ITANGAZO riralikira Abanyarwanda
kwitabira imyigaragambyo yo
kuwa 2 taliki
ya 26/09/2017 I Bruseli
21
Septembre 2017
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti
z’u Rwanda kandi nshuti z’abanyarwanda,
Mw’izina
rw’URWUNGE RW’AMASHYAKA, AMASHYIRAHAMWE
N’ABAHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI
MU RWANDA - URWUNGE ndabasuhuje mbifuliza amahoro y’Imana.
Nk’uko
mwabigejejweho mu itangazo ryo kuwa 09 Nzeli 2017, amashyaka ya
politiki
nyarwanda aharanira impinduka ya demokarasi mu Rwanda, amashyirahamwe
nyarwanda
adaharanira inyungu yo muli Siciété Civile,
n’izindi mpirimbanyi ziharanira
impinduka z’imiyoborere mu Rwanda, bahuliye i Buruseli mu
Bubiligi taliki ya 09
Nzeli 2017, bashyiraho urwego ruhoraho bazajya bahuriramo bagafatanya
imilimo
yo kuzageza u Rwanda KULI DEMOKARASI NYAYO BINYUZE MU NZIRA
Y’AMAHORO.
Urwo
rwego bafatanilizamo gukora izo mpinduka mu Rwanda barwise: Urwunge
rw’Amashyaka, Amashyirahamwe n’Abaharanira
Impinduka ya Demokarasi mu Rwanda tugenda
twita mw’ijambo rimwe, “URWUNGE”.
Basanze
rero aho ibintu bigeze mu Rwanda hakwiye URWUNGE. Urwunge rwo
kwunga abanyarwanda baciwemo ibice, Urwunge rwo kwunga imvune
z’imibili n’izo
imitima abanyarwanda bamaze igihe bavunwa n’ubutegetsi bubica
bukabicira ababo,
bukabambura ibyabo bubishyira mu masosiyete yabwo na konti zabwo mu
mabanki
y’amahanga, Urwunge ruzunga abanyarwanda
n’ubuyobozi kuko abanyarwanda
batakarije icyizere ubuyobozi kuva mu mateka ya kera aho ubuyobozi
butashoboye
kububakira amahoro n’iterambere birambye. Urwunge ruzunga u
Rwanda n’amahanga
aho ubuyobozi buliho bumaze kugirwa rubebe abandi bayobozi bakaba
batagishaka
no kuruhereza akaboko mu ndamukanyo. Uwashaka yakwongeraho
n’izindi mpamvu
amagana zigaragaza ko u Rwanda n’abanyarwanda aho bageze aha,
icyo bakwiye
cyali URWUNGE.
Taliki
ya 09 Nzeli 2017, ubwo URWUNGE rwali rumaze kuvuka, abarugize
basanze ko mu bikorwa bazafatanya halimo ibyihutirwa. Kubera ko Kagame
na FPR
bakajije umurego mu kwica, kwica urubozo no gufunga nta mpamvu
abanyarwanda
bose babanenga nyuma y’uko ubutegetsi bwabo bwiyimitse mu
ngirwa-matora
bihayemo umubare w’amajwi udashoboka mu matora
w’ijana kw’ijana ribuzeho gake,
abagize URWUNGE basanze ku buryo bwihuse hakwiye gutegurwa igikorwa
kinini
cy’imyigaragambyo.
Imyiteguro
y’icyo gikorwa yaratangiye kandi irakomeje. Impushya
z’ubutegetsi
n’izo inzego z’umutekano zarabonetse.
Niyo
mpamvu, URWUNGE ruhamagariye umunyarwanda wese, umugore
n’umugabo,
umukuru n’umuto, kuzitabira iyo myigaragambyo yo kuzereka
Kagame na FPR ndetse
n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, ko abanyarwanda
barambiwe ubutegetsi bwica
bukanakandamiza abanyarwanda.
Buli
muryango wa buli munyarwanda, umuhutu umutwa umututsi, Kagame na FPR
barawuhekuye. Buli muryango wa buli munyarwanda, umuhutu umutwa
umututsi,
Kagame na FPR bali kuwutotereza abawo muli gereza. Buli muryango wa
buli
munyarwanda, Kagame na FPR bali kuwica uruhongohongo, buke buke mu
nzara, mu
ndwara n’ibindi. Nta munyarwanda n’umwe udafite
impamvu ijana zo kubwira Kagame
na FPR ngo bajye ku ruhande basubize igihugu abanyarwanda.
Niyo
mpamvu buli munyarwanda yaba akora politiki cyangwa atayikora
ahamagariwe kuzitabira iyo myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka no
guhesha
icyubahiro abe bishwe n’abali kwicwa urubozo na Paul Kagame
na FPR. Iyo
myigaragambyo izaba kandi iyo kwerekana by’umwihariko ububi
bw’ingoma ya FPR
n’ubukana ifite mu kwica no gutoteza abanyarwanda cyane cyane
abayinenga kuva
aho yiyimitse muli manda ya gatatu itemewe n’amategeko. Muli
iyo myigaragambyo,
hazabaho gutabariza abanyarwanda bali gufatwa bagafungwa bagatotezwa
balimo
Madamazera Diane Rwigara n’umuryango we, balimo abayoboke ba
FDU InkingiTwagirimana
Boniface (Visi perezida wa FDU), Léonille Gasengayire
(Umubitsi), Twagirayezu
Fabien (Ushinzwe ubukangurambaga) Théophile Ntirutwa
(ushinzwe umujyi wa
Kigali) Uwilingiyimana Vénuste, Nsabiyaremye
Gratien n’Ufitamahoro Norbert.
Hazabaho kandi no kwibutsa n’izindi mpirimbanyi zisaziye muli
gereza za FPR nta
kindi zizira usibye ibitekerezo byazo bya politiki nka Madamu Victoire
Ingabire
Umuhoza, Déo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka,
Kizito Mihigo, n’abandi.
Nk’uko
mubyumvise nta munyarwanda n’umwe udafite impamvu zo kuzaba
ali muli
iyo myigaragambyo. Nta munyarwanda n’umwe wabona impamvu yo
kuzabura aho hantu:
si ubwoba buzabimutera, si impamvu z’akazi zizabimutera,
n’abarwayi basindagira
bazabe bahari. Kuzabura ahantu nk’aho byazaba ali ugutatira
igihango n’abacu
bazize kandi bakomeje kuzira buliya butegetsi butagereranywa mu bubi.
Iyo
myigaragambyo izaba kuwa kabili taliki 26 Nzeli 2017, ikazatangira saa
sita
(12 h) mu kadomo ku isaha ya Buruseri, kandi ikazamara amasaha abili
n’igice
gusa. Izabera i Buruseri mu Bubiligi imbere y’icyicaro
cy’Umuryango w’Ubumwe
bw’Uburayi (Union Européenne-European Union), kuli
rond point Schuman.
Muzitwaze
ibyapa bigaragaza akababaro kanyu. Abatabifite muzacapishe
ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zamamaza iyi myigaragambyo.
Ntimuzaze
imbokoboko.
URWUNGE
rusabye by’umwihariko, abayobozi b’amashyaka ya
politiki aharanira
impinduka mu Rwanda n’abayobozi b’amashyirahamwe ya
Société Civile kuzabera
abanyarwanda intangarugero nk’uko babyiyemeje, bakazitabira
iyi myigaragambyo
bose. Abo bayobozi basabwe kandi gushishikariza imiryango yabo ya
politiki
n’amashyirahamwe kuzitabira bose iki gikorwa.
Nk’uko twabibonye haruguru kandi
tubisubiyemo, buli munyarwanda utabalizwa mu ishyaka cyangwa
ishyirahamwe nawe
afite impamvu zo kuzitabira iyi myigaragambyo, kereka rero niba yumva
ko mubo
mu muryango we ntawigeze ahungabanywa na Paul Kagame na FPR.
Italiki
mwayumvise ni kuwa kabili 26 Nzeli, isaha yo guhura ni saa sita
naho tuzahurira ni muli Buruseri kuli rond point Schuman.
Muzazane
imiryango yanyu, muzazane abaturanyi banyu, muzazane
n’inshuti
zanyu kuko icyo gikorwa kizaba kimwe mu bizubaka ahazaza heza
h’u Rwanda,
ahazaza heza hanyu n’aho abazabakomokaho.
Twishimiye
kuzahura namwe uwo munsi.
Ili
tangazo muligejejweho n’intumwa y’URWUNGE
SIMPUNGA
Aloys
Umuhuzabikorwa
wa CCSCR
Taliki
ya 21
Nzeli 2017