinzwe ubugenzacyaha by’abagizi ba nabi (CID) kugeza aho ku wa 21 Mata 2010 zifatiye icyemezo cyo kunshyira mu buroko.

Muli make ndazira iki, ndaregwa iki ? Nicyo ngira ngo mbasobanulire. Baranshinja ibikurikira:

- Kubiba amacakubiri mu baturage,

- Kugira ingengabitekerezo y’itsembabwoko (jenoside),

- No gukorana n’umutwe y’ibyihebe birwanya Leta, bita FDLR.

2.1.           Kubiba amacakubiri

2.1.1.      Turi ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi

Nyoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ibyo murabizi. Ni ukuvuga ko ku bibazo byinshi kandi bikomeye biremereye igihugu cyacu tunyuranije na Leta ya FPR imyumvire n’imihamuro yabyo. Ntitwemera kuyoboka ishyaka rimwe ngo ye baba turatinya ko baturega amacakubiri. Itegekonshinga ryemera amashyaka menshi ni ukuvuga ko ryemera ko abantu bagira kandi baharanira ibitekerezo bya politiki binyuranye. Ntidutinya gutangaza ko abanyarwanda bali ku ngoyi y’ubwoba n’ubujiji, ko inzara inuma mu cyaro kandi amavunja akaba yaragarutse. Twamagana gahunda yo guca urutoki ku ngufu kandi ali yo nka y’umukene. Twerekana ko ubuvuzi bugenda nabi kuko nta miti ihari kandi n’ibonetse ikaba ihenda bitavugwa mu gihe nyamara abantu bose babahatira kwinjira muli „mutualité“.

Ivugurura ry’uburezi no guhindura imyigishirize mu cyongereza birakorwa huti huti, bidateguwe neza ngo Leta ishake amashuri ahagije, abarimu bahugurwe n’ibitabo by’inyigisho bibegerezwe. Umwarimu azigisha ate mu rurimi atumva? Ibi biratuma uburezi bw’abana busubira inyuma. Abarimu bigisha amateka y’igihugu bari mu gihirahiro kubera ko ubutegetsi buhora buhindagura amateka uko bwishakiye.

Tugaya imikorere ya za gacaca z’iyi ngoma. Mu muco wa kinyarwanda gacaca zishwinzwe imanza z’imbonezamubano. None iz’ubu zica imanza zisaba  ubumenyi burenze ubw’abagize inteko yazo kandi zirebana n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bikomeye nk‘itsembabwoko, kimwe ko n’uregwa adafite uburenganzira bwo kunganirwa n’umuburanira (avoka).

Hali umushakashatsi w’ikirangirire ukorera Urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda rukorera Arusha, witwa mwalimu André Guichaoua uherutse gusohora umutumba w’igitabo witwa : « Rwanda, de la guerre au génocide » yasesenguye imanza za gacaca, asanga hafi umuntu wese wari mu Rwanda mbere y’ 1994 wari ufite imyaka kuva kuri 14 kujyana hejuru, yararezwe muri gacaca !

Ntitwemera kandi ukuntu abavandimwe bacu bo muri Kongo bishwe urubozo kuva muri 1996 ku buryo ababikurikirira hafi bemeza ko abapfuye babarurirwa muri za miliyoni 5. Ibyo ni bimwe mu bibazo tutabona kimwe n’ubutegetsi buriho, tudashobora kuvugaho rumwe. Ibyo bikitwa amacakubiri.

2.1.2.      Imvugo zimwe z’umukuru w’igihugu zitera kwibaza.

Ubutegetsi buraje bufunze ibinyamakuru byigenga, bushenye amashyaka ayandi buyabujije kurema inteko zayo no kwemerwa n’amategeko, bufunze abanyapoliki nka Mushayidi n’abasilikare bakuru, twavuga tuti hali ikibazo, ngo ni amacakubili. Uti turashaka kwishyira tukizana, umuntu akagira uburenganzira bwo kugira ijambo, Perezida wa Repulika ati abo bavuga ni ibiki? Batumwe na nde? Kuvuga ngo abantu nta mateka bagira, ngo ni umwanda, n’ibindi, bituma twibaza byinshi. Ndetse no kwemeza ko kurasira abantu muri Kongo byari umugambi birababaje.

N’ubwo ntamusubiza kubera ko ndi umubyeyi, numvise izo mvugo muli iyi minsi ndababara cyane. Yaranyandagaje koko, ariko ntibimbuza kumwubaha nk’Umukuru w’igihugu. Ikindi cyantangaje kandi giteye agahinda ni izo mvugo zivuzwe mu gihe cy’icyunamo cy’itsembabwoko ryibasiye abatutsi. Amwe muri ayo magambo yanavugiwe imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. None se ubu kwamagana imvugo nk’iriya byitwe kubiba amacakubiri? Tubyemere ngo ni uko ari ubutegetsi bubivuze ? Oya..

2.1.3.      Ikibazo cy’amoko nticyangombye kuba kirazira

Hali ikibazo kijujurwa hose, abantu badatinyuka gutobora ngo bakivuge, ni ikibazo cy’amoko. Kuvuga ko u Rwanda rugizwe n’inyabutatu ntabwo ari icyaha kandi ubwabyo si n’ikibazo. Aho ikibazo kiri ni ukuzira ko uri Umututsi, Umuhutu cyangwa Umutwa. Umuntu akihandagaza ngo nta bwoko buba mu Rwanda mu gihe imbaga y’abanyarwanda yatikijwe izira ubwoko. Twemera itsembabwoko ry’Abatutsi kuko bahizwe bukware kubera ko ali Abatutsi. Twe turashaka kugena ingamba z’uko icyo kibazo cyacocwa maze ubuzima bwa buri wese bugasugira, hagashyirwaho amategeko n’imitegekere birinda ko ejo hagira uwongera guhohoterwa azira ubwoko bwe. Ngayo amacakubiri nzira, njyewe n’ishyaka nyobora.

2.2.           Kugira ingengabitekerezo y’itsembabwoko

2.2.1.      Twemera ko habaye itsembabwoko mu Rwanda.

Njyewe n’ishyaka nyobora FDU Inkingi, ryashinzwe mu mwaka wa 2006, twemera ko mu mwaka w’1994 mu Rwanda habaye itsembabwoko (génocide) ryibasiye Abatutsi. Twemera kandi ko muri icyo gihe, mbere yaho na nyuma yaho habaye itsembatsemba (crimes contre l’humanité) rireba ibindi bice by’abanyarwanda. Ibi byose ni ibintu Abanyarwanda biboneye kandi byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye wa LONI mu cyemezo cyawo cya 955 cy'umwaka wa 1994. Tuvuga kandi ko duharanira ko umuntu wese ufite uruhare muri ubwo bwicanyi buhebuje bwibasiye inyokomuntu, uwo ari wese abihanirwa n’amategeko. Kuvuga gutyo ngo ni ugupfobya itsembabwoko.

2.2.2.      Uko tubona ikibazo cy’ubwiyunge.

Duharanira ubwiyunge bw’abanyarwanda, tukaba tubona ko budashoboka igihe cyose akababaro n’akaga karenze by’abahekuwe bose bidahawe agaciro. Dushyigikiye ko Abanyarwanda bo mu moko yose bakura kirazira bakavugana imbona nkubone amakuba yagwiriye igihugu. Bagomba kwicarana bakigira hamwe imigambi ituma bose babana mu gihugu mu bwubahane no mu mahoro. Ubutabera nabwo bugomba kwisanzura bugakora akazi kabwo, nta kuvangura.

2.2.3.      Gusenya urwibutso rwa demokrasi

Mw’ijoro ryo ku wa 1 Gicurasi 2010, ubutegetsi bwashinyaguriye urwibutso rwa demokrasi ubwo bwitwikiraga ijoro bugataburura ibisigazwa bya nyakwigendera Dominiko Mbonyumutwa, Perezida wa mbere wa Republika y’u Rwanda. Icyo gikorwa kirapfobya amahame ya demokrasi no kwishyira ukizana ku buryo budasubirwaho. Biragaragaza kandi intambara yo kuzimangatanya amateka y’igihugu bityo bikerekana ko Leta isuzugura ibyo Abanyarwanda bemera.

2.3.           Gukorana n’umutwe w’iterabwoba ugizwe n’ingabo za FDLR

Ndagira ngo ngaruke gato kw'ijambo navuze taliki ya 16 Mutarama 2010 ku kibuga k’indege i Kanombe, ngikandagiza ikirenge bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’imyaka 16 nari maze ishyanga. Narababwiye nti : “ Ndi umukobwa utashye iwacu, ntabaye mu mahoro, nje gufatanya n'abanyarwanda kwigobotora ingoyi y'ubwoba, y'ubukene, tugafatanyiriza hamwe mu bitekerezo binyuranye dufite, mu kwemera kunyuranye dufite tukwubaka urwatubyaye. Simperekejwe n'ingabo kuko nje mbasanga, nsanga ababyeyi, basaza banjye, barumuna na bakuru banjye. Umwana utaha iwabo ntiyimirwa” (…) Ntidukeneye indi ntambara. Amaraso yamenetse ntagira ingano. Ntibizongere na rimwe…”

Iyi mvugo abategetsi baragira ngo nyongereho iki ngo banyurwe ?  Ntidukeneye kurwanirwa n’inyeshyamba. Imyaka ibaye 16 iyi Leta ihanganye n’izo nyeshyamba, icyo kibazo ntikirangira, nyamara ningombwa ko gicyemurwa  burundu. Turashaka amahoro. Turamagana byimazeyo izo ntambara zatumye abaturanyi bo muri Kongo babarirwa muri miliyoni 5 babura ubuzima bwabo. Kurangiza ikibazo cya FDLR bizatuma abo baturanyi nabo bagarura agahenge, bisuganye bashake amahoro iwabo.

Abakoresha intambara si nako banagera ku mahoro. Kuki ariyo twashakamo umuti n’abayikoresheje nta mahoro bazanye?

Ubutegetsi buzakomeza buzane insorongo y’abahoze muri uwo mutwe wa FDLR, bubeshye ko dukorana, budushinje ibyo bazumvikanaho byose. Igisubizo cyacu ni kimwe. Ibibazo igihugu cyacu gifite ntabwo ari ibyo gucyemurwa n’intambara bizakemurwa n’ibiganiro hagati y’abanyepolitiki. Ese ubundi aba Koloneli bavugishwa amangambure nka bariya bamarira iki umuntu koko? Kuki Leta yabafunze kuva mu wa 2009 mbere y’uko ngaruka i Rwanda, ntibacire imanza ikaba ibibutse ubungubu, ngo baze kunshinja ibinyoma?

Gufata icyemezo cya politiki cyo gucyura ishyaka mu gihugu ngo duhangane n’ingoma iriho ntitwagifashe tujenjetse. Twabanje gushyira hamwe ibitekerezo, dusesengura inzira zose zishoboka  ngo ducyemure ibibazo bya politiki by’ingutu byugarije u Rwanda ndetse tureba n’ingaruka. Twahisemo inzira y’amahoro kugira ngo hatazongera kumeneka amaraso muri iki gihugu.

Abagize umutwe w’inyeshyamba FDLR ni Abanyarwanda. Bakeneye nabo amahoro kugira ngo bashyire intwaro hasi batahe. Abashinjwa itsembabwoko n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu bazisobanure mu butabera busesuye. Abandi, bahabwe ukuntu basubizwa mu buzima busanzwe no mu kazi. Ariko se watoteza ndetse ukanafunga inzirakarengane uyirega ko yavuganye na bamwe muri izo nyeshyamba, maze ukazizeza ute ko zizataha zikagira umutekano?

Ntitwemera rwose politiki ya Leta ya FPR ku kibazo cya FDLR, igenda ikarobamo umwe umwe mu gihe ikomeje intambara n’abasigaye. Ni nk’aho idashaka ko iyo ntambara irangira.

Nkaba niyemeje ko niba abaturage bangiriye icyizere ngatorerwa kuyobora igihugu, nzashinga Guverinoma kugirana imishyikirano itaziguye na FDLR. Abakoze amahano bazaburanishwa. Tuzirikane ko nta kindi gihugu bagira kuri iyi isi kitari u Rwanda.

3.      Uko FDU Inkingi ibona ikibazo cy’ingabo z’igihugu

« Simperekejwe n’ingabo nje mbasanga ». Iri ni ihame rikomeye kandi nkomeyeho. Gutaha nta ngabo bivuga ko ingabo nsanze n’inzego zindi zishinzwe umutekano ari zo zizarinda umutekano wanjye nkuko zigomba kurinda uw’abanyarwanda bose. Ingabo zihari zishoboye akazi kazo. Igihe cyose zizaba ziyemeje kutaba ingaruzwamiheto z’umuntu, zikiyemeza kurangiza inshingano zazo ari zo guharanira ubusugire bw'igihugu, kurinda umutekano w’abanyarwanda bose, kubaha no gushyigikira inzego z’ubutegetsi zishyizweho na demokrasi isesuye, izo ngabo ndazemera. Izo ni ingabo z’igihugu. Izo ngabo zirasaba imicungire myiza y’umwuga wazo no kuzamurwa mu ntera mu buryo buzwi n’amategeko, nta munkundire cyangwa munyangire. Nagira ngo rero mpumurize ingabo z’igihugu niba hari abatari bazi imyumvire yacu ku kibazo cy’ingabo, ko ali iyo.

4.      Umwanzuro

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda

Biragaragara ko ibyo ubutegetsi bundega byose nta shingiro bifite.

Nkarangiza nsaba ibihugu by'inshuti z'u Rwanda kuba hafi abanyarwanda mu nzira turimo yo guharanira ukwishyira ukwizana kwa buri muntu. Nta tuze tuzagira cyangwa iterambere birambye bishobora kubaho mu gihugu cyacu bidashingiye ku kwishyira kwizana kwa buli wese.

Amajyambere yagezweho muri iyi myaka ishize ntashobora kuramba adafite imizi ikomeye ya Demokrasi, isaranganya ry’ubutegetsi, ubwiyunge nyabwo no kwishyira ukizana. Abashima ibyagezweho bakibeshya ko byasimbura demokarasi ntibareba kure kuko nta mahoro nyayo tuzageraho tudafite ukwishyira ukizana.

Nkaba ngira ngo ndangize iyi ntashyo nsaba Umukuru w’igihugu Pawulo Kagame, ko areka ngasubirana uburenganzira bwanjye busesuye bityo ngashobora gukora politiki yanzanye. Nkeneye gukoresha kongre y’ishyaka, nkaryandikisha maze rikabona ubuzimagatozi. Niyemere dupinganwe mu matora, abaturage bihitiremo uwo bashaka.

Uwiteka aturinde twese.

Madame Victoire Ingabire Umuhoza
Umuyobozi wa FDU Inkingi.

http://www.fdu-rwanda.org
http://www.victoire2010.com
Join us on Facebook : http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza-for-President/109504816547
Watch us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123- Follow us on Twitter : http://twitter.com/VictoireUmuhoza

Inkingi Forces Démocratiques Unifiées
United Democratic Forces
(++(250) 728636000  + Fdu.inkingi.rwa@gmail.com
www.fdu-udf.org   www.victoire2010.com

Kigali -RwandaTel : (+250) 728636000 Fdu.inkingi.rwa@gmail.com