INDAGU ZA MAGAYANE ZIGEZE HE ?

 

Nkibabwira bana bakunda Urwababyaye ko Umwana w’umukoya Magayane
yitangarije inkuru ahawe n’ububasha abantu tutagira,mamwe babyita ibikono.
Indagu za Magayane zigeze muri 2/3 .
Kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo,ushishoje wasanga byose birimo kuba uko
yabivuze.
Dore ejo bundi Kanyarengwe yarirambuye, agenda adasezeye,kandi adahinwe
ingingo,atanogejwe umubili nk’uko bikwiye mu muco waKinyarwanda.
None se Magayane ntiyabivuze?


Igihe cy’amahoro dutegereje kandi kirekire,kizaboneka ari uko umuperezida
uzaba warasimbuye mwene wabo wamwonkeje,akanamukamira,akicwa n’inyamaswa y’ihembe rimwe(missile) ;nyuma yuko yemera ko umugore agera mubusholisholi.
Bwarakeye biraba.


Abuza abantu kuzahunga berekeza amajyaruguru; ko uzabirengaho wese;azabona
ibitabonwa;ko azasimbuka imirambo itabarika, kandi ko namara kurenga umutaru
arenze urwamubyaye, azabona amasiteri y’indi mirambo itazize amasasu(cholera).


Bwarakeye biraba.
Arongera ati: "Mugutahuka, muzaza mwubitse imitwe,ariko abazaba barahungiye
amajyepfo bazumirwa;kandi abazarokoka bazashya ibirenge.


Bwarakeye biraba.
Ati uzasimbura Gisunzu,azapfa nk’imbwa nyuma yuko asaba imbabazi abo
yisunze,yanze kumvira ibyo uwamureze,akamukuza .Uwo Ni Pasteur Bizimungu
wanze kumvira Colonel Mayuya wamureze,amusaba kutazagambanira urwamubyaye
bibaho;dore ko arinawe wamurihiye amashuli.


Bwarakeye biraba.
Ati uzibeshya agahungira mu rwobo,aho umwami Ruganzu yigeze gukandagiza
ikirenge,ntazarokok a bibaho.(abo ni abantu bahungiye muri za grottes de
Kanama,kimwe n’ubuvumo bwo muri Giciye na Nyamutera;abo bose nta numwe
warokotse).
Yungamo ati:"Ingabo zizasigara inyuma ,nizititonda, zizumirwa kuko uwo
zizisunga (umugaba wazo) azazitatira, umwiryane ugatangira.

 

Bwarakey ebiraba

Aho Rwarakabije na Amani bakoze amahano; kimwe no gucikamo uduce mubari mu mashyamba.
Arakomeza ati: Umunsi amahanga yose yahagurukiye rimwe kwamagana
ububi,ubugizi bwa nabi;ubugambi bwakoreye abanyarwanda bingeli
zose;muzamenye ko igihe cyegereje cyo kumena andi maraso menshi;menshi
cyane;kuburyo azameneka;abanyarwanda bakifuza no guhunga bakabibura;naho
bahungiye bagafatwa;uhereye kubari ku isonga;kugeza ku nkunda-rubyino

...(ndabona aribyo bitangiye)
Ati umuyobozi wanyu mwese mwisunze;rubanda nyamwinshi
ruzamwamagana; hakurikireho imyivumbagatanyo ikomeye;itarimo urubura.
Uwo muyobozi azayigwamo;kandi azajyana n’abamushutse bose;kuva ku isonga
kugeza hasi.


Nyuma yaho;abazarokoka; bazafatwa neza;kandi igihugu cy’Urwanda kizaronka
ubukire Nyamwimerere; kuburyo kizagendwa;kigaturwa, kikarangwamo
amahoro;kandi Imana ikongera igahabwa ijambo rikwiye, igasingizwa bivuye
k’ umutima nta buryarya;abantu bose bagasabana;imandwa
zikavaho;abaraguza- mutwe bose bagacika;abana b’Urwanda bakunga ubumwe nkaho bavutse ku mugabo umwe.


Reka tubitege amaso,ndabona ntaho biragera;ariko uzi kureba cyangwa se gukora
analyse;asomye inkuru ya Magayane yose kugeza ku ndunduro yasanga umwana
w’umukonya yari umuhanuzi w;ukuli;ahubwo ni uko abanyarwanda tutumva.


Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.
Amahoro iwacu mwese.